Ngoma: Bavoma amazi y’ibiziba kubera ko impombo zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda | UMUSEKE
  • 16/01/2021 5:16 31

Ngoma: Bavoma amazi y’ibiziba kubera ko impombo zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Amezi atatu arashize imirimo yo gukora umuhanda uva ahitwa ku gasoko ka Zaza mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma ukagera ku ishami rya Gereza ya Kibungo, mu kagali ka Ruhembe irangiye, iyo mirimo yatumye impombo zigeza amazi mu ngo z’abaturage bahatuye zangirika ntizigeze zisanwa, bavuga ko basigaye bavoma ibiziba.

Amavomo bakoreshaga amazi ntakijyamo kubera ko impombo zangiritse

Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ubu iriba bavomamo ryitwa Nyagatovu na ryo ryuzuye kubera amazi mabi y’imvura aturuka ku misozi irikikije.

Umwe muri bo ati ”Ntakundi twabigenza turayavoma kuko ntahandi twakura amazi meza, dukeka ko hari n’abayitumamo, muri make byaradushobeye.”

Undi na we ati “Twibaza impamvu imirimo yo kubaka uwo muhanda yarangiye ariko na magingo aya amatiyo akaba atarasanwa, ntitwanze ibikorwa remezo ariko ingaruka zo kunywa amazi y’ikiziba na zo zikomeje kutugeraho.”

Akomeza avuga ko abana batangiye kurwara indwara zikomoka ku mwanda zirimo nk’impiswi n’izindi.

Amakuru kandi Umuseke wahawe n’abo baturage ni uko abashinzwe amazi mu Karere ka Ngoma bigeze kujya  gusura amatiyo yangiritse mu kwezi kwa gatatu, ndetse ababashije kuganira na bo babizeza ko bitarenga icyumweru kimwe ikibazo kizakemuka ariko ntibyakorwa.

Imidugudu itatu niyo ihuriye kuri iki kibazo.

Umuseke uvugana n’umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwa remezo, Mutabazi Celestin yavuze ko icyumeru gitaha bazoherezayo abatekinisiye bagasana izo mpombo.

Ati “Twari dutegereje ko imirimo ifungurwa muri ibi bihe bya Coronavirus, ubu tugiye kubyitaho ku buryo mu cyumweru gitaha ikibazo kizaba cyakemutse.”

Imirimo yo gukora uwo muhanda yatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize isozwa ahagana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Kuva icyo gihe bavoma amazi y’iriba rya Nyagatovu, abatabishoboye bakajya ahitwa Kanyanga ku buryo bisaba gukoresha isaha kugira ngo bazane amazi nibura apfuye kuba meza.

UWIZEYE Camarade
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *