• 19/01/2020 10:32 32

Ngoma: IBUKA irasaba ko gusana inzu z’Abarokotse batishoboye byihutishwa

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA, Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Ngoma buvuga ko imiryango 50 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituye mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ikeneye gusanirwa inzu mu buryo  bwihutirwa.

Hari inzu zubatswe ntizarangira none n’amabati yazo arashaje arava

IBUKA ivuga ko inzu zangiritse cyane kandi abagize iyo miryango bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisana. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bugiye guhera ku gusana inzu zishaje kurusha izindi ziheruka gusanwa.

Muri ibi bihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, ubuyobozi bwa “IBUKA” mu karere ka Ngoma bwagiye bwumvikana busabira gusanirwa inzu Abarokotse Jenoside baba mu nzu zihangayikishije.

Urugero ni ubusabe bwagaragajwe na Musafiri Jean Pierre, Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngoma ubwo yari mu murenge wa Mutenderi asabira ubufasha bwo gusanirwa inzu imiryango irindwi.

Ati “Muri uyu murenge wa Mutenderi abacitse ku icumu barubakiwe ariko iyo turebye neza dusanga hari inzu zimeze nabi, dufite izigera kuri 7 zikeneye gusanwa mu buryo bwihutirwa.”

Mu gihe k’imvura ba nyiri izo nzu ngo bakajya mu turimo bagaruka bagasanga ibirimo basize byanyagiwe.

Imwe muri izo nzu zishaje cyane iri mu mudugugu wa Muzingira, indi mu  wa Nyagasozi.

Umuyobozi wa IBUKA ubwo yari mu murenge wa Zaza nyuma y’iminsi mike hatangijwe icyumweru k’icyunamo, yavuze ko hirya no hino mu karere ka Ngoma imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 50 ikeneye ubuvugizi mu bijyanye no gusanirwa inzu.

Bamwe mu barokotse Jenoside bafite inzu zishaje kandi nta bushobozi bwo kuzisanira bafite, abo mu murenge wa Mutenderi batubwiye ko ikibazo cyabo kiri mu byiciro bibiri,  kuba inzu babamo zarubatswe mbere y’umwaka wa 2000. Inyinshi zatangiye gusaza zikeneye gusanwa, hakaba n’izishaje cyane zikwiye gusanwa mu buryo bwihutirwa.

Uwitwa Mukarurangwa Vestine ati “Birahangayikishije, guhera muri fondasiyo ntabwo inzu zimeze neza. Amabati cyane cyane iyo imvura iguye arava, bisaba ko zisanwa.”

Undi warokotse jenoside twaganiriye na we ati “Inzu zikeneye gusanwa ni nyinshi ariko hari izikabije kurusha zindi kwangirika bitewe n’uko zubatswe kera. Zimwe zubatswe mu 1997, no muri 1998, zimwe zarubatswe ntizarangira, izindi zifite amabati ashaje.”

Nambaje Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko iki kibazo k’imiryango ifite inzu zikeneye gusanwa kiza gukurikiranwa kigashakirwa igisubizo bidatinze.

Ati “Ikibazo bagaragaje k’inzu, izigera kuri 7 zigaragara ko zifite ibibazo byihutirwa tugomba kujya kureba igikenewe ibibura bigakorwa bitagombye gutegereza umwaka utaha. Imvura iragwa birihutirwa niba babivuze kuriya byo ntibigomba kurenza iki cyumweru tudasannye izo nzu.”

Mayor Nambaje avuga ko Akarere ka Ngoma kazi neza ko uretse iriya miryango 7 y’i Mutenderi ikeneye gusanirwa inzu mu buryo bwihutirwa, ngo muri ruzsange hari Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batari bake bafite iki kibazo k’inzu zabo zangiritse, ko hashyizweho gahunda yo kubaka nibura inzu 30 muri buri ngengo y’imari Akarere gahabwa ku mwaka kuzageza igihe iki kibazo gikemukitse burundu.

Izindi nzu zagiye zangirika ku nkuta
Musafiri Jean Pierre Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngoma asabira abarokotse Jenoside bafite inzu zishaje kubakirwa cyangwa gusanirwa
Mayor Nambaje Aphrodise avuga ko gusana inzu agiye kubishyira mu byihutirwa cyane

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

2 Ibitekerezo

  • N’inzu abaturage biyubakiye ubwabo mu nkubiri yo kuva muri nyakatsi mu ntangiriro ya za 1980, inyinshi ziracyakomeye kurusha ziriya baba batwereka zitaramara n’imyaka 25, kandi inyinshi zatubatswe n’abitwa abubatsi babishoboye, baca akayabo FARG na za ONG zari muri icyo gikorwa. Gusondeka biragwira! Ariko gusondeka umuntu warokotse jenoside, ni ukwikururira umuvumo utoroshye. Amarira y’imfubyi n’abapfakazi ahora atabaza mu ijuru, kandi Imana irayumva.

  • Izi nzu bubatse mu gihugu zose nta kigenda barazisondetse kugirango babone uko biyubakira ama etages meza nimodoka nziza ubundi bagashinga amangazini akomeye muri kigali banyagupfa bagapfira iyo muribyo bibandahori.barangiza akaba aribo bahabwa umwanya wo kuza kutwigisha uko tugomba gukunda igihugu byaba ngombwa tukakitangira.Barusahurira munduru niko mbita.ngayo nguko

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *