• 23/01/2020 8:34 43

Ngiye kubona mbona Inkotanyi ZIRAJE…

Mu buhamya bwose numvise bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwajyaga kurangira ukumva uri kubutanga aravuze ati: ‘Ngiye kubona mbona Inkotanyi ziraje…’ Iyo yavugaga cyangwa avuze atyo wumva abari bamuteze amatwi biruhukije.

Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ateruye umwe mu bana ababyeyi babo babaga bishwe muri Jenoside
Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ateruye umwe mu bana ababyeyi babo babaga bishwe muri Jenoside

Inkotanyi zabaye umutabazi udashidikanywaho w’Abatutsi barimo bahigwa bukware muri Jenoside yabakorewe muri 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batangira ubuhamya bwabo bavuga ukuntu igitondo cyo ku wa 07 Mata, 1994 cyari injyanamuntu. Kubyuka ukabona abaturanyi bahagurutse bahagaze, bamwe bafite ubuhiri, imihoro, imyambi…kandi wari usanzwe ubabona bazindukira mu mirimo isanzwe ubwabyo byatunguye kandi bitera ubwoba Abatutsi benshi.

Amataliki yakurikiyeho yabaye ikindi kindi! Buri wese mu barokotse Jenoside afite italiki ye ajya atekerezaho akibaza ati: “Nk’ubu iyo Inkotanyi zitaza ngo zindokore mba ndi he koko?”

Hari impamvu eshatu mbona iyo Inkotanyi zidatabara nta Mututsi wo kuzabara inkuru wari busigare:

Impamvu ya mbere ni uko aho kwihisha hose hari hagiye kubura…

Jenoside itangira mu by’ukuri ahenshi mu Rwanda imyaka yari ikuze iri hafi gusarurwa. Amasaka, ibigori, ibijumba, imyumbati, ibishyimbi n’ibindi byari byegereje kwera no gusarurwa. Kubona aho umuntu yihisha byari byoroshye.

Hari bamwe mu barokotse Jenoside uzumva mu buhamwa bwabo bavuga ko amasaka yagize uruhare mu kubahisha. Kujya mu mungoti urengewe n’ibyatsi bikikijwe n’amasaka na byo hari abo byafashije kuramuka kabiri mu buryo runaka.

Si amasaka gusa ahubwo n’urufunzo. Umwe mu Batutsi barokotse Jenoside wari utuye mu cyahoze ari Komini Kanzenze, ubu ni mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Ntarama yigeze kuduha ubuhamya twagiye kwibukira ku rwibutso rwa Ntarama avuga ko urufunzo rwa Nyabarongo rwabaye ubuhungiro kuko ahasigaye hose hari ku gasi, kuhihisha bigoye.

Nubwo ruriya rufunzo Interahamwe zaje kurubasangamo ariko mu buryo runaka rwabaye ubuhungiro mu gihe gikwiye.

Ibihingwa n’ibimera ariko byari bigiye kuma kubera ko itumba ryarimo ryerekeza ku mpeshyi maze aho kwihisha hakabura. Uku kubura kandi kwari bujyanirana no kubura kw’ikijumba cyo guhekenya, umusigati wo kunyunyuzamo agasukari, igitoki, umwumbati n’ikijumba byo guhekenya ndetse n’amazi y’imvura yo kumira kugira ngo amara agire ikiyoroshya…

Impeshyi yari buze ije korohoreza Interahamwe akazi!

Ubuse koko iyo Inkotanyi zidatebuka byari bugende gute? Abatutsi bari basigaye se bari buhungire mu Birunga? Muri Nyungwe na Gishwati se ko ariho ubwihisho bwari busigaye?

Mu by’ukuri kugira gutya ukabona Inkotanyi ziraje byasaga no kubona Mesiya (Messiah bavuga muri Bibiliya). Ni igitangaza cyarokoye ubuzima.

Impamvu ya kabiri ni uko n’Abahutu b’umutima bashoboraga guhisha Umututsi wahigwaga na bo bari barishwe abandi bari guhunga intambara.

Mu buhamya bw’Abarokotse Jenoside wumvisemo cyangwa uzumvamo uvuga ko yahishwe na runaka utarahigwaga. Ubu ni ubutwari bwagaragajwe mu bihe bidasanzwe kandi mu buryo budasanzwe.

Ukurikije ubugome Interahamwe n’Impuzamugambi bari bafite, ntiwatekereza ko hari umwe  cyangwa benshi bari basangiye ikitwaga ubwoko bw’Abahutu wari bugire umutima wo guhisha uwo zitaga Umwanzi, Inyenzi, Inyangarwanda n’andi mazina atesha agaciro.

Nubwo abagize uriye mutima bari bake ariko byibura barabonetse bagira abo batabara. Hashimirwa nyakwigendera Zula Karuhimbi, Gisimba n’abandi berekanye ubudasa, banga kwiteranya na bagenzi babo bahuje kuva amaraso ndetse no kwiteranya n’Imana yaremye Umuntu.

Aba rero uko Jenoside yagiraga ubukana niko bamwe bishwe abandi barahunga. Umututsi byari bimugore kubona uwo atakambira ngo amuhishe.

Impamvu ya gatatu ari na yo ya nyuma ni uko Umuryango Mpuzamahanga utiyumvishaga impamvu zo gutabara Abatutsi bahigwaga kandi wari ufite amakuru yose y’uko bari gukorerwa Jenoside.

Abarokokeye muri Ecole Technique Officielle de Kigali yari ku Kicukiro n’abarokokeye mu Bisesero bazi neza ko ingabo z’amahanga nta bushake zari zifite bwo gutabara.

Abana, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru barazitakambiye ngo zibarengere ariko zibarenza ingohe.

Leta zunze ubumwe za Amerika (US) n’ibindi bihugu bikomeye ku isi byahisemo kurebera ibintu kure aho kugira icyo bikora.

Nemera ntashidikanye ko iyo USA igira umwanzuro ifata wo guhagarika Jenoside yari buhagarare kandi abayikoraga bagahanwa batarava mu gihugu ngo bajye kwihisha mu mahanga aho bageze bagahindura ibibaranga na n’ubu bakaba bagishakishwa.

Ubwo se ko amahanga yari atereranye Abatutsi, aho kwihisha hakaba hari hagiye kubura ni iki kindi cyari bubatabare Interahamwe?

Nta kindi uretse INKOTANYI.

 

Zirongeye zirahadukuye…

Ubwo twarimo dutaha tuvuye mu bikorwa byo mu kwezi kwiswe AERG-GAERG Week bikorwa n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga cyangwa barangije Kaminuza imodoka twarimo yaheze mu muhanda mu gihe runaka kubera ikinogo cyarimo amazi ipine y’inyuma isa n’iyanze kuvamo.

Inyuma yacu hari imodoka irimo abasirikare ugereranyije bageraga nko ku 10 ariko abenshi muri twe ntitwari twabonye imodoka barimo. Baraje basaba ko bamwe muri bagenzi bacu bafite ibilo byinshi baba basohotse mu modoka hanyuma izo ngabo zidufasha gusunika coaster tuvamo turagenda.

Twigiye imbere nka m 500 bamwe muri twe numva baravuze bati: “Zirongeye zirahadukuye…”

Iyi ni interuro ngufi ariko yerekana ko za Nkotanyi zo muri 1994 zigifite umutima wo gutabara abari mu kaga ako ariko kose. Ntimwibuka se ejo bundi zifasha mu guhangana na Nkongwa idasanzwe yari yibasiye ibihingwa… Nta gihe kinini byafashe iba iracitse.

Mu by’ukuri Inkotanyi nizo Mutabazi w’ibanze w’Abatutsi bahigwaga muri Jenoside.

Hagize abavuga ngo’ zatabaraga benewabo’, nabyo nta futi mbibonamo kuko n’ubundi ubonye uwawe arengana ntumutabare waba uri gito.

 

Ubwo zahadukuye ntuzazitetereze…

Kudatetereza Inkotanyi ntabwo bireba abo zarokoye gusa. Ni inshingano ya buri Munyarwanda ufite amaso y’umubiri akagira n’ay’umutima. Nyuma yo kurokora Abatutsi zafashije n’Abahutu batagize uruhare muri Jenoside gutahuka bakaza kubana n’abandi bakubaka u Rwanda.

Ibyo ni ibintu bidasanzwe ariko byashobotse. Kudatetereza Inkotanyi ariko ni igihango abarokotse Jenoside bagomba gukomeza kugirana na zo.

Tekereza ubupfu, ubugwari, ubwenge buke waba ufite uramutse wanze gufatanya n’uwagukuye mu menyo ya rubamba, ukanga kumva no kumvira inama n’ubuyobozi aguha kugira ngo witeze imbere, ejo hatazagira undi ushaka kukogeraho uburimiro!

Mu ijambo Major General Mubarakh Muganga uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba yatangiye i Nyagatare muri wa muhango navuze haruguru w’ibikorwa bya AERG-GAERG Week, hari aho yasabye Abanyarwanda kumva ko u Rwanda rw’ubu ruryoshye.

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aho Inkotanyi zigejeje igihugu ntawari ukwiye kugira imyitwarire yamushyira mu kaga, mbese wagereranya no kwiyahura
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko aho Inkotanyi zigejeje igihugu ntawari ukwiye kugira imyitwarire yamushyira mu kaga, mbese wagereranya no kwiyahura

Yavuze ko kwiyahura muri iki gihe ari ukwihemukira kuko igihugu gifite byose byiza byatuma umuntu yishimira kukibamo.

Inkotanyi zabaye igisubizo kirokora ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga kandi zizakomeza kuba ibisubizo kuri bo no ku Rwanda rwose uko rwakabaye!

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ndemeranywa namwe kuri byose usibye iyo ngingo ya gatatu ngo amahanga atiyumvishaga gutabara abatutsi bakorerwaga jenoside nibyo barazaririye ariko rero umuntu ntabwo yakwibagirwako na bamwwe mubanyarwanda barwanaga banditse bavugako badashaka ko ingabo mpuzamajhanga ziza gutabara. Ibyo nabyo biranditse. Ni amateka yacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *