• 09/12/2019 2:13 07

Ngoma/Gashanda: Isoko yabahaga amazi yayobowe ahandi bo baraheba

Iburasirazuba – Abaturage baturiye isoko ya Kamfonyogo mu kagali ka Giseri Umurenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma bavuga ko amazi y’iyi soko ubu yoherejwe mu bindi bice by’Umurenge ariko bo basigarira aho ubu bamaze amezi abiri nta mazi meza bafite. Akarere ngo kagiye kubikurikirana.

Niyokwizerwa avuga ko babatwariye amazi y'isoko bo bakabibagirwa
Niyokwizerwa avuga ko babatwariye amazi y’isoko bo bakabibagirwa

Isoko ya Kamfonyongo itanga amazi menshi ari nayo mpamvu yifashishijwe mu kuyaha na centre ya Kibimba n’ahandi muri uyu murenge.

Abayituriye niyo yabahaga amazi bakoresha mu buzima bwabo bwose. Abayasaranganyije ariko ngo ntibibutse aba bayituriye nk’uko bo babivuga. Ubu ngo bakoresha amazi mabi y’ibishanga.

Niyokwizerwa Joel wo muri aka kagari avuga ko amazi bayazamuye bakayaha abandi. Ati “ubu twe ntidushobora kuvoma kuko amazi twarayabuze abadashoboye kujya kure bavoma ahantu mukinogo mu ifamu yo kwa Mudenge”.

Nduwimana Isae na we wakoreshaga amazi y’iyi soko n’umuryango we ati “Jyewe maze amezi abiri ntanywa amazi meza kandi twari twifitiye amazi yacu none Umudugu wacu barawusimbutse bayajyana ahandi”.

Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko bagiye kureba uko bakemura iki kibazo mu buryo bwo kububakira ivomero kuri iyi soko.

Ati “Niba bari basanzwe bahavomera umuntu ashobora kuhashyira robinet nanone bigashingira ku mubare w’abantu bahatuye,…..turaza kubikurikirana”.

Amazi mu murenge wa Gashanda  aracyari ikibazo nk’uko n’ubuyobozi bw’Akarere bubivuga gusa ngo hashingiwe kuri iyi soko ya Kamfonyogo bigaragara ko hari icyo imaze gukemura aho abaturage basigaye bavoma amazi meza.

Ahakiri ikibazo cy’amazi ngo ni ahari imiyoboro yazibye ariko hakaba hari gahunda yo kuyisana bidatinze.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *