• 26/01/2020 11:56 45

Ngoma: Haracyari imbogamizi ku iterambere ry’umugi wa Kibungo

Ubuyobozi bw’inama njyanama y’akarere ka Ngoma buratangaza ko burajwe inshinga no gushyira mu bikorwa ibyo Perezida Paul Kagame yasabye byo kuvugurura umugi wa Kibungo nubwo ngo hakirimo imbogamizi zigenda zigaragara zitewe n’igenamigambi ridasobanutse, ahandi ngo benshi mu bafite inzu zishaje ni Abarabu bari iwabo muri Oman.

Ubwo indi migi usanga ifite imihanda myiza i Kibungo ho wagira ngo ni mu kindi gihugu

Hashize umwaka umwe Perezida Paul Kagame avuze ko umugi wa Kibungo udatera imbere asezeranya abatuye akarere ka Ngoma ko muri manda ye y’imyaka 7 uzitabwaho cyane ugahindura isura.

Paul Kagame yiyamamaza yavuze ko umugi wa Kibungo udatera imbere asezeranya ko abo bazakomezanya kuyobora kimwe mu byo bagomba kuzitaho ari iterambere ry’uyu mugi.

Mu myaka itatu ishize hagiye hamanikwa amatangazo mu mugi wa Kibungo yerekana itariki ntarengwa yashyizweho n’ubuyobozi bw’Akarere ibwira ba nyiri inzu ko bagomba kuvugurura bakubaka  izigerekeranye. Ababikoze ntibarenga babiri kandi abandi ntangaruka byabagizeho.

Ibi umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma Banamwana Bernard ikibazo akigerekera ku bayobora akarere avuga ko ikibazo atari ba nyiri inzu ahubwo ari igenamigambi ry’akarere ridasobanutse (Poor Planning) gusa ngo bagomba kubikosora.

Ati “Nk’Umukuru w’Inama Njyanama nshimishwa no kuba na Perezida wa Repubulika yarabibonye akanadusezeranya ko we ubwe agiye kubihagurukira. Ibyo birampa ikizere ko icyo kibazo kigiye gukemuka ariko navuga ko hakirimo cya kibazo cya poor planning (igenamigambi ritameze neza)…..

[Nawe se] usohoye itangazo tutaganiriye n’abo bireba kugira ngo dufatire umwanzuro hamwe [niyo mpamvu byapfuye]…ibyo nyine nibyo tugomba gukosora.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodose avuga ko gahunda yo kuvugurura umugi wa Kibungo itahagaze ngo ahubwo iracyakomeza. Avuga ko hari imbogamizi bagifite za ba nyiri inzu bataba mu Rwanda.

Ati “Abakitugoye ni Abarabu bari muri Oman ari na bo bafite umubare munini w’inzu hariya, na bo twaravuganye basubiye iwabo kuzana amafaranga, igihe bizabananira bazabiha abandi babishoboye.”

Kuvugurura umugi wa Kibungo, abawucururizamo ntibabyanze ariko na bo barasaba ko Akarere korohereza abaturage kubaka ngo kuko kuwubakamo bisaba kuba ufite amafaranga menshi cyane bavuga ko badafite.

Aha bakavuga ko Akarere karamutse kemereye abaturage kubakisha amatafari ya rukarakara mu bice biri hafi y’umugi byatuma umugi ugira urujya n’uruza rw’abaguzi noneho n’abacuruzi bakomeye bakubaka inzu z’amagorofa (Etages) bizeye kuzabona abakiliya.

Umugi wa Kibungo unabangamirwa n’uko ari mutoya cyane
Inyinshi mu nzu benezo babwiwe kuzivugurura ariko ntibirakorwa
Inzu y’amagorofa y’umuntu wikorera iba mu mugi wa Kibungo ni iyo yonyine

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Igitekerezo

  • Inzu nzima zari ziri muri uriya mujyi muri 1994 inyinshi zashyizwe hasi kiriya gihe! Nyamara nizo za mbere zashoboraga kuvamo indishyi z’akababaro ku biciwe ababo muri jenoside. Ubwenge buza ubujiji buhise!

  • Ntimukabeshye!! Inzu zihe zashyizwe hasi koko? Gusa nibatureke kuko Ngoma iri ahantu habi hatari urujya n’uruza rw’abantu. Niba bashaka ko Ngoma dute ra imbere, UR nibayigarure, Open University igaruke, inatek nifashwe kubona abana bafite bourse ya Leta, kiriya stade n’irangizwe vuba tujye twakira match zikomeye, umuhanda Ngoma bugesera Ni urangizwe vuba, habeho imishinga ku rubyiruko, igishanga cya ngoma nigihingwemo umuceri etc… Ikindi Leta nizane amafaranga ushyire Mu mishinga iciriritse

  • Biracyagorana igihe cyose uyu mujyi abayobozi bashaka kuwugereranya n’indi ikomeye kdi wo udashinga nabagabanye gukabya ngo amagorofa nibura bemere amaduka yubatse neza kuko ama étages yubatse nta bâ clients agira hakora imiryango yo hasi gusa ariko baretse amazu akubakwa CG akavugururwa wabona umujyi USA neza buriya nkitiya nzu yegereye ikigo cya gidilikare yahiye habura iki ngo ivuguturwe sinumvise ko yo atari iy’abarabu. Ikindi inzu zo guturamo bareke hakoreshwe amatafali iahiye inyuma imbere bibe aya Rukarakara urebe ngo umujyi uragira inyubako

  • Poor planning byo ntikwiriye! Ariko se planning iyo ari poor ubwo na nyirikuyikora si poor?

  • Kamali Ndemeranya nawe 100% kuko nibategereza ama étage bizarangira umujyi ubaye amatongo kuko ntiwashora imari itazunguka kdi akenshi ari amafranga y’a bank nibareke nibura kibungo ijyemo amazu aciriritse iturwe ibindi bizagenda biza kuko abantu bahari. Ubuse nawe ngo umujyi ujyanwe i Gahima nta vuriro, nta solo, nta shuli ry’abana etc…. Igenamigambi rya ntaryo koko mugani wa président wa njyanama

  • Ndanza gushimira Elia Byukusenge ,atugezaho amakuru y’iwacu Ngoma , mubyukuri witegereje neza umujyi wacu ntuzatera imbere mu gihe tugifite abitwa abakire bareba hafi cyane, hakiyongeraho Ubuyobozi bw’Akarere nabwo utamenya ngo bufite ikihe cyerekezo, abibuka neza iriya HOTEL iri hafi y’Akarere yatangiye kubakwa ryari? nonese niba bisaba imyaka hafi 8 kugirango Etage imwe yubakwe INgoma ubwo murumva igihe bizatwara kugira ngo tugire umujyi usobanutse. sha nitureke kwi[pasa muremure twishyirire imbaraga mu buhinzi dukomeze kuba ikigega cy’igihungu naho iby’amagorofa byo ndabarahiye. Harya Umuntu uje Ingoma yaba aje Gusura ikihe gikorwa cg ahantu nyaburanga ? umuhinzi wizaniye ibijumba, intebo z’inyana ,ibigori mu isoko niwe uzarara muri ayomagorofa murota kubaka, HITIMANA ,KARURANGA, ANISETI , MUDENGE ,MUKABIRASA ETC sibo bakire dufite nababwira iki nibagerageze begere BANKI zibahe akayabo ubundu bashore aho batazasarura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *