• 11/12/2019 1:49 18

Ngoma: i Mutsindo bibaza impamvu bo batahawe amashanyarazi

Iburasirazuba – Umudgudu wa Rwakavuna mu kagari ka Mutsindo niwo wonyine ufite amashanyarazi mu midugudu icyenda (9) igize Akagali ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma. Abahatuye babona ari nkaho byakozwe nkana, ubuyobozi bwo buvuga ko mu myaka ibiri aka kagari kose kazaba gafite amashanyarazi.

Abatuye muri aka kagali bavuga ko byari bigenwe ko kimwe n’utundi duce baturanye nabo bagombaga kubona amashanyarazi, ariko ngo abandi yabagezeho bo barasigara.

Benjamin Muhirwa utuye muri aka kagari ati “Abandi amashanyarazi yabagezeho twe turibaza ngo kuki badusize? Muzatubarize mutuvuganire.”

Mugenzi we Renzaho Anastase wo muri aka kagari avuga ko kutabaha amashanyarazi bizatuma basigara inyuma mu iterambere ugereranyije n’abandi.

Abatuye aha bavuga ko babonye amashanyarazi nabo bagura ibyuma bisya, ibisudira, ibyogosha n’indi mirimo y’iterambere nayo ngo yabageraho urubyiruko rukabona imibereho.

Nambaje Aphrodise umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yatubwiye ko kimwe n’ahandi hose muri Ngoma, Akagali ka Mutsindo kose kazagezwamo amashanyarazi nk’uko biri no mu mirongo migari y’igihugu y’imyaka irindwi.

Ati”Hari igice kimwe twajyanyemo amashanyarazi kugira ngo tubashe kubona amazi kuri uriya muyoboro wa Kamfonyogo, turimo gutekereza ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri naho twajyanayo amashanyarazi. Abaturage nibagira ikizere kinashingiye kuri gahunda y’imyaka irindwi(7) y’umukuru w’igihugu atari na Mutsindo gusa n’ahandi hose mu karere ka Ngoma”.

Ku rubuga rw’Akarere ka Ngoma bagaragaza ko gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri aka karere bigeze ku ijanisha  rya 31.4% mu ngo zigize aka karere.

Ibiro by’utugari tunyuranye muri aka karere ntibifite amashanyarazi, imbogamizi ku bakozi batwo n’abaturage mu kubona serivisi.

Iburasirazuba mu karere ka Ngoma
Iburasirazuba mu karere ka Ngoma
Mu kagari ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda
Mu kagari ka Mutsindo mu murenge wa Gashanda

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *