• 25/01/2020 8:08 47

Ngoma/Remera: Ikibazo cyo kutagira amazi cyugarije abatuye Umurenge bose

Abatuye Umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakomerewe no kutagira mazi meza ahagije, Akarere ka Ngoma gasobanura ko iki  kibazo gihari,  ariko  ngo hari n’inzira zo kugikemura.

Mu Karere ka Ngoma bavuga ko amazi agera kuri 82% by’abahatuye

Umurenge wa Remera utuwe n’abaturage basaga 32 200, batuye mu Tugari twa Nyamagana, Bugera, Ndekwe na Kinunga.

Abatuye muri utwo Tugari bose bahuriza ku kuba bafite ikibazo cy’amazi make, ahenshi  hari ibikorwa remezo by’amazi nk’amavomero rusange, hari n’abafite robinet mu ngo, ariko amazi ngo akaba atabonekamo.

Murekatete Vestine utuye muri uyu Murenge ati “Amazi tuyaheruka mu gihe k’imvura, aha muri Munini I ahantu tuvoma ni kure biratugora cyane ijerekani y’amazi tuyigura Frw 200.”

Kazungu Vincent ati “Ubuyobozi burahiga isuku ariko kugira ngo iboneke bisaba amazi, biradukomereye kuko umwanda uratwishe dufite amavomo mu Mudugudu ariko ntamazi abamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice avuga ko ikibazo cy’amazi adahagije mu Murenge wa Remera kizwi,  akanakomoza ku pamvu zigitera.

Ati “Remera ikoresha amazi aturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo ahitwa Bunono ku isooko, abaturage bayavoma babaye benshi aragabanuka, muri iyi minsi hari imirimo ihakorwa kugira ngo isooko bayongerere imbaraga.”

Mayor Nambaje avuga ko hari indi nzira yo kuba bakemura iki kibazo ariko zombi ntizigaragaza igihe cyaba cyakemukiyeho.

Ati “Hari amazi twajyaga tuvana hano tuyerekeza i Kibungo, hari ubundi buryo dushakamo igisubi bwo kugirango dufate amazi ahitwa Gasebeya tuyajyane Cyasemakamba twuzuze ibigega, amazi twakeneraga aturuka i Remera tuyarekere Remera.”

Yavuze ko n’ahantu hataragera imiyoboro y’amazi Akarere gashaka uko ihagera ikibazo kigakemuka mu buryo burambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaraza ibipimo ko amazi meza agera ku Baturage kuri 82% by’abatuye Imirenge 14 ikagize.

Abaturage bo bavuga ko ibikorwa remezo by’amazi ahenshi babifite, ariko amazi yo akaba atabageraho.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

1 Igitekerezo

  • NUKURI MUTUBARIZA NA KANOMBE BUSANZA PE?
    kUMARA AMEZI 2 NTA MAZI, EWASA IRAKORERA HAFI AHO KU MUHANDA,

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *