• 12/12/2019 5:54 07

Nishimiye guhura nawe Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe- Sharapova

Umukinnyi w’Ikirangirire muri Tennis, Maria Sharapova Yuryevna yagaragaje akanyamuneza ko kuba yahuye na Perezida Paul Kagame ndetse no kumara umwanya aganira n’abo mu muryango we [wa Kagame].

Ifoto ya Maria Sharapova ari kumwe na Perezida Kagame

Ibi byishimo, Maria Sharapova yabigaragarije kuri Twitter ye mu butumwa yashyizeho buherekejwe n’ifoto ahagararanye na Perezida Kagame bagaragara nk’abishimye bombi bamwenyura.

Maria Sharapova yagize ati “Ni iby’agaciro guhura nawe Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. U Rwanda murihariye.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Iyi foto ya Perezida Kagame na Sharapova yagiye igaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye bagaragaza ko bishimiye uruzinduko rw’uyu mukinnyi kabuhariwe muri Tennis no kuba yishimiye u Rwanda.

Uyu mukinnyi ukomeye ku Isi mu mukino wa Tennis, ejo yari yagaragaje kandi ko yishimiye gusura ingagi zo mu Birunga i Musanze.

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda imikino muri rusange by’umwihariko Tennis, yakunze gutangaza ko na we ari wo mukino akina yinezeza iyo afite umwanya.

Sharapova yasuye ingagi mu Birunga i Musanze
Ngo ni akanyamuneza
Abaye umwe mu byamamare byasuye ingagi mu Rwanda muri uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *