• 27/01/2020 11:50 23

Nigeria: Yasangiye na Nyina umutima w’umukunzi we ‘kugira ngo babe abakire’

Adedeko Owolabi yemereye abanyamakuru bo muri Nigeria ko we na Nyina bishe umukunzi we baramubaga umutima we bawurira mu rusengero aho bari babwiye ko nibabikora bazaba abaherwe.

Ngo pasitoro wabasabye gukora biriya akorera mu rusengero rwitwa gutya

Uwo mukobwa wishwe, Favour Daley Oladele yari umunyeshuri umunyeshuri muri Kaminuza ya Lagos State University akaba yari afite imyaka 22 y’amavuko.

Adeeko avuga ko hari abayobozi b’idini ryitwa Cherubim&Seraphim Church iri ahitwa Ikoyi-Ile muri Leta ya Osun wabasezeranyije ko nibakora biriya bazaba abakire bidatinze.

Owolabi na Favour abari babazi babonaga bakundana cyane ndetse ngo hari amakuru ko bateguraga kuzarushinga.

Gusa inzira ntibwira umugenzi kuko Favour atari azi umugambi mubisha Owolabi yari amufitiye.

Owolabi yabwiye Polisi ko yateguye umugambi wo kuzica umukunzi we nyuma yo kubwirwa kandi akemera ko nabikora azava mu bukene, akabuvanamo n’umuryango we.

Yavuze kandi ko mu kumwica yafatanyije n’umwe muba pasitori wo muri ririya dini, waabafashije gukuramo umutima akawubagaburira mu kungo yari yateguye.

Uwo pasiteri yitwa Segun Philip.

Umuvugizi wa Polisi mu gace byabereyemo witwa Abimbola Oyeyemi avuga ko abakurikiranyweho kiriya cyaha b’ibanze bafashwe ubu hakaba harebwa niba nta bandi babigizemo uruhare ruziguye.

Nyakwigendera ngo iwabo bamubuze guhera taliki 08, Ukuboza, 2019, nyuma baza kugeza ikibazo kuri Polisi nayo .

Nyuma y’iperereza risesuye, yaje gufata bariya bombi ndetse bayemerera ko bakoranye na pasitoro nawe imuta muri yombi.

Polisi ivuga ko Pasitoro atigeze ahakana uruhare rwe mu rupfu rw’uriya mukobwa ndetse avuga ko icyari kigamijwe kwari ugufasha uriya musore na Nyina kuba abakire nyuma bakazamufasha kuzamura iterambere ry’itorero rye.

The Nation

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Amadini arimo gukora ibintu biteye ubwoba yitwaje bible.Ubu kandi uyu musore yabanje guha Pastors amafaranga kugirango bamwereke uko yabona UBUKIRE.Na hano mu Rwanda,ubu ikigezweho mu nsengero,nuko Pastors babwira abayoboke ko babasengera inyatsi ikagenda,bakabona ubukire,passports zo kujya muli America,kubona Fiyanse,inzu,imodoka,etc…Babita “Fortune Tellers”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *