• 12/12/2019 8:27 09

Ngororero: Abarokotse bashinja ababangirije guhisha imitungo yabo bakabura ubwishyu

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero bavuga ko ababangirije imitungo bakanabasahura babihamijwe n’inkiko aho gushyira mu bikorwa ibyemezo byazo biyandukuraho imitungo, none bo babuze indishyi.

Abarotse Jenoside bo muri Muhanda bavuga ko batunze amarangizarubanza amaze imyaka 14 atarashyirwa mu bikorwa

Minisiteri y’Ubutabera ishishikariza buri wese ufite iki kibazo kwegera ubutabera kugira ngo bwemeze ko imitungo isubira kuri ba nyirayo kugira ngo yifashishwe mu kwishyura ibyangijwe, nk’uko inkiko zabitegetse.

Umukozi wo muri Minisiteri y’Ubutabera  ushinzwe ubutabera bw’abaturage Urujeni Martine, yagize ati: “Ikibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasahura bakangiza koko ni ikintu kizwi, ariko nanone niba hari bamwe mu binangira kuriha no gusubiza iby’abandi bajijisha bakikuraho imitungo, turasaba abangirijwe gukomeza kugana inkiko bakongera gutanga ibimenyetso aho bakeka ko imitungo bagiye bayikuraho.”

Yavuze ko basaba bariya kujya batanga ibimenyetso cyane ko iyo mitungo iba igaragara, kandi ngo bazahabwa ubutabera.

Urujeni akomeza asaba buri wese wagize uruhare muri Jenoside, kuriha imitungo yangije kugira ngo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ikomeze kugerwaho.

Imiryango igera kuri 30, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, ni yo yishyuza agera kuri miliyoni 600Frw.

Ubu hashize imyaka 14, inkiko zifashe ikemezo ko bakwiye kwishyurwa ibyabo ariko nta byo babonye.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhanda, Makuza Gerard avuga ko bimwe mu byangijwe harimo inzu, imyaka ndetse n’inka zabo zasahuwe cyangwa zikaribwa.

Ibyo ngo byatwawe n’abari bakomeye muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Umwe muri aba bishyuza yagize ati: “Aha duturiye  imbibi za Gishwati dutunzwe no korora kuva kera, mu 2005 haciwe imanza abangije imitungo yacu baragaragara n’imitugo yabo ihari; gusa kuko bahungiye hanze bakoze amanyanga bayibaruza ku bandi ku buryo kugeza n’ubu kuyishyuza byananiranye.”

Uyu yishyuza uwitwa Ntirenganya Aloys asaga miliyoni 86Frw, avuga ko aho imitungo ye iri hazwi ariko ngo yayibaruje ku bavandimwe be.

Ati “Tuzi ko ubutabera bufite ubushobozi bwo gukurikirana iki kibazo nibudufashe tureke gukomeza  guheranwa n’agahinda ko kubura ibyacu n’abacu, kandi na bo usanga badukwena ko nta kintu tuzageraho.”

Havugimana Songa Sammuel  yagize ati “Kuba twararokotse ni byiza turanabishimira Imana na Leta yacu y’ubumwe, ariko kuba twarabuze abacu bakongeraho kutunyaga ibyacu bikazimira biradushengura.”

Uyu we yishyuza uwitwa Setako Efrem asaga miliyoni 60Frw, ariko ubu ngo yarahunze ntazi aho ari, ariko ngo mu gihe cyo kuburana imitungo ye yari imubaruyeho, ndetse n’inkiko zirayemeza bahabwa amarangiza rubanza, ariko ngo nyuma baje gusanga imitungo itakibanditseho, ahubwo ibaruje kuri bene wabo mu buryo bw’amayobera.

Ati “Tubitse amarangizarubanza ariko ntacyo atumariye, icyo dusaba ni uko turenganurwa tukishyurizwa ibyacu.”

Mu turere twa Ngororero na Nyabihu, Abatutsi bazize Jenoside, bari batuye ku nkengero za Gishwati; imiryango yabo yarokotse, ni kenshi yakomeje kuvuga ko abasahuye ibyabo bakomeje guhisha imitungo yabo babinyujije muri bene wabo bayibarujweho.

Bamwe bo mu miryango yarakotse Jenoside bo mu murenge wa Muhanda bifuza ko imitungo yabo yagaruzwa n’abayisahuye

NGABOYABAHIZI Protais.
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ngororero ibamo abarokotse b’ibyiciro bibiri: abashobora kwerura bakaka indishyi (barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994) n’abadashobora guhingutsa ko nabo barokotse (intambara y’abacengezi yo muri 1996-1998). Ubwiyunge bw’abanyarwanda turirimba ko bwagezweho ku kigero kirenze 95% jye mbona bukiri kure nk’ukwezi.

  • @ Akumiro , abo uvuga barokotse intambara y’abacengezi ni bande babahigaga !? Nimba umuturage wiyemeje gufatanya n’abacengezi ngo bice abo bataremye urumva uwo atarahindutse umucengezi ? Eregz génocide mwakoze yabateye ifunwe none mwirirwa muyipfobya mugerageza guhimba ibirabayeho .

  • Ikibazo ni kirekire pe! Tekerezako mu Rwanda hari abatarenze 20 bashoboraga kuba bafite miliyoni, none ngo Efrem Setako wahunze agomba kwishyura umuturage miliyoni 60! Ese uwo muturage yabikagahe izo miliyoni 60 bamwangirije? Ibi byatuma umuntu yibaza niba abaciye urwo rubanza bazi kugereranya yuko utakwamburwa ibyo udafite nkuko utasubizwa ibyo utambuwe! Wabwira umuntu kwishyura miliyoni 60 uhereye kuki?

  • Dear Setako, Imitungo ibarwa mu mafaranga ntabwo ari uko aya frw yarayafite mu ntoki. Yarafite amasambu, amazu, inka, etc…. nibwo bareba bakabiha agaciro mu mafaranga. Urakoze

    • @Kurazikubone Jean, inka y’ishashi nambuwe muri 94 yari kuba yarabyaye kangahe? Amata kuri buri mbyaro yari kuba angana iki? Ufashe umubare wabyo byose icyo gihe ukabiha agaciro warangiza ukabiha agaciro nyuma y’imyaka 25 ayo mafr yanganabiki? Ahubwo 60M ni macye cyane. Ibyo byitwa gufobya jenocide. Muzahorana ipfunwe ry’ibyo mwakoze kugeza mugiye mu gitaka mwe n’abanyu mwese. Mwihane tubane twaraboroheye ntako tutagize arko ubunyamaswa mwabutsimbarayeho, nzabandora

  • Uwavuga, ya sandara, !! Uwomugabo wimpapuro, nawe yariyarigize, akamana, yaricaga agakiza, YEWE.! Nawe , abaye afite, ubutabera bwamuburanyay, yakatirwa, uwari kumukwereka, 1997-2000! Mana, ntamajoro yumunyabyaha.

  • Nyuma y’imyaka 25 yose habuze iki ngo aba barokotse Genocide yakorewe Abatutsi bishyurwe ibyabo ?!!!!! Ubwo butabera burihe ?!!! nyamara kwirirwa bababwira ubwiyunge nibyo bihozwa mu mvugo ukagira ngo …, .Kwishyurwa ibyawe n’uwabigutwaye mu gihe byemejwe n’inkiko ,ni uburenganzira bw’uwabyambuwe ,nta nubwo ari ikiguzi cyo kwiyunga cg kubabarira. Uzi kwishyuza ibyawe ukazarinda unapfa utarabibona !!! Ese ubwo iyo apfuye ntacyo yishyuwe bigenda gute ? ubwo aba ari ubutabera cg ?!Birababaje

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *