• 15/12/2019 10:33 39

Ngoma: Abahinzi ngo barimo kugorwa no kubona insina zo gutera

Abahinzi b’urutoki mu murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma baravuga ko kubera indwara ya Kirabiranya yabiciye urutoki, ubu ngo bagorwa no kubona insina z’imibyare zo gutera kuko ngo zituruka kure kandi nabwo zikaza zihenze.

Mukansanga Marie Claire avuga ko kubona insina yo gutera bigoye niyo ibonetse ngo iba ihenze

Abaturage basaba ubuyobozi kubafasha kubona aho bakura insina zo gutera.

Ubuyobozi bw’ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu karere ka Ngoma buvuga ko insina zo gutera zihari ndetse bukizeza abaturage kubahuza n’abazicuruza kandi ku giciro gito.

Abahinzi b’urutoki bo mu kagali ka Kinunga abo twaganiriye bavuga ko iwabo hateye indwara ya Kirabiranya yica insina bituma bazirandura, kugira ngo babone izo kuzisimbuza birabagoye cyane ngo kuko zihenda.

Mukansanga Marie Claire ati “Twatewe na Kirabiranya urutoki rwacu rurashira ariko naho dushakiye gutera urundi ntitubona abana b’insina. Izibonetse bazikura ahantu kure, zikaza ihenze. Umwana w’insina ugurishwa 500Frw kandi buri muturage ntiyayabona.”

Mukanzabarushimana Fletura na we agira ati “Intoki zo zarapfuye ariko dukeneye kuzisimbuza. Hari igihe umuntu akenera gutera urutoki rushya kandi bisaba amafaranga kandi ntayo dufite, bibaye byiza badufasha kubona insina hafi, zikatugeraho zitaduhenze.”

Umwana w’insina iterwa ugurwa Frw 500 hakiyongeraho ikiguzi cyo kuzegereza abaturage na byo bigasaba andi mafaranga ku buryo insina imwe ishobora kugera ku muturage ihagaze Frw 1000.

Mugiraneza King Thierry, umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi “RAB” mu turere twa Kirehe, Kayonza na Ngoma avuga ko insina zihari ndetse akizeza abaturage kubahuza n’abazicuruza kandi ku giciro gito.

Ati “Tuba dufite urutonde rw’abatubuzi noneho umuntu uzishatse tukamuhuza na bo.”

Akomeza avuga ko abari hafi bacuruza insina ubu bari mu murenge wa Rukira no muri Kirehe.

Ati “Hari abo tuba dufitanye amasezerano kuko ntabwo ari buri wese twakorana, insina iba iri hagati ya Frw 300 na Frw 500.”

Bitewe n’indwara ya Kirabiranya yagiye yibasira insina mu Ntara y’Uburasirazuba by’umwihariko no muri Ngoma usanga insina zarangiritse cyane akaba ari yo mpamvu abahinzi bakeneye kuzisimbuza.

Mukanzabarushimana Fletura we avuga ko atakirya igitoki kubera kubura imbuto zo gutera

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

2 Ibitekerezo

  • Uwambonera numéro z’uku mukansanga akazimpa Imana yamuha umugisha mwinshi twiganye kurusumo Rwanteru !! Yooo ari inshuti yange duherukana ubwo twiga 3 ême secondaire numero yange uwamumbonera yayimumpera cg se nawe niba asoma commentaire zo kumuseke. Ampamagara kuri iyi numero 0467644216.murakoze

  • Mutendeli inziza za kijyambere baraziranduye nyuma yo kubura isoko ry’ibitoki abandi nabo ngo barashaka gutera!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *