• 14/12/2019 7:03 10

Nigeria: Inama yiga ku “Mwuga w’Ubupfumu no Kuroga” yamaganiwe kure

Inama y’iminsi ibiri yiga ku ‘Bupfumu no Kuroga’ (Witchcraft) yateguwe na Kaminuza ya Nigeria ahitwa Nsukka muri Leta ya Enugu, iri mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu mu gace kiganjemo Abakiristu yamaganiwe kure.

Inama mbere yari yiswe ko ari ‘inama mpuzamahanga yiga kuri ‘Witchcraft’ (ubupfumu, kuroga…)

Iyi nama yatumye haba imyigaragambyo yo kuyamagana, Abakiristu basaba ko ihindurirwa inyito.

Amadini akomeye muri Nigeria yaba ashingiye ku Bukiristu na Islam yose ntashyigikiye ibikorwa bijyana no Kuroga.

Gusa, mu myemerere y’abatuye Nigeria, uburozi cyangwa “juju” mu rurimo rwaho buhabwa umwanya ukomeye.

Abahanga mu kuroga cyangwa mu “bupfumu” muri Nigeria bitabazwa na benshi babizeyeho imbaraga mu kuvura indwara zitandukanye cyangwa kubaha ‘impigi’ zo kubarinda cyangwa zibatera ishaba.

Imyigaragambyo yakomeje kubera hanze y’aho inama yateguriwe kubera nubwo abayiteguye bemeye guhindura izina.

Nyuma inama uahinduriwe izina ariko ntibyabuza Abakiristu guhagarika imyigaragambyo bayamagana

BBC

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *