• 19/01/2020 3:37 53

Ngoma: Abunzi aho bageraga n’amaguru bibagoye ubu bazajya banyonga igare

Abunzi bo mu karere ka Ngoma uyu munsi bashyikirijwe amagare bagenewe bemerewe na Perezida Paul Kagame. Bavuga ko izi nyoroshyangendo zizaborohereza kuzuza inshingano zabo kuko hari aho bagendaga n’amaguru bakagera yo bananiwe kubera ko ari kure.

Ubu aho bagenda bibagoye bazajya banyonga akagare

Aya magare 384 aje akurikira andi aherutse gutangwa mu kindi kiciro, yahawe abunzi baturuka mu tugari twose two mu karere ka Ngoma.

Sabasaba Sabin visi perezida w’Abunzi mu kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo avuga ko hari uduce bageragamo bibagoye kuko habaga ari kure.

Ati «Kuva tubonye aya magare bizadufasha gukora neza umurimo twiyemeje wo kunga abaturage. »

Mugenzi we Mukamabano Angelique wo mu kagari ka Ntovu mu murenge wa Rukumberi avuga ko nubwo hari aho bageraga bibagoye ariko batigeze babyinubira kuko umurimo bakora ari ubukorerabushake bugamije kubaka igihugu.

Ati «Kuko tugakora tugakunze ariko twagorwaga cyane n’ingendo ugasanga amatike yadushizeho bikaba ngombwa ko tugenda n’amaguru, turayishimiye cyane.»

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Ngoma, Uhoraningoga Vincent yasabye aba bunzi kuzakoresha ariya magare mu nshingano basanzwe bakora kuko ari cyo yagenewe.

Ati «Ni igikoresho cy’akazi tubahaye, icyo tubasaba ni ukuba inyangamugayo bakirinda kuyagurisha kuko uwo bibaye ngombwa ko ava mu kazi igare ararisiga umusimbuye akaba ari we uzakoresha iryo gare. »

Mu mwaka ushize wa 2018 akarere ka Ngoma kari katanze amagare 122, hasigara abandi bunzi benshi batari babonye izi nyoroshyangendo bahawe uyu munsi.

Abunzi 384 bo mu karere ka Ngoma bahawe amagare azabafasha gukora akazi kabo neza
Uhoraningoga Vincent umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mukarere ka Ngoma yasabye abunzi kwirinda kuzayagurisha
Mukamabano Angelique umwunzi wo muri Rukumberi wahawe igare yavuze ko azashaka uzajya amutwara ariko akazi yiyemeje agakore neza

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

1 Igitekerezo

  • Gufata umuntu utagira n’igare ukamuha inshingano yo guca imanza adahembwa!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *