• 11/12/2019 9:13 27

Ni byiza ko Africa ifatanya mu kugarura amahoro muri Cameroun- L Mushikiwabo

Ubu ni ubutumwa Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igaifaransa Luoise Mushikiwabo yacishije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko we na bagenzi be bo muri Africa yunze ubumwe n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza bajya muri Cameroon kunga abavuga Icyongereza n’abavuga Igifaransa.

Louise Mushikiwabo yishimiye ko Africa yahagurukiye kureba uko ibibazo biri muri Cameroon byakemuka amahoro arambye akagaruka

Kuwa Gatanu taliki 29, Ugushyingo, 2019 nibwo   itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga mukuru w’ihuriro  ry’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo, uw’Ihuriro ry’ibihugu bivuga Icyongereza Patricia Scotland na Perezida wa Komisiyo y’Africa yunze ubumwe Mussa Faki Mahamat bazajya muri Cameroon kuganira ku cyakorwa kugira ngo hagaruke yo amahoro arambye.

Itangazo ryasohowe na Commonwealth rivuga ko ririya tsinda rizaba rigamije kuganira n’abayobozi bakuru ba Cameroon bakarebera hamwe uko ibitera amakimbirane hagati y’ibice byombi( icy’abakoresha Icyongereza n’icyabakoresha Igifaransa) byavaho.

Hashize igihe kirekire Cameroon irimo amakimbirane ashingiye ku madini, amoko ndetse n’ubukungu hagati y’ibice bibiri, kimwe kivuga Icyongereza n’ikindi kivuga Igifaransa.
Ririya tangazo rigira riti: “Cameroon ni kimwe mu bihugu bigize imiryango yacu ko ari itatu( African Union,  Commonwealth na  Francophonie) kandi turabyishimira tukifuza ko nayo yagira amahoro bityo ikagira inyungu ikura kuba muri iyi miryango.”

Itangazo ryongeyeho ko bizaba ari iby’agaciro kuganira na Perezida Paul Biya, abagize Guverinoma ye hamwe n’abo ku ruhande ruvuga Icyongereza kugira ngo harebwe uko hajyaho imirongo yazatuma habaho ibiganiro biganisha ku mahoro.

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo yanditse kuri Twitter ko umuryango ayoboye wishimiye ko hagiye guhuzwa imbaraga z’abanya Africa kugira ngo bunge abavandimwe babo bo muri Cameroon, bityo bagira amahoro arambye.

N’ubwo Cameroon yakolonijwe cyane cyane n’u Bufaransa, hari igice cyayo cy’Amajyaruguru cyakolonijwe n’Abongereza.

Amajyaruguru ya Cameroon kandi arakize cyane kuko akungahaye ku bikomoka kuri Petelori n’amabuye y’agaciro menshi.

Amakimbirane yavutse hagati y’abaturage bakoresha Igifaransa n’abakoresha Icyongereza yatumye hipfa abagera ku 3000 abandi 50 000 bava mu byabo.

Hari abaturage bo mu Majyaruguru bavuze ko ubutegetsi bw’i Yaoundé butabafata nk’abandi baturage bityo bagasaba ko bakwigenga bagakora igihugu gituwe n’abavuga Icyongereza bise Ambazonia.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Hanyuma se iby’ibitero i Burundi, ikibazo cy’abanyamulenge muri Kongo … , kuki OIF nuyu mudamu uyiyoboye ntacyo babivugaho ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *