• 23/01/2020 2:03 41

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurasaba ibikoresho n’amafaranga

Urubyiruko rw’abakorerabushake ‘Youth Volunteers’ mu Karere ka Ngoma rugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyane cyane imbaraga zarwo rukazishyira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; ariko imbogamizi zikaba ko rugorwa no gutumanaho  no gutangira amakuru ku gihe kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Urubyiruko rw'abakorerabushake hamwe na bamwe mu bayobozi
Urubyiruko rw’abakorerabushake hamwe na bamwe mu bayobozi

Ubuyobozi bw’Umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake  ku rwego rw’Igihugu  bwo bukaba bubizeza ko izi mbogamizi zigomba gushakirwa igisubizo.

Hirya no hino mukarere ka Ngoma hari urubyiruko rusaga ibihumbi bitandatu rwibumbiye mu muryango “Youth Volunteers” aho bagira uruhare mugukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’izibanze mu guhangana n’ibyaha bigaragara aho batuye.

Uru rubyiruko rugaragaza ko rwifuza gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga umusanzu mu bikorwa  byo  guteza imbere no kubaka igihugu birimo ibigamije  kurandura burundu ibiyobyabwenge,   imirire mibi, ubukene, abana bata ishuri, ibindi.

Bamwe mu barugize bavuga ko mu mbogamizi bafite harimo kutagira uburyo bwo gutumanaho, gutangira amakuru ku gihe no kumenyekanisha ibyo bakora, kubera ubushobozi buke.

Tuyizere Jean Marie Vianey ati “Gutanga amakuru biragoranye, guhamagara cyangwa se kohereza sms ni ibintu biba bisaba amafaranga”.

Mukamukiza Joselyne ati”Nkurugero hari aho ugera ugasanga bafite inzoga z’inkorano icyo gihe rero iyo utinze kuyatanga (amakuru) usanga za nzoga bazicuruza mu baturage ariko umuntu afite n’kikarita yo guhamagara yahita abikora vuba zitaratangira gucuruzwa”.

Nyirahabineza Sada wa Mutenderi nawe ati”Nk’ubu kuva ku kagari ka Nyagasozi ujya ku murenge wa Mutenderi ni ahantu hagusaba gutega moto y’ibihumbi bibiri, urumva nkumukorerabushake udafite akazi biragorana cyane”.

Murenzi Abdalah  Umuhuzabikorwa w’umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake uzwi nka Youth Volunteers  ku rwego rw’Igihugu avuga ko izi mbogamizi zizashakirwa igisubizo, nubwo adatanga igihe kizabonekera.

Ati”Ubukorerabushake ubundi ni umutimanama w’umuntu ariko nanone kumwunganira kugira ngo abashe gukora neza ni inshingano za twese. Muri abo bafatanyabikorwa benshi dukorana hari abo tugenda tubiganira, rero aho bizagaragara ko ikibazo cy’itumanaho kigoye hari aho tuzegera inzego z’ubuyobozi tugafatanya kugira ngo ya gahunda yo gutanga amakuru kugihe irusheho kugenda neza, hari aho byatangiye nko muri Kicukiro na Bugesera, n’ahandi turizera ko bizagenda neza”.

Murenzi Abdalah Umuhuzabikorwa w’umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake
Murenzi Abdalah Umuhuzabikorwa w’umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake

Youth Volunteers ni urubyiruko rufite gahunda  yo gufasha inzego z’ibanze n’ iz’umutekano muri gahunda  z’ubukangurambaga ndetse no mu bikorwa by’amaboko bigamije iterambere.

Uyu muryango washinzwe mu 2013 utangirana n’abagera kuri 300,  ubu ugizwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 259, rubarizwa hirya no hino mu turere 30 tw’u Rwanda.

Mu karere ka Ngoma urubyiruko rw’abakorerabushake ni ibihumbi bitandatu. Mu mezi abiri ya mbere muri uyu mwaka uru rubyiruko rwubakiye imwe mu imiryango itishoboye imirima y’igikoni 170,  Ubwiherero 100, runubaka inzu 140.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

5 Ibitekerezo

  • Mu mezi abiri ya mbere muri uyu mwaka uru rubyiruko rwubakiye imwe mu imiryango itishoboye imirima y’igikoni 170, Ubwiherero 100, runubaka inzu 140. Verry good! Aba bantu bakoze neza pe nibashyigikirwe pe bahabwe uburyo urebe ngo umusaruro uratumbagira. Uru rwego ruranakaze ntabwo nari nzi ko rubaho narwumvaga baruvuga gusa.

  • Mukuri amafaranga arakenewe

  • Amafaranga singombwa ahubwo abantu bakorohezwa uburyo ibyo bakora byaba byinshi kdi bikamenyeka urubyiruko ntirukeneye amafaranga ahubwo rukeneye umutima WO kurinda no gusigasira ibyagezweho rugahanga udushya Ibibazo bibangamiye abanyamuryango bizakemurwa natwe urubyiruko hakuru bacu bakoze byinshi ahasigaye nahacu kdi turashoboye umurongo twarawuhawe ubushobozi nubushake biturange,ndashimira ibikorwa by’abakorerabushake amafaranga singombwa rwose.

  • Ntabwo amafaranga ariyo aza imbere nkabakorerabushake kuko ibyo byose twabikoze ntayo dufite nubwo inyunganizi ntacyo itwaye.

  • Umureke dukore dukunde igihugu cyacu
    Tugombo kuryikorera twebwe nkuru by’uruko

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *