• 27/11/2020 1:47 25

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa APR agiye gukora ubukwe

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Niyonzima Olivier Seif we n’umukunzi we Mushambokazi Belyse, batangaje amatariki y’ubukwe bwabo.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ agiye gukora ubukwe n’umukunzi we

Ku mugoroba wo kuri uyu  wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2020,  ni bwo hamenyekanye amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi, akaba agiye gusezerana na Mushambokazi Belyse tariki ya 6 Nzeri 2020.

Seif na Belyse, bakaba batangiye imyiteguro y’ubuzima bushya bagiye gutangira, nk’umugabo n’umugore, nkuko babifasheho icyemezo bombi babyumvikanyeho mu Rukundo rwabo.

Seif umwe mu bakinnyi beza bo hagati mu Rwanda, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga, avamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, agatwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016.

Ari muri Rayon Sports, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Mu mwaka umwe amaze muri APR FC, yayifashije kwegukana igikombe cy’Ubutwari 2020 na Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Yayitsindiye ibitego bibiri mu mikino ya Shampiyona ya 2019/20, yakinwemo imikino 23 gusa, igahagarikwa imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega byiza.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

  • Mubifurije kuzagira urugo rwiza

  • belyse mwifurije kuzagira urugo rwiza, twariganye muruhango. akunda abantu yicisha bugufi akunda no gusenga nyagasani akomeze kugufasha mumyitegure.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *