• 15/12/2019 9:38 31

Ngororero: Hari agasanteri kavugwamo urugomo rwinshi… Insoresore zitwaza inkoni

Umusore witwa Oscar wari utuye mu mudugudu wa Gatomvu, akagari ka Bugarura, Umurenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero yabwiye Umuseke ko iri joro atigeze agoheka kubera amabuye yaraye aterwa n’umuhungu wa nyiri inzu akodesha. Uretse ibi yakorewe , avuga ko mu gasenteri ka Gatomvu haba urugomo rw’abasore bitwaza inkoni bagakubira uwo bahuye.

Ibirahure by’urugi rw’inzu Oscar yakodeshaga byamenetse

Oscar yabwiye Umuseke ko inzu abamo yatangiye guterwa amabuye guhera saa moya z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro kuri uyu wa Kane.

Ngo umusore wateye amabuye ku nzu akodesha ni uw’umusaza wabakodesheje inzu.

Uyu musore ngo yabitewe n’uko atashakaga ko Se akodesha iyo nzu kuko uyu mubyeyi afite abagore benshi amafaranga avuyemo akayaha abandi bagore batari Nyina.

Oscar avuga ko ubwo uriya musore yatangiraga gutera amabuye hari abatabaye baramufata bamujyana kwa muganga ariko aza kubacika aragaruka.

Nyuma yo kugaruka ngo yateye amabuye inzu zose harimo n’iya Se.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda Jean Pierre Hibukimfura yabwiye Umuseke ko uwo musore asanzwe ‘afite ikibazo cyo mu mutwe’.

Ati: “ Ayo makuru nyamenye mu kanya. Uriya musore afite ikibazo cyo mu mutwe ubu bamufashe bamujyana ku kigo nderabuzima cya Rubaya ngo yitabweho.”

Yafashe umwanzuro wo kurara yimutse…

Mu gasenteri ka Gatomvu ngo hahora urugomo…

Oscar yemeza ko muri Gatomvu hahora urugomo rukorwa n’insoresore zitwaza inkoni zikenderanya kugira ngo zibone uwo zikubita.

Ngo abasore bitwaza inkoni hari ubwo barwana hagati yabo cyangwa bagakubita umuntu ubaciye iruhande by’amaherere.

Asaba ubuyobozi bw’ibanze na Police gukemura kiriya kibazo kuko gihangayikishije abaza gukodesha inzu muri kariya gace bitewe n’akazi baba bari gukora muri Muhanda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda  Hibukimfura avuga ko koko abo basore bajya bakora urugomo ariko ngo baragabanutse.

Ati: “ Koko hari ubwo abasore baragira inka mu ishyamba rya Gishwati baza mu gasanteri bagakora urugomo ariko ubu buragabanutse kuko tubashyira Police ikabakurikirana.”

Avuga ko bariya basore barwana iyo bamaze gusinda.

Ngo baza muri kariya gasanteri baje kugurisha amata, amafaranga babonye bakisengerera bikaza kuvamo imirwano.

Oscar waraye aterwa amabuye yabwiye Umuseke ko ari burare yimutse kuko atakwihanganira urugomo yaraye akorewe.

Mu murenge wa Muhanda muri Ngororero hari ahavugwa urugomo rwinshi…

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *