• 09/12/2019 9:07 10

Ngoma: Umuhanda Kazo-Mutenderi watangiye gusubirwamo

Muri Mutarama uyu mwaka abaturiye uyu muhanda babwiye Umuseke ko babona warubatswe usondetswe, bagaragaza aho wari waratangiye kwangirika utaramara umwaka urangiye. Ubu uyu muhanda watangiye gusubirwamo.

Imashini zasubiye mu muhanda zikora. Abaturage bari bavuze ko wubatswe nabi
Imashini zasubiye mu muhanda zikora. Abaturage bari bavuze ko wubatswe nabi

Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza imirenge ya Kazo na Mutenderi muri Ngoma, wubaswe na kompanyi ikora imihanda ku isoko ryatanzwe n’Akarere.

Umwe mu bawutuyeho witwa Mukamusoni Sarahia nyuma yo kugaragaza impungenge ze z’uburyo wari umeze yagize ati: “Bishobotse uyu muhanda wasubirwamo, uretse no kuba nawo ubwawo urimo gusenyuka natwe turahahombera nk’ubu inzu yanjye yuzura amazi ava muri uyu muhanda kandi nta n’uwo wabaza ngo umwereke ikibazo”.

Ubu uyu muhanda watangiye gusubirwamo. Jean Claude Murinzi awukoresha avana ibitoki i Mutenderi ku igari abishoye i Kibungo mu mugi. Ati “uyu muhanda niwo nkoresha umunsi ku wundi ariko byari bibabaje kubona wangirika mugihe gito wari umaze wubatswe”.

Abaturiye uyu muhanda barashima kuba Akarere kabonye ko uwari warakoze uyu muhanda yari yarabasondetse.

Ngabonzima Desire ufite akabari hafi y’uyu muhanda ahagana mu rugabano rw’Umurenge wa Kazo na Mutenderi ati “Barakoze kubibona ko uwawukoze yari yadusondetse njyewe nishimiye ko bongeye kuwusana”.

Ubu uri gusubirwamo
Ubu uri gusubirwamo

Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abahinzi bo mu murenge wa Mutenderi, umwe mu mirenge ifite abahinzi b’ibitoki cyane, ukabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, cyangwa abacuruzi nabo bakazana imodoka kugura uyu musaruro.

Nyuma y’inkuru y’Umuseke kuri uyu muhanda yo ku itariki 09 Mutarama, abadepite bavuze ko ibyo ibyo basomye kuri uyu muhanda wariho usenyuka utaramara umwaka bihita bikosorwa.

Uyu muhanda Kazo – Mutenderi wari waruzuye utwaye million 740 z’amafaranga y’u Rwanda, byari biteganyijwe ko wubakwa mu mezi  atandatu ariko wuzuye mu gihe cy’umwaka ushyikirizwa Akarere by’agateganyo muri muri Werurwe 2018 harimo ‘guarantee’ y’umwaka yatanzwe n’uwari wawubatse.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *