• 12/12/2019 12:54 32

Niba uzi Ikirera cyangwa Ikigoyi witinya kuvuga ngo baranseka – RALC

Mu kiganiro Nsanzabaganwa Modeste, Umuyobozi w’Ubushakashatsi ku Ndimi no kuzirengera mu Nteko Nyarwanda y’Ururirmi n’Umuco yagiranye n’Umuseke, arasobanura Indimi shami z’Ikinyarwanda n’akamaro kanini zifite ku rurimi bityo akagaragaza ko zikwiye kurengerwa, asaba abazi Ikirera cyangwa Ikigoyi kubivuga bemye batishisha ubaseka, ariko na bo bagasabwa kumenya Ikinyarwanda rusange.

Nsanzabaganwa Modeste Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC)

Nsanzabaganwa avuga ko ari amahirwe kuba u Rwanda ruzifite Ikinyarwanda na ziriya ndimi shami zigishamikiyeho, kuko ari ubukungu bw’u Rwanda.

Yavuze ko Ikigoyi n’Ikirera, ari indimi shami nini z’Ikinyarwanda bityo ngo ni ngombwa kuzisigasira.

Ati “Ushobora kuganira n’Umuntu ntumenye ko ari Umugoyi, ariko azi Ikigoyi azi n’Ikinyarwanda mbonera, ni ugushishikariza abantu bakazandikamo nk’inkuru, inkoranyamagambo n’iyo yaba nto, bakandika ikibonezamvugo k’izo ndimi shami, abantu bakamenya ko ziriho kandi bakazishyigikira.”

Uretse ziriya ndimi shami z’Ikinyarwanda umuntu yavuga ko ari nini, hari n’izindi nto ndetse ngo zigenda zizimira, nk’Urunyagisaka (ururimi rwavugwaga mu Gisaka), Igishobyo cyangwa Urushobyo (Ururimi ruvugwa ku Nyundo) ariko rukaba rusigaye ruvugwa n’abantu bake cyane, hari n’Igisozo (Kivugwa mu gace k’u Rwanda kegereye u Burundi).

Igishobyo n’Igisozo ngo ni indimi shami mu myaka iri imbere zizaba zitakivugwa kuberako abazikoresha ari bake cyane, ariko Ikirera n’Ikigoyi ngo ni indimi zikwiye gusigasirwa.

Nsanzabaganwa Modeste ati “Kwiga ziriya ndimi bifite inyungu ikomeye. Iya mbere ni ukumenya uko Ikinyarwanda gihagaze. Iyo ufite umutungo ugomba kumenya uko uhagaze, iyo ufite ikigega ugomba kumenya uko gihagaze. Ese kiruzuye, kiracagase, nakongeramo iki? Nakuramo iki? Natwe umutungo wacu ni Ikinyarwanda, tugomba kugisesengura, tukamenya uko gihagaze.”

Inzira u Rwanda rwihaye yo ugukoresha indimi nyinshi ngo ni nziza ariko ishobora gutuma Ikinyarwanda kinjirirwa, Abanyarwanda turamutse turangaye.

Ubu indimi zemewe n’amategeko ni enye (Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa), n’izindi zishobora kuzaza ndetse na zimwe muri izi zikarekwa bitewe n’inyungu u Rwanda ruzaba rufite.

Nsanzabaganwa yagize ati “Umwe mu miti yadufasha guhangana n’ivangandimi  (mva mahanga), ni ukuzamura indimi zacu, indimi shami tukavomamo ibyo dukeneye kuruta uko tuvoma mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa. Urugero, byaba ari byiza kuvoma mu Rurera cyangwa Ikirera ijambo ‘indiga’, aho gutira ‘knife’ cyangwa ‘couteau’ (yose avuga icyuma)”.

Avuga ko … ari yo nzira nziza yo kwagura amarembo yo gusabana n’abandi, tugomba gukora uko dushoboye kosee ngo bidatuma Ikinyarwanda kidindira. Kuri ubu abantu benshi bagwa mu mutego wo kuvanga indimi batibajije cyane ingaruka bigira ku Kinyarwanda.

Abahanga ngo barakomeza kureba izo ndimi bashakisha amagambo batiramo aho kuyavana mu ndimi zidafite aho zihuriye n’u Rwanda.

Nsanzabaganwa Modeste ati “Biratangaza kumva umuntu avuga ngo ‘mbuze uko mbivuga mu Kinyarwanda.’ Kandi ni Umunyarwanda, aravuga Ikinyarwanda. Ati ‘iyo ubisesenguye rimwe na rimwe uramwumva, ashobora kuba atazi icyo iryo jambo rivuga  kuko ntiyagize amahirwe yo guhura na ryo, cyangwa ntiyafashijwe bihagije, ubwo tugiye dufasha abantu, nabyita kugaburira Ikinyarwanda amagambo y’Ikinyarwanda yabafasha kuruta uko bajya gutira amagambo yo hanze avangira Ikinyarwanda. Indimi shami niko kamaro kazo.”

Ikinyarwanda ngo cyagiye kibangamirwa n’ubwoba bushingiye kuri politiki. Ngo usanga abantu bakomoka ahantu aha n’aha baratinyaga kuvuga indimi z’aho bakomoka kubera ko mu buyobozi hatarimo abantu benshi bavuka iwabo, ubwo bwoba ngo bukwiye kuvaho umuntu akavuga ibisa n’umwambore we w’ururimi yakuriyemo.

Mu ngamba zikwiye gufatwa mu gusigasira ziriya ndimi shami, ngo ni uko kuri radiyo zajya zikoreshwa mu biganiro bimwe na bimwe bitambukaho.

Indi ngamba ngo ni ukwandika inkuru muri ziriya ndimi, cyangwa bakandikamo ibitabo kuko ngo gutakaza ziriya ndimi ni ugutaka ubukungu.

Aha ariko ashimangira ko buri Munyarwanda wese agomba kumenya i Kinyarwanda rusange, iki twigishamo, twandikamo amategeko, …..

Mu Rwanda hari uduce tuvugwamo indimi zivanze n’Ikinyarwanda ariko atari indimi shami zacyo, utwo ni Rusizi na Nkombo aho bavuga  Amahavu n’Amashi, izo ngo ni indimi zo hakurya kimwe n’Urukiga (Igikiga) kivugwa cyane muri Uganda.

“Umuco Dusangiye Uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.”

Nsanzabaganwa yemeza ko byaba byiza gukoresha amagambo Ikinyarwanda gitiye mu ndimi shami zacyo aho gukoresha amagambo atiwe mu ndimi z’amahanga

UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ariko ye! Natwe bitaga abanyenduga ku ngoma ya Habyarimana, twari twarize kwivugisha amagambo y’iyo ruguru mu birunga mu rwego rwo kugura inzira. “Ndimo” ndarya cyangwa ndaza, amajeri, ihene ibiri, za “bite mwa”, niko zaje kuko ubundi nta mugabo w’umunyenduga bitaga “mwa” mbere ngo abyemere. N’uyu munsi se mubona hari ba Marie Rose basigaye bariyise Rose Mary, ba Anyesi barabaye ba Aginesi, cyangwa abavugaga za “donc” bazisimbuje za “so”, dusigaye ducarenjinga, mukagira ngo tuba tuyobewe ibyo turimo. Abanyarwanda turi abahanga bo kwihakirwa no kuzitamba uko zivuze . Ubu n’abakobwa cyangwa abagore bamwe basigaye batubwira ngo ” oya sha” tukinumira. Kandi mu kinyarwanda cyaraziraga n’ubwo mu kirundi byo ari ibisanzwe. Turi abahanga bo kwiyuburura bitewe n’ikigezweho mu gucinya inkoro. Nabyo biri muri dynamique z’indimi nyine. Nk’uko ujya i Paris ukumva buri mu star aravuga agobekamo utugambo tw’icyongereza atanakizi, kuko bigezweho. Mu minsi mike turazana ay’igishinwa. NIHAA!!! Ariko simvuze ibyo kuniha ntimunyumve nabi.

    • Ibi uvuze ni ukuri pe. Reba urundi rugero, usigaye ubaze umuntu ngo uvuka he? Akakubeshya ati navukiye Toro cyangwa Jinja, Nakivale, Guru, Ankole, n’ahandi …. kuko azi ko abanyarwanda bavuye Uganda bafashwe neza, bari kuri top. Nta muntu ushobora kukwemerera ko yavukiye Ruhengeri cyangwa Gisenyi kuko yari indiri y’interahamwe, abateguye, abakoze jenoside. Hafite amateka mabi mbeseNgira ngo ni yo mpamvu abantu basigaye bavuga ikinyarwanda kivanzemo icyongereza, ni ukwerekana kubeshya ko bakuriye mu nkambi zo muri Uganda kugira ngo bisanishe n’abayobozi bacu. Byose ni ukurengera imbehe, amaco y’inda. Mukanguke bwakeye!!!

  • Ariko abanyarwanda musigaye muteye ubwoba ngo “indiga” ni ikirera?!!! Ubisanze mu yihe nkoranya? Mu nkoranya ya Coupez, iryo jambo ni ikinyarwanda cyihariye! Ubwo kuri wowe iyo bavuze “indiga” ntacyo wiyumvira, ukabifata nk’aho atari ikinyarwanda! Uwakugeza mu bihugu haba mo inshami (dialectes) wakumirwa! Nko mu Bufaransa iyo bavuze “Ch’ti” biragoranye gukurikira, bavuga “provençal” ntugire icyo wumva kandi uzi igifaransa! Nta wumvikana n’undi! Mu Rwanda nta wutumvikana n’undi, yaba mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba cg mu burengerazuba.. Ikirera, ikigoyi si inshami, n’imivugire (accents)y’ikinyarwanda itandukanye itabuza imyumvikanire. Ufashe nk’urukiga (oluciga) ni rwo ushobora kwita urushami, usibye ko ari urushami rw’ikinyankore. Ibyo byo kuvuga ngo ikirera, ikigoyi, ikinyagisaka n’ibindi ngo ni inshami, nta buryo burenze ubwo bwo gukurura amacakubiri! Mbere yo kuvuga, Muzajye mubanza mumenye uburemere bw’ibyo mugiye kuvuga.

  • Ahubwo njye mbona Hari abantu bafite ubumuga bwakabaye bubajyana Ndera ariko bikanga PE. None ubu iyi nyandiko nayo izane amatiku koko? None se Juvenal Ubu ari WOWE na Ndanzabaganwa tuvuge ko umuhanga mu ndimi arinde? Ikibazo cyatuma abantu bajya mu macakubiri Niki? Dusobanurire icyo abo bafaransa baba bashaka Kuvuga Iyo bavuga Ch’iti cg Provençal Twumve

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *