• 04/12/2020 1:48 52

Nkore iki? Umugabo anta mu buriri akajya kuryamana n’umushyitsi

Mbanje kubasuhuza nshuti basomyi ba Umuseke. Nawe wangira inama kandi yamfasha kuko maranye igihe igikomere ku mutima.

Sinifuje kuvuga amazina yanjye gusa ndi umugore mfite imyaka 32 y’amavuko.

Mfite umwana umwe. Namaze iminsi nshumbikira umuntu mu rugo none atumye nsenya.

Mu rugo hazaga umusore azanywe n’umugabo wanjye, mu minsi ya mbere yambeshye ko ari uwo bahuriye ku nzira akamusaba icumbi.

Byakomeje uko mbonye ko bimbangamiye mfata icyemezo cyo kumwirukana.

Umusore yakomeje kujya aza mu rugo kandi nkabona umugabo ntacyo abivugaho numva ngomba kugira icyo nkora.

Nahise mfata umwanzuro ko undi munsi azaba yahaje nzamwiyama.

Haciyeho iminsi n’ubundi umusore aragaruka dore ko yamaze kujya aza yisanga, aransuhuza turaganira nabwo ntegereza ko ataha ndaheba.

Nafashe umwanzuro ko umugabo naza gutaha mubwira akamwiyama dore ko ajya gutangira kuza ari we wamuzanye.

Umugabo yaraje abanza gukaraba ubundi tujya mu cyumba mubwira byose ….twagarutse muri salon tujya ku meza,  turarya tuganira ariko umugabo ntegereza ko abwira wa musore ibyo twavuganye ndaheba.

Nahise njya kuryama mbasiga aho kugira ngo yenda abimubwire ntahari.

Umugabo yansanze mu buriri mubaza nimba yantumikiye, ambwira ko nta mpamvu ihari yo kwanga abashyitsi mu rugo rwacu.

Twararyamye ariko byageze mu gicuku umugabo aragenda nk’uko ajya abigenza, ariko nanjye iryo joro ntabwo nasinziriye ahubwo niyemeje kumenya ibyo aba agiyemo.

Nararetse hacamo iminota 15 ubundi nanjye ndabyuka njya kuneka ibyo agiyemo muri iryo joro.

Nagenze gacye nomboka nzenguraka ibyumba byose, ariko simbone icyumba itara ryakamo, mu gihe narimo nibaza icyo nakora numvuse umuntu unihira mu cyumba cy’abashyitsi avuga amagambo ntabasha kuvugira aha (batingana), guhagara byaranze intege ziranga sinzi n’uko nageze hasi.

Hashize nk’isaha ndi aho ku rugi ariko nsa naho nataye ubwenge nakanguwe n’imigeri nakubiswe n’uwo nitaga umugabo wanjye.

Umugabo ubwo yabonye ko byanze bikunze umunsi we wo kumenya ibyo akorana n’uwo mushyitsi wazaga mu rugo ari uwo, yarankubise kugeza n’ubwo nabuze imbara zitabaza.

Bwarakeye umukozi wo mu rugo ni we wamfashije kugera kwa muganga naho uwo nakwita umugabo wanjye bwakeye yagiye.

Navuye kwa muganga mpita ntaha, ariko nirinze kubatekerereza byose uko bimeze ahubwo mbabwira ko twarwanye.

Gusa na mbere umugabo kubana na we nk’umugore we ni ukwizirika kuko ntacyo yamariraga ku bijyanye n’inshingano z’umugabo mu buriri, ariko nkumva ko azahinduka.

Kuko inshingano ze nk’umugabo mu buriri naziherukaga dushakana mu minsi ya mbere. Mbese ni ukwitwa umugore w’umugabo, ariko umuntu agendana agahinda ku mutima.

Aho ntamubeshyera ni ibijyanye n’izindi nshingano, kurya kwambara n’izindi.. yarazuzuzaga.

Nubwo yankoreraga ibyo byose ndamukunda nk’umuntu dufitanye umwana w’imfura.

None ikibazo mfite kugeza ubu ni uko yaje mu rugo gucyura, ariko njyewe bitewe n’uko mu rugo  rwanjye bimeze nahakanye gusubirayo ngo mbane na we, n’uwo mukeba w’umusore.

Mu rugo na bo barimo kumpatira gusubirana na we.

Ese mu rugo mbabwize ukuri kw’ibibera mu rugo rwanjye? Ese ko yambwiye ko yahindutse, mbyemere koko?

 

Murakoze ku bw’inama nziza zanyu mumpa

Umusomyi

17 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mukomere, Inama nakugira nuko watangira gushaka uko wakibeshaho kuko uwo si umugabo waha garanti ngo muzarambana kuko niba atuzuza inshingano zo kubaka urugo urumva ko ntacyo akumariye kuko biri mubyatumye uva iwanyu kuko iyo hatabayeho kubaka urugo ntamahoro aboneka murugo, murimake mwikuremo uzashaka undi mugabo nyamugabo kuko iyo ngeso yubutinganyi ntago yayireka arikukubeshya iyo ni Dayimoni ubana nayo ntago urumuntu nibiba ngombwa uzabibwire iwanyu.

    • Ntiwibeshye usubirana nawe kandi bibwire iwanyu babimenye mbega umugabo w ishitani ni imbwa yayandi ihebaba nk impyisi gusa uwo mwana mwabyaranye niwe umbabaje kuko iyo nsoresore yigize ishitani ityo mufitanye icyo gihango cy umwana kandi umwana bizamugwa nabi umunsi yamenyeko yavutse ku mbwa. Sha ntuzibeshye uhasubira no kukwica yakwica kuko abatinganyi nyine ni amashitani buriya intwaro zabo ni ugutukana bibi cyane no kurwana bakaba banakwica kuko wabamenye kandi baba bihisha yewe na babandi bivuga iyo utabashyigikiye baragutuka cyane nicyo barwanisha kugirango bakubuze kubivugaho.

      Rero hita itandukana n iyo mbwa kandi uzabivuge no mu rukiko bamenyeko ari imbwa bubwa yayindi ihebeba, ariko koko ahantu Imana yadukuye muri iki gihugu ubu kuko umunyarwanda rwose ahinduka umutinganyi nta soni?icyakora uwo muvumo ubabeho abo babikora ntukabe ku gihugu cyose ,izo mbwa igihugu kigomba gutangira kuzihana arhee ndababaye pe imbwa nk iyi ntizikwiye kuba mu bantu pe .

  • Uraho neza. uwo mugabo wawe nu mu b-sexuel. nukuvugako akunda abasore nabakobwa. kubibwira murugo njye numva aringobwa bakamenya impamvu udashaka gusubirayo. ibyo akubwirako yahindutse sukuri. nugerayo harigihe azagusabako mwazanjya mubikorera hamwe muri batatu icyo gihe gishobora kuzagera. amahitamo aho ndumva arayawe kuko ugomba gukora igikwiriye. Ukumva niba wagomeza kubana nawe nagwa niba wamubwira akanjya aguha indezo wibera iwanyu.

    • Mpamagara kuri 07328559811 nkugire inama sha

  • Inama nakugira nuko uwo munyagwa Atari umugabo ntakagushuke NGO nawe ubure ubwenge urusubiremo
    Kandi wirinde inama zikubwira kumusengera NGO azahinduka , nuko mwene abo Bantu ntibajya bahinduka uko by agendakose

    Gusa humura ndumva warahuritse madame kdi uzabona undi uracyari muto .

  • Icyo nakubwira ni uko ari umugabo wawe ukunda,mwashakanye, kandi mwabyaranye bityo kumureka sicyo gisubizo. Kuba uwo musore yaraje murugo ni amahirwe wagize yo kumenya ikibazo umugabo wawe afite kandi ushake uko umufasha. Gerageza umwihanganire kandi utangire kumufasha. Menya ko aboshywe n’umwuka mubi wa satani kandi niwe umutegeka kwitwara uko ubibona. Kandi umenye ko ariwowe wenyine afite wo kumufasha kuko niwowe uzi ikibazo afite kandi niwowe umufitiye impuhwe. Icyo ugomba gukora ni ugutunganya neza ubusbane bwawe n’Imana hanyuma ugatangira kumwingingira kuri Yesu Kristo kuko ariwe wabasha kumubohora. Imana izakuyobora kandi igukoreshe kugeza abohotse. Urakoze.

    • Nakugira inama yo kutumvira aba Bose bakubwira gusubirana nawe buriya nabo wasanga ari abatinganyi bavugira mwene wabo ,birababaje kumva umuntu yumva iri shyano akakugira inama yo gusubirana nawe noneho uyu wundi we yavuze ngo hari ubwo wasanga ari wowe ubitera ngo akagusiga mu buriri ibaze ariko icyo gitekerezo aho yumvako ari wowe ngo waba ubitera akagusiga mu buriri akajya gutingana!byonyine birerekana ko nuyu uvuze atya ari umutinganyi nyamara sha ibi bintu biri gufata indi ntera nimushaka mutangire mubyamagane ni agahomamunwa niyo mpamvu nubona abagendana n umutinganyi nabo ujye umenyako bishoboka cyane ko ari bi ujye ubirinda.

      Nta kintu na kimwe wakora cyatuma iyo mbwa ijya gutingana kuko ni ibyo yahisemo ahubwo yabikoraga kera wowe ntubyiteho ngo ni za abasore b inshuti ze ukanga kumugenzura none nyine dore nguko ubundi se aza kwaka icumbi aho utazi aho aturuka kubera iki?unyibukije ibyabaye ku mukobwa umwe ijoro ry ubukwe bwe yafashe nyamugabo atingana n umuhungu wari wamwambariye iryo ijoro gatanya yahise iba nyine ,abo bantu barihishahisha ni amasatani abarimo bakinguriye imiryango kandi ni amahitamo yabo ntihazagire ugushuka ngo musubirane ngo uzamusengera ngo bla bla ngo ni umugabo wawe ukunda mwabyaranye bla bla iyo ni imbwa kuko ntago ari we wakunze ahubwo wakunze uwishushanyije uko atari kuko urumva ko utigeze umenyako ari inkozi y ibibi gutyo iyo uza kumumenya rero ntiwari kumukunda uwo rero si umugabo ahubwo ni imbwa, mu bisanzwe sinjya nshyigikira gatanya ariko uyu ndakubwiye ngo mutandukane kandi bya bindi padiri cg pasitori avuga ngo icyafatanyijwe n Imana buriya sibyo kuko hari abifatanya hari n abafatanywa n Imana kuko bayibajije nyine kandi bahuje umuco bakomokamo n umutima aha rero uribonera meza ko mutafatanyijwe n Imana ahubwo iyo uzagusenga mbere ukabaza Imana iyi shitani rwose ntiwari kubana nayo.

      Gira bwangu rero utane nayo kuko kugushuka ngo yarahindutse ni ikinyoma ntawe uva muri iyo ngeso kereka afashe igihe cyo gusenga kandi atisengesheje ndetse kandi ntago ariwe waza kubikwibwirira ngo yarahindutse nta n imyaka 3 iciyeho arakubeshya ahubwo nubura ubwenge ukemera no kukwica yakwica ahubwo wanabona ashaka kukwiyegereza ngo akwice kuko abona ko wabimenye agatinyako wamena iryo banga yari yarahishe,hita ahubwo ubibwira ababyeyi bawe kandi unishinganishe kwa polisi kuko no kukwica yakwica ntuzibeshye usubirayo kandi ababyeyi bawe ubabwize ukuri kugirango nihagira n ikikubaho bazabimenye naho ubundi nuguma kumubikira ibanga uzashiduka anakwishe abawe babure icyo wazize cg anabikugerekeho ko ari wowe mutinganyi rero gira vuba na bwangu simbona n impamvu uyisha ababyeyi bawe icyo kintu gikomeye gutyo, arhee ateye iseseme pe.

  • Madame ndagirango umpenumero yawe tuganire nanjye ndumuntu mukuru kdi ufite uburere namakuru kuriyongeso.
    so ndakugira inama yagufasha

  • uraremerewe disi birumvikana gusa nimuganire nkumugabo wawe wasanga kuba agusiga muburiri Wenda nawe ubigiramo uruhare ituzuza inshingano zawe zomuburiri niba ataribyo umubaze icyo we yifuza ko wamukorera kdi ko ibyo akora bikubangamiye kuburyo utabyihanganira noneho muganire byimbitse maze mufate umwanzuro kuko niyo asks humana ujye uzirikana nubuzima bwumwana mwabyaranye.

  • Ntiwibeshye usubirana nawe kandi bibwire iwanyu babimenye mbega umugabo w ishitani ni imbwa yayandi ihebaba nk impyisi gusa uwo mwana mwabyaranye niwe umbabaje kuko iyo nsoresore yigize ishitani ityo mufitanye icyo gihango cy umwana kandi umwana bizamugwa nabi umunsi yamenyeko yavutse ku mbwa. Sha ntuzibeshye uhasubira no kukwica yakwica kuko abatinganyi nyine ni amashitani buriya intwaro zabo ni ugutukana bibi cyane no kurwana bakaba banakwica kuko wabamenye kandi baba bihisha yewe na babandi bivuga iyo utabashyigikiye baragutuka cyane nicyo barwanisha kugirango bakubuze kubivugaho.

    Rero hita itandukana n iyo mbwa kandi uzabivuge no mu rukiko bamenyeko ari imbwa bubwa yayindi ihebeba, ariko koko ahantu Imana yadukuye muri iki gihugu ubu kuko umunyarwanda rwose ahinduka umutinganyi nta soni?icyakora uwo muvumo ubabeho abo babikora ntukabe ku gihugu cyose ,izo mbwa igihugu kigomba gutangira kuzihana arhee ndababaye pe imbwa nk iyi ntizikwiye kuba mu bantu pe .

  • Sha, mbega umugore wahuye nishyano?? Inama nakugira ni nyinshi. Uzampamagare nkubwire uko mbyumva, kuri 0782796458

    Ihangane cyane

  • Rekana nacyo, bene uwo ntajya ahinduka ahubwo nujyayo azagusukaho amazi ashyushye acyure uwo umeze nka mukeba wae, bwiza ukuri iwanyu knd uhagume.

  • reka umutiganyi atazakubabariza umutima .
    ahubwo shaka gatanya vuba na bwangu utekereze ukundi uzabaho , warahuritse , bene abo bantu bateye gutyo nta personalite bagira bakunda kwishimisha gusa , kandi ubwonko bwabo ntibwuzuye ..
    ni gute umugabo ufite umugore abenguka undi mugabo ? harya ngo ni uburenganzira , shahu nk’uwo ari muramu wanjye akaza gucyura mushiki wanjye namuvuna .
    imbwa gusa .

  • Njyewe inama nakugira n’iyo gufana Rayon sports ibindi byose abantu bakubwira ukabyirengagiza, équipe ni Rayon sport kandi izagufasha kuruhuka mumutwe.

  • Mpamagara kuri 07328559811 nkugire inama sha kandi nureba nabi buriya azajya aguhera mu kibuno nkabandi batinganyi bose

  • Biteye ubwoba. Abatinganyi si abantu buriya kuva yabonye ko wamumenye yaraperereje amenya ko utabibwiye famille yawe, none aragushuka akwiyegereza ngo ugaruke ubundi akwice utarabivuga. Hita ububwira ababyeyi bawe, ubundi utandukane nawe wirerere umwana. Ntuzamuhe umwana wawe kuko numumuha nawe azamuhindura nkawe.
    Aba bakubwira ngo musubirane nabo ni abatinganyi ntubishinge. Abakubwira ngo muvugane kuri phone nabo ubutondere bashobora kuba ari bo. bashobora kukugirira nabi kuko ayo mahano yabo bayakora mu ibanga rikomeye ni imigenzo ya shitani. Mwikuremo, saba gatanya kandi uvuge ukuri..
    Buriya yagushakiye kugira ngo abashe kubyara nta rukundo rw’abagore bagira, yari arindiriye ko umurerera umwana ukamukuza ubundi akaguta cyangwa akakwica. Ni amashitani bantu. Abakubwira kumusengera si bibi ariko uzamusengere umugendera kure atazakuvutsa ubuzi,a. Wikina n’impiri Imana yakugiriye ubuntu ikayiguhishurira. Wikwiroha mu ruzi urwita ikiziba. Wihisaha uwo uhishaho bibwire ababyeyi, saba gatanya.

  • Umva muvandi,
    wikwiyicira ubuzima. Kubyarana n’umuntu ntibivuga kumwizirikaho. Shaka ubuzima bwawe ahandi. Kandi umugabo si we kamara! Ufite amaboko, ufite umwana, ufite umuryango, ikindi ushaka n’iki? Urashaka izindi nkoni? Wikwitera igihe usaha n’inama. Va kuri uwo mugabo, bwiza ababyeyi bawe ukuri, ubundi ubeho amahoro. Kandi kuva ari se w’umwana wawe, ntabe umwanzi wawe! Agire amahirwe yo kubona umwana we, amusure, ariko nta yindi mishyikirano hagati yawe na we. Uwo akunda abagabo, wasanga yaranagushatse kubera igitutu cya sosiyete, atarigeze akwiyumvamo! Mwikuremo asigare yitwa se w’umwana wawe gusa.
    Umunsi mwiza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *