• 19/01/2020 8:23 36

Nick Minaj yatangaje ko yahagaritse umuziki

Umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko agiye guhagarika umuziki akita cyane ku nshingano z’umuryango, Minaj akundana cyane na Kenneth Petty bagiye kurushingana.

Nick Minaj akomoka muri Trinidad and Tobago yakurikiye mu mugi wa New York

Nick Minaj ni umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter ku wa kane yagize ati “Nahisemo guhagarika umuziki kubera ko nifuza kubaka umuryango, ndabizi bamwe murishimye, ku bakunzi bange mukomeze mumbe hafi.”

Nick Miraj yavutse tariki 9 Ukuboza 1982, yatangiye kumenyekana muri  2007.

Yakunzwe mu ndirimbo zizwi nka “pills n potion”, “anaconda”, “starships” n’izindi ….aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Megatron”.

Nick Minaj yabaye umukinnyi wa film ndetse afite n’ikiganiro ke kuri radio kitwa ‘Queen Radio Show’.

Muri uyu mwaka yahawe ibihembo nk’umuhanzi w’umugore wagurishije kopi nyinshi z’indirimbo. Yegukanye ibihembo by’abahanzi bafite indirimbo eshanu zakunzwe muri MTV Awords.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Hagiye Rujindiri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *