• 28/01/2020 9:35 31

Nigeria: Aho Komisiyo y’amatora yari ibitse impapuro z’itora hahiye zose zirakongoka

Icyumba cya Komisiyo y’igihugu  y’ amatora ya Nigeriya cyari kibitsemo impapuro n’udusanduku by’itora cyahiye byose birakongoka.  Ibi bibaye habura iminsi mike ngo batore Umukuru w’igihugu.

Impapuro n’udusanduku tw’itora byose byahiye

Ibi biro biherereye muri Leta ya Plateau byabyitswe n’umuriro ukomeye kugeza ubu icyawuteye kikaba kitaramenyekana.

Umuvugizi wa Komisiyo y’amatora yabwiye BBC ko gushya kwa kiriya cyumba bizasubiza inyuma imyiteguro y’amatora.

Amatora y’Umukuru w’igihugu yagombaga kuzaba mu byumweru bibiri biri imbere.

Kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 84 nibo biyandikishije kuri lisiti y’itora

Babiri bakomeye mu baharanira kuyobora Nigeria ni Perezida  Muhamud Buhari n’uwahoze ari Visi Perezida wa Nigeriya witwa Atiku Abubakar.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • ko ndeba urwo ruzu rusa nabi!!
    nibo baruteye umwaku.lbikoresho byamatora ya perezida byabikwa muruzu rumeze kuriya!!!

  • Africa nawe urambabaza kweri. Harya sibyo biheruka kuba i Kinshasa? Ubwo ni Ebola yateyeyo! Iyi virus yateye yo gutwika impapuro z’amatora iba muri Africa: ubuse tubyite impanuka cg abanya Nigeria bagiye gufatira amasomo i Kinshasa?

  • Ndabona inkongi z’ahabitswe ibikoresho by’amatora zigiye kuba kimwe mu biranga amatora muri Afrika!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *