• 12/12/2019 3:30 37

Ngo ni Abakristu ba nyabo: Nta rusengero, nta mutuelle, nta shyirahamwe…

Karongi – Ni itsinda ry’abanyamasengesho bavuga ko ari abakristu b’ukuri basengera mu mudugudu wa Kabeza  Akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera. Nta rusengero cyangwa izina bagira kuko ngo na Yesu ntarwo yubatse. Iri torero ryabo ngo barihereye mu myaka ya 1970 kugeza ubu, ndetse bigeze kubifungirwa.

Aba biganjemo abakecuru, harimo n’abakiri bato bagereranyije. Bahoze ari Abadiventiste b’umunsi wa karindwi, n’ubu basenga ku ‘Isabato.’ Bagahurira ku mukecuru Elina Mukamwiza w’ikigero cy’imyaka 70, urebye ni we muyobozi wabo nubwo bavuga ko umuyobozi wabo ari Yesu.

Abayoboke biganjemo abantu bakuru
Abayoboke biganjemo abantu bakuru

Ngo Bibiliya ibabuza kwihuza n’abo badahuje…

Avuga ko bahereye kera mu myaya ya 1970 basenga batya, avuga ko ubu bari hagati ya 300 na 500. Avuga ko basengera mu ngo zabo, nubwo akenshi usanga bahuriye iwe hano mu mudgudu wa Kabeza.

Elina avuga ko kuva na kera batajya mu mashyirahamwe, mu bikorwa bivuga politiki z’igihugu n’ibindi byose bijyanye n’ubuyobozi.

Abari muri iri torero bakiri bato ntibashaka, gusa uririmo yarashatse cyangwa yarabyaye ngo nta kibazo. N’umuto uririmo ariko Elina avuga ko ashobora gushaka nubwo ngo batabimuhamo inama bashingiye ku bivugwa na Bibiliya, gusa amahitamo aba ari aye.

Mukamwiza Elina avuga ko bahoze mu badivantiste ariko bagahitamo kujya basenga ukwabo kubera uku kwemera kwabo ngo kuko Bibiliya ibuza Abakritso kwihuza n’abo badahuje.

Elina avuga ko ku butegetsi bwa Habyarimana we n’abasengeraga iwe bafunzwe, we agakatirwa imyaka 10 bagenzi be imyaka umunani(8) ariko nyuma bakarekurwa badafunzwe iyo myaka.

Ngo bazizwaga kudasengana n’abandi, kutambara imidari iriho Perezida cyangwaMRND, kutajya muri animasiyo na mitingi no kudatora.

Umuyobozi wabo ngo ni Yesu, kenshi baza gusengera hano kwa Elina
Umuyobozi wabo ngo ni Yesu, kenshi baza gusengera hano kwa Elina

Elina avuga ko ubu nabwo batorohewe kuko ngo batari mu bwisungane mu kwivuza kuko ngo ari amashyirahamwe, ndetse ngo hari ubwo babashushubikanya babaziza iyo myemerere yabo.

Avuga kandi ko batajya batora kuko ngo ari ibikorwa by’amashyaka ngo kandi amashyaka yakoze amahano mu Rwanda. Gusa ngo barasenga ngo amatora agende neza ntazateze imvururu.

Ati “Ikitubabaza ni uko bajya badushushubikanya kandi ntawe tugirira nabi, nta rusengero dufite ngo rurasakuza, nta wahorwa gusengera iwe.”

Uyu mukecuru avuga ko nubwo badatanga ubwisungane mu kwivuza ariko iyo barwaye bivuza nubwo bwose bibahenda cyane, bityo bakabona nta kibazo cyo kudatanga ubwo bwisungane.

Elina avuga ko ubu bigenda bibagora kubaho kuko batanakoresha amakarita y’ikoranabuhanga rigezweho kubera ukwemera kwabo.

Ati “Nk’iyo ngiye i Kigali {aho afite abana n’abuzukuru} ntega moto gusa kuko ziriya modoka zikoresha biriya bintu ntabwo tuzitega. Kandi na hano iwacu bigiye kuhagera. Urumva rero ko tutorohewe.”

Kuri uyu mukecuru uhasanga abandi bahuje ukwemera bakora imirimo yo mu rugo. Abaturanyi be bavuga ko abo bahuje ukwemera baza kenshi bakamutura imyaka n’ibindi bafite.

Abayobozi b’inzego z’ibanze hano n’abaturanyi bandi badafite iyi myemerere bavuga ko iyi myemerere yuzuye ubujiji bukabije, kandi bifuza ko itakwira muri benshi.

Kwa Elina aho basengera, basiga inkweto hanze bakinjira bagasenga
Kwa Elina aho basengera, basiga inkweto hanze bakinjira bagasenga

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Imyemerere yumuntu ni ntavogerwa mu gihe cyose itabangamira abandi. Ibi byose bijyana nubujiji bishira uko umuntu atera imbere mu myumvire ariko hari benshi babipfana. Gusa amaherezo abantu bazamenya ko Imana abantu bayiremye kugira ngo babone ibisubizo byibibazo byinshi byari byababereye ingutu, badashobora kubibonera ibisubizo.

  • Uko bigaragara,uyu mukecuru ameze nka ba Gitwaza,Masasu,Rugagi,etc…Abashinga amadini bose baba bameze nka Mesiya w’abayoboke babo.Ahasigaye bakabarya ibintu n’amafaranga.Uzarebe iyo uvuze ibintu bibi Gitwaza akora,ukuntu abayoboke be bakwamagana ko uvuze “Intumwa y’Imana”.Nyamara nta kintu na kimwe kerekana ko Gitwaza,Masasu,etc…ari Intumwa z’imana koko.
    Intumwa z’imana nyakuri,wazibwirwaga nuko zigenda zizura abantu bapfuye (resurrection),zikiza abaremaye,etc…Iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Bisome muli ibyakozwe 8:18-20.Aba biyita abakozi b’imana,bose usanga baba bagamije ifaranga.Nicyo cyerekana ko atari abakozi b’imana,ahubwo ari “abakozi b’inda zabo” nkuko abaroma 16,umurongo wa 18 havuga.Umuntu wese muzajya mubona yitwaje bible ariko agusha ku ifaranga (icyacumi),mujye mumenya ko atari umukozi w’imana.Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu.Bisome muli matayo 10 umurongo wa 8,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *