New Zealand: Abasaga 49 baguye mu gitero cyagabwe ku misigiti 2

Abantu 49 bishwe abandi basaga 20 barakomereka bikabije mu bitero byibasiye imisigiti ibiri ahitwa Christchurch muri New Zeland.

Abantu bane barimo ukomoka muri Australia batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero

Minisitiri w’Intebe, Jacinda Ardern yavuze ko ibyo bitero ari iterabwoba ndetse ko igihugu kiri mu bihe by’amage.

Abagabo batatu n’umugore batawe muri yombi, Umuyobozi wa Polisi witwa Mike Bush yemeje aya makuru avuga ko hari n’abandi benshi bakekwa kuba inyuma y’iki gitero.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison yavuze ko umwe mu batawe muri yombi afite ubwenegihugu bw’igihugu cye.

Yavuze ko uwo muntu watawe muri yombi asanzwe ari “umuhezanguni, akaba kandi arangwa n’urugomo rukabije”.

Ababonye icyo gitero bavuga ko bahunze bakiza amagara yabo, bakabona abantu bamwe bavirirana amaraso hanze y’umusigiti witwa Al Noor.

Undi musigiti ahutwa Linwood wasowemo abantu igitaraganya, Umukuru wa Polisi, Mike Bush akaba avuga ko hari “abantu benshi biciwe” muri iyo misigiti ibiri.

Yavuze ko amakuru nyayo y’abaguye mu musigiti wa kabiri ataramenyekana.

Hari amakuru avuga ko hari ibintu biturika biteze mu modoka, ariko zimwe mu modoka zahagaritswe na Polisi.

Ubuyobozi bwagiriye inama imisigiti muri kariya gace ko yaba ifunze mu gihe gito bagategereza andi mabwiriza.

Abayobozi batandukanye ku Isi barimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, uw’Ubwongereza, Theresa May na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan bifatanyije mu kababaro na New Zeland ndetse bamagana ibyo bitero.

UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Kwica abantu kandi nawe ejo uzapfa,ni ukutagira ubwenge kandi ababikora ni Satani ubakoresha.Ikindi kandi,abo wishe bashobora kuzazuka ku munsi wa nyuma kandi wowe ntuzazuke kubera ko ukora ibyo imana itubuza.Tujye twirinda gukora ikibi,dukore ibyiza kugirango imana izaduhembe ubuzima bw’iteka muli paradis.

  • .This is an act of terror against innocent people .Unfortunately ,the Western media is not reporting it as an act of terror rather a “small incident “

  • Kuberako ari abayisilamu biciwe mu mujyi wa “Christchurch” barakomeza babisigirize,babyoroshye uko bishoboka! Ariko ikiri ukuri ni uko ari ubwicanyi bwibasiye abayislamu.
    None ngo barasaba ko imisigiti yaba ifunze!!??
    Impuhwe za Bihehe!!!!

  • Ese buriya twavuga ko ibi byakozwe nande? Ndagira ngo ngire inama abantu ko bahitamo kwigumira mu bihugu byabo akaba ariho bashakira ubuzima kuko aho twirukira dutekereza ko ariho tuzabaho neza ntibadushaka. Mureke imbaraga tuzishyire mu kubaka ejo hazaza mu bihugu byacu.

  • Ba nyamuke ( minorités visible) nkabayahudi, abasilam, abirabura barakomeza gutotetezwa kuriyisi harageze ngo hashyirweho ingamba zihariye mu kubarengera nkizikoreshwa mu kurengera abana nabagore

  • Byakozwe nu umuzungu rega kwica abantu birikunda babimenyera
    IS yagiye yica abantu benshi buri gihe igaba ibitero kubazungu none abazungu nabo batangiye gukora nkabo bihimura birababaje
    Mbese ni bibi pe aba extremiste bazajya baza bice na IS ize yice
    Mbese ndabona ubugome barabugize intwaro
    Muruhukire mu mahoro mwe mwese mwahasize ubuzima
    Nihanganishije imiryango yabuze ababo?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *