• 17/01/2020 11:24 09

Ngoma: Abo muri FPR bakusanyije Miliyoni 8 zo guha abagore batishoboye

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Ngoma bari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufashisha abagore batishoboye kugira ngo biteze imbere, ubu bamaze kubona miliyoni 8,2 Frw azahabwa abagore 78 bo mu mirenge yose y’aka karere.

Bamwe mu bagore bahawe iyi nkunga

Aba bagore bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro iyi nkunga yatanzwe n’abo mu muryango wa FPR-Inkotanyi.

Umutesi Rachel wo mu murenge wa Rukumbere ati “Hari igihe nabaga numva mfite icyo nakora ariko nkabura igishoro ubu rero ngiye kujya mu isoko ncuruze ibijyanye n’ibiribwa nizeye ko aya mafaranga azamfasha.”

Mutsindarurego Caritas wigeze gukora ubucuruzi akaza kubihagarika, avuga ko yahoraga yifuza gusubira muri aka kazi ariko akabura amafaranga yatangiza.

Ati “Ubu rero ngiye gukoresha aya mafaranga nshaka icyo narangura nkore.”

Aba bturage bavuga ko bahawe iriya nkunga kuko batishoboye ariko ko iyi nkunga ibaha ikizere cyo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Rwiririza Jean Marie Vianney avuga ko zimwe mu ntego z’uyu muryango ari uguharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza, akavuga ko yizeye ko iriya nkunga bahaye bari bagore izabafasha kwigobotora imibereho mibi bari barimo.

Ati “Ni igikorwa dushima kandi abaremewe twizeye ko baziteza imbere na bo bakaremera n’abandi.”

Iki gikorwa cy’umuryango FPR-Inkotanyi mukarere ka Ngoma cyo kuremera abagore batishoboye cyashingiye kuri buri kagali aho mutugari twose uko ari 64 abanyamuryango bishatsemo amafaranga baremera umugore umwe muri buri kagari hakiyongeraho undi umwe muri buri murenge wahabwaga aya mafaranga yabaga atanzwe n’abakozi b’akarere b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Rwiririza JMV ashyikiriza inkunga y’umuryango uwitwa Umutesi Rachel
Rwiririza avuga ko bizeye ko iriya nkunga bazayibyaza umusaruro

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

2 Ibitekerezo

  • N’ayo bakusanyije ntibarayageza kubo bateganya kuyagenera, ariko babigejeje mu itangazamakuru! Bene ibi byitwa kwibonekeza.

  • Ibi ni nko kujya kugaburira /kwambika/kuvuza umwana /umubyeyi/umuvandimwe wawe, ugahuruza abaturanyi, n’abahisi n’abagenzi, uti nimuze murebe ibyiza ngiye ngukorera umwana/umubyeyi/umuvandimwe wanjye. Ubundi bene aba bantu batishoboye baba bakwiye kugira icyo bagenerwa gihoraho ku ngengo y’imari ya Leta (allocation familiale/indemnité de chômage). Mu bihugu byateye imbere barabikora, n’abakene bimukiyeyo bakabafasha bose hamwe na hamwe, ariko ntibabihoza mu itangazamakuru nk’uko tubikora. Kuko kugira abaturage badafite iby’ibanze byo kubaho kuko Leta itabibahaye nibyo biba ari inkuru y’agahomamunwa mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu bya nyabyo. Naho hano dukora ibyo Leta itakoze kandi byagombye kuba mu nshingano zayo tukivuga imyato, ukabona n’abari mu buyobozi bukuru bw’igihugu barabitinyuka kandi byagombye kubatera isoni kuyobora ingarisi n’abana cyangwa ababyeyi bugarijwe na bwaki n’igwingira. Ko Caritas igerageza ibyo ishoboye ukabona iriho irafasha abakene benshi cyane, ku nkunga zitangwa ahanini n’abandi bakene, nta misoro y’abaturage ihabwa, Leta yo biyinaniza iki? Guha buri muntu ibyo akeneye byose ntibishoboka,ariko ukaba wagerageje. Icy’ibanze imisoro iberaho mu bihugu, kandi iyacu ni myinshi cyane, ni ukugira ngo ibyiza by’igihugu bisaranganywe hagati y’abafite byinshi n’abadafite na busa cyangwa abafite iby’ibanze bidahagije. Si ukugira ngo abakene basore menshi abakize barusheho kwikungahaza mu misoro yagombye gusaranganywa na bose. Iyo ibyo bidakorwa, imisoro ushatse wayivanaho, buri wese akarwana kuwe uko abyumva, upfa akipfira, ariko imisoro itamusonze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *