• 14/12/2019 9:39 59

Nimuvuge Igifaransa, ni ururimi rwiza rubanya abantu- L Mushikiwabo

Mu ijambo ryumvikana muri video iri kuri Twitter Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo yavuze riteguriza umunsi mpuzamahanga wahariye Igifaransa uba buri Taliki 20, Werurwe, yongeye kugaruka ku kamaro kacyo. Ngo ni ururimi rubanya abantu kandi uzi kuruvuga ntivunwa no kumenya izindi ndimi. Mushikiwabo yavuze ko kumenya Igifaransa biha ukivuga uburyo bworoshye bwo kumenya n’izindi ndimi kandi naryo akaruvuga neza.

Mushikiwabo

Ati: “ Njyewe mwumva ubu nkomoka mu gihugu gito( yagereranyije n’umudugudu) kitwa u Rwanda. Iwacu Igifaransa gituranye n’izindi ndimi. Murizo harimo Ikinyarwanda nkomora ku babyeyi banjye, n’izindi zikoreshwa mu kazi nk’Icyongereza n’Igiswayili.”

Avuga ko ziriya ndimi zose zikoreshwa neza mu Rwanda.

Asabye abatuye Isi yose baba baherereye mu magepfo ya Koma y’Isi cyangwa mu Majyaruguru yayo, baba baturanye na Sahara cyangwa  n’amashyamba y’inzitane cyangwa mu migi minini n’abandi bashobora kuba baremeye ko Igifaransa kiyongera ku zindi ndimi bakoresha kumva ko Igifaransa ari akarusho.

Yabasabye kandi gukorera hamwe kugira ngo Igifaransa cyongere kugira isura nziza n’imbaraga mu buzima bw’Isi.

Ati:“ Tugikoreshe cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi haba kuri murandasi, mu itangazamakuru… rube ururimi rwo guhanga udushya, rwo gutekererezamo no kuremeramo ibintu birambye, Igifaransa gikoreshwe mu nzego zikora amategeko, mu bigo by’ubushakashatsi no muri za Kaminuza  n’ahandi.”

Yavuze ko Igifaransa kigomba kwigishwa mu mashuri neza kandi mu buryo buzamura ireme ry’uburezi.

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ubu niwe uyobora Umuryango mpuzamahanga  w’ibihugu bivuga Igifaransa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Igifaransa mwaragiciye mugisimbuza icyongereza shishi itabona, abana bakigamo batacyumva, n’ababigisha batakizi. Ibitabo by’igifaransa amenshi mu mashuri yabivanye muri za bibliotheques, ndetse bimwe biratwikwa, kugeza no ku mfashanyigisho zabaga mu bubiko bwa MINEDUC/REB. Mugerekaho no gusenya Centre Culturel Franco-Rwandais, yagiraga n’amashami ahantu hanyuranye mu gihugu. Extension Universitaire yatizaga amashuri yisumbuye ibitabo byo gusoma nayo ibigenderamo. Umusaruro nuko ubu nibura 90% by’abana bavuga nabi indimi zose zikoreshwa na Leta mu gihugu. Nta na rumwe bazi neza. None ngo nibavuge igifaransa ni ururimi rwiza!! Ubwo mu bihe biri imbere, muraba mudushishikariza kugenderana n’abaturage b’ibihugu duturanye, uyu munsi muriho mutubuza kubijyamo. Bene ibi ni politiki y’imbonahafi, yo gufata ibyemezo bitewe n’uko umuntu yabyutse.

  • Ahanyakubahwa arikubeshya abahinde. Uzumve umuyobozi avuga francais munteko ? Cyangwa mumwiherero.

    • Byiza. Ariko ndabona ikirere cy’iyo cyarabahinduye isura. Ikirere cyacu ni cyiza kuko mwasaga neza kurusha. Turabakunda.

    • hhhh no kuzana/kugarura iyi débat byonyine bikomeretsa abatari bake; kuko byibutsa ingaruka zishaririye byagize ku bihumbi by’abize mbere y’izo mpinduka aho ururimi gusa rwitiranyijwe n’ubumenyi! Ibyiza nimupfe kureka abana bato bazige zombi kuko bifite akamaro, ibindi mubyihorere.

    • Nyamara ibi bintu avuga muzabyitondere murebe neza mu Rwanda igifaransa abantu bavuga ngo cyaracitse ariko kiracyahari. None mu byukuri mu mashuri ya Gardiennes mwigeze mubona ishuri ritanga itangazo ngo turashaka abanyeshuri? siho se usanga ababyeyi barwanira! kubera iki? bazi ko iyo ubanje kwiga igifaransa izindi ndimi zirizana. None se bangahe baguha ubuhamya ko igihe bahinduye mu cyongereza bahise biga vuba vuba icyongereza none ubu akazi barabemera!

  • Arabwira bande mbese ? Ubuse twicaye dushomereye tutazira ko turi francophones !

  • Igifaransa n’icyongereza nizo ndimi zonyine ku isi zikoreshwa ku migabane (continents) yose

  • abize mugifaransa twabaye nkamafuni yagimbye.hari nuwambwiye ko niba ntavuga neza English bizangora kubaho neza.we aradidibuza.none se muyobozi wacu Louise. uzagaruke udusure utuzanire infashanyigisho zacyo kuko twari twaranakibagiwe.sinzi uko ukigaruye

  • Uzasubize ababyeyi bacu mu kazi bavugaga
    igifaransa mwakubuye muri za minisiteri
    Ni igihe mufunga centre curturel ubasubize akazi ugaruka uduhe icyo kibwiriza kizatuyoboka
    Uziko musigaye mudukoresha dansa dansa uko mubyishakiye
    Abongereza baraje mukubita ishoti abafaransa mu bikora na nabi cyane kuko byatugiriye ababyeyi abavandimwe abashomeri
    Natwe tubura ikiturihira turazerera none uraho uri kuvuga ko gikoreshwa kigwamo
    Ariko mwibuka dukora ibizamini mu cyongereza tutizemo bamaze guhindura ibintu
    Maze sha tukabura diplom ????
    Ubuse izo diplom twabuze muzazidusubiza
    Ngaho bwira ministeri ya mineduc ize iziduhe or isubirishemo examen mu gifaransa
    Nuko nyine uri kwikamira ayawe ubundi wiryohere Madame wacu
    Naho ubundi guhindura ibintu bila mu panga mu buswa byo byateye icyuho kinini
    Ubukene ubushomeri
    Gutarara hirya hino
    None tumaze kwiyumvamo urwongereza
    muragarutse ngo na none urufaransa izo disco danse zanyu aba politicien mujye muzibyinira
    Ntimukaduheho
    Kuko nitwe bihombera maze tugahondagurwa ni ingaruka mbi zi imyanzuro ya huti huti
    Umunyarwanda nu umuhanga kwisi koko
    We wagiye umugani ugira uti<>>
    Igifaransa kiragarutse ngo ni ikidage kirinyuma
    Zose nzaziga mfite agatwe gakunda indimi
    Ariko kuducangacanga muri Education twabirambiwe bwana minister niba ugera hano ubyumve ko disco dance zo mugifaransa no mucyongereza buri munota muhindure ibintu noooo twarabirambiwe kuko bamwe byatumye tubura diplom tekereza icyo kintu mwadukoreye ko tutazacyibagirwa

  • Ahubwo njyewe ndabona asa neza igikara cye cyabaye cyiza cyane kiri kuyaga
    Mukundira ko ari umuhanga
    Ikindi ko urufaransa tuzongera kujya turavuga byibuza
    Uziko hari umuswa sha wajyaga atubwira ngo
    Abantu muvuga igifaransa ni interahamwe
    Nagize choc aho ururimi guhinduka umuntu
    Nkunzeko rwose mukizuye nti muzongera kugihamba ukundi
    Aha reba njye mbyina urwo mbonye ni umwana wu umunyarwanda

  • Igifaransa harya kiracyakoreshwa ra? Nabonye tugica nkuca amashashi none ngo nikigaruke? Mushikiwabo koko niwe udushishikariza kuvuga ururimi rw’utuzungu? Maze MINEDUC yavuzeko mwarimu uzatsindwa test y’urwongereza azahita azingishwa amabinga none ngo tuvuge urufaransa? Oya Luwiza wacu, banza ubwire banyakubahwa bakoreshe urufaransa natwe tuzabigana.

    Maze n’ikinyarwanda cyacu twarakiretse dusigaye twivugirango “meya iyi repoti ntabwo iri weri dane, so wakongera ukayicekinga ubundi negisiti wiki ukayisabumitinga kwa gavana akampa fidibaka nanjye nkazayifowadinga kwa minisita wa fayinansi mbere yuko paririyamenti igira sesheni ya bajeti”.

    Ubuse urumva urufaransa nituruvangamo tuzavuga ngwiki? Oya rwose murekeraho, we aren’t fools, turabiziko ari iyo post ituma ibivuga naho ubundi urusarikozi n’urumakoro twarusubije banyirarwo, tuzajya tubatera icy’imitwe gusa.

  • Njye mperuka bavuga ngo ni IBIFARANSA none ndebera ,birakwiye ko tugira umurongo uhamye kdi urambye tugenderaho aho kugirango tujye tujya aho bukeye tugeze.

    gusa mwarahemutse byari kuba vyiza indimi zombi tuzizamuye aho kuzimya rumwe
    icyo nzi ni uko inyungu muvuga twakuyemo ari nkeya gusa byatumye abanyakenya n:abagande babona akazi mu rwanda bitwaje ngo bazi icyongereza abanyakongo barashwiragizwa

  • Igifaransa mwaragiciye none murimo murateta kubari bakizi ubu bateshejwe agaciro! Bamwe bashaje bakennye arimwe mubakenesheje. Imana izabibabaze

  • Oya ntago igifaransa gikoreshwa ku migabane yose rwose pe! Muri oceania ntacyo bazi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *