• 28/11/2020 2:05 30

Nishimiye kubona abavandimwe bacu- Clare Akamanzi yasuye Ingagi mu Birunga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB/Rwanda Development Board), Clare Akamanzi yavuze ko yashimishijwe no kubona “Abavandimwe bacu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Clare Akamanzi yishimiye kubona Ingagi mu Birunga na zo zishimye

Clare Akamanzi wasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uy wa Gatandatu yishimiye kubona ziriya nyamaswa zifatiye runini ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ati “Nishimiye cyane kubona abavandimwe bacu muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ingago zo mu Birunga dusangiye uturemangingo ku kigereranyo cya 98%.”

Uyu muyobozi wa RDB avuga ko ubwo yasuraga Ingagi yasanze ziri kuruhuka kandi “Zishimiye ko kera kabaye twagarutse kuzisura.”

RDB iherutse gutangaza ibiciro bishya byo gusura Pariki z’igihugu birimo ibyorohereza abanyarwanda kuzisura ngo birebere ibyiza bitatse igihugu cyabibarutse.

Clare Akamanzi yavuze ko yizeye ko abantu bose bakomeje kwishimira n’ariya mahirwe ndetse n’inyoroshyo baherutse gushyirwaho mu rwego rwo gukomeza gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cy’imisozi 1000.

Ubukerarugendo ni rumwe mu rwego rwashegeshwe n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kuko buri mu bikorwa byasurwaga n’abanyamahanga benshi none u Rwanda n’Isi muri rusange rukaba rumaze amezi ane rutagendererwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ubwo ibikorwa byo gusura Pariki byasubukurwaga, itsinda ry’Abanyamakuru ryari ririmo n’ab’Umuseke, ryasuye Pariki y’Akagera ikaba imwe muri Pariki z’Igihugu zisurwa cyane n’Abanyarwanda.

Mu mafoto, dore uko basanze byifashe n’ibihe byiza basanganye inyamaswa zo muri iriya pariki iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iti “Ariko se mwari mumaze iminsi muri he?”
Yasanze zishimye
Zari zimaze iminsi zitabona abantu

UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nari nziko yagiye gusura abagwiriye nibiza mu mugugudu runaka bategereje ko leta ibaremera ariko ubu amaso yaheze mu kirere.

    • Njye ndi umwana w Imana,nabyawe nayo, mu maraso nkaba umunyarwanda, rero niyivugire niba yumva ingagi ari abavandimwe be niwe ku giti ke kuko njye si abavandimwe banjye.ubu kandi hagize ubimwita yavugako bamututse, kuki se atanditse ko ari abavandimwe be ahubwo akabishyira mu bwinshi adushyiramo kandi tutabimubwiye oyaaaa ivugire kabisa.

  • Ariko abanyafrika twabaye gute… ngo yasuye abavandimwe be(Ingagi). Kand umuzungu amubwiyeko minister arumuvandimwe wigangi mwaba mwateye induru ngo babasebeje, ubundi ngo nugusebanya. tunje twitondera amagambo dukoresha.. kandi tumenye ntibavuga bavuga 🤷‍♂️

    • Ibi bitekerezo abazungu badupakiyemo nabyo nubukoloni bwo mu bundi bwoko bugomba kurwanywa. hari abantu bakennye aho i Kigali hafi yawe utita abandimwe yewe unyuraho ntunabarebe kuko bagutera ishozi ukajya kwita ingagi abandimwe bawe murumva mwe nta kibazo kirimo? Mvuze abazungu kuko aribo bakunda inyamaswa kuruta uko bakunda umuntu mugenzi wabo aho usanga umuntu ashobora kwicwa nimbeho nta kibazo bitera ariko imbwa cyangwa injangwa byaba ugasanga abantu basizoye.

  • Clare Akamanzi aba muri gahunda yo KWAMAMAZA u Rwanda rushingiye kuri za services: ubukerarugendo n’amahoteri, iya Rwandair, za Arsenal na PSG, ibintu n’abashingamateka bacu batazi iyo biva n’iyo bijya. Courage kabisa. N’inkunga irenga miliyoni 300 Z’AMADOLARI barangije kutubwira ko ari aho zizerekezwa. ALL THE BEST!!!

  • Nazo zishimye biragaragara.

  • Njye ndi umwana w Imana,nabyawe nayo, mu maraso nkaba umunyarwanda, rero niyivugire niba yumva ingagi ari abavandimwe be niwe ku giti ke kuko njye si abavandimwe banjye.ubu kandi hagize ubimwita yavugako bamututse, kuki se atanditse ko ari abavandimwe be ahubwo akabishyira mu bwinshi adushyiramo kandi tutabimubwiye oyaaaa ivugire kabisa.

  • Wasanga Akamanzi afite ukuri! Ibibera iwacu byatera buri wese kwibaza niba tukiri abantu cyanga twarabaye inyanswa. Niba Akamanzi yavugiraga abanyarwanda muri rusange, jenoside yakozwe n’abanyarwanda ku bandi banyarwanda, yatuma twibaza niba koko tutarabaye inyamanswa. Niba kandi avuga mu izina ly’abategetsi ahagarariye, nabwo ntiyaba atubeshya! Nonese wakumva umuntu wishimira kwica abanda bantu maze akumva yabiha agaciro abisangiza abanda mu ruhame? Ubunyamanswa kandi bwerekanywa no kubona duhigana, twicana, twiba abyatunze abavandimwe n’ibindi. Muri make, Akamanzi avuze ukuri yuko abanyarwanda bahindutse inyamanswa.

  • Abo bavandimwe Clare Akamanzi yita ingagi basanzwe biyizi.

  • Ingagi yinjiza cash ni umuvandimwe. Umunyarwanda utuye mu gishanga mu mujyi we ni umwanda ukwiye kuyozwa caterpillar bakajugunya.
    Ubudasa bwacu!

  • its true nabavandimwe be…not banjyehahahahhaa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *