• 12/12/2019 1:03 38

Nelly waririmbaga Karaoke yatangiye kwihangira indirimbo ze

Dusingizimana Clebert Nelly ukoresha amazina ya Nelly Kelba mu muziki yavauye mu byo kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi (Karaoke) ahitamo gukora ize kuko ashaka gushyira itafali mu muziki wo mu Rwanda.

Nelly Kelba yaretse kuririmba Karaoke

Nelly Kelba w’imyaka 21 yatangiye avuga ko yatangiye kuririmba afite imyaka ikenda muri Korali.

Ari mu mashuri yisumbuye yatangiye kwigana indirimbo z’abandi bahanzi akaziririmba mu ruhame no mu bukwe.

Muri 2018 yatangiye guhimba indirimbo ze, ubu amaze gukora eshatu iyitwa ‘Uzaperereze’, ’Ijana ku ijana’ na ‘Ndatuje’ aherutse gushyira hanze.

Ibyo yakoraga byo kwigana indirimbo z’abandi ubu yabaye abihagaritse kugira ngo ashyire imbaraga mu gukora ize.

Ati “Ni ho ndi gushyira imbaraga gusa ntibikuyeho ko ntajya mu birori ngo ndirimbe gusa impamvu naje  mu muziki ni uko nabonye hari itafari mfite ryo gushyiraho kugira ngo umuziki Nyarwanda ukomeze waguke.”

Ku ndirimbo ye nshya yitwa ‘Ndatuje’ yayanditse agendeye ku byo yagiye abona mu bukwe cyane ku rukundo ruranga abageni kuri uwo munsi.

Ati “Byatumye ntekereza inzira umuntu acamo ngo ahitemo umukunzi wa nyawe bazabana kugeza gupfa.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *