• 14/12/2019 2:32 42

NEC yatangaje Karemera Emmanuel nk’umusimbura wa Depite Logan watabarutse

Mu itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatoro (NEC) yasohoye kuri uyu wa kabiri, rivuga ko Nyakwigendera Hn. Depite Logan Ndahiriro uherutse kwitaba Imana yasimbiwe na Depite Karemera Emmanuel.

Depite Ndahiro Logan yitabye Imana tariki 31 Ukwakira 2019 azize uburwayi, yari umwe mu Badepite binjiye mu Nteko ishinga Amategeko  muri 2018.

Ndahiro Logan yari umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi asimbuwe na Karemera Emmanuel wari nomero ya 42 ku rutonde rw’abakandida ba RPF-Inkotanyi n’indi mitwe yishyize hamwe mu matora y’Abadepite  yabaye muri Nzeri 2018.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko Karemera Emmanuel ari we ukurikira ku rutonde ndakuka rw’abari abakandida depite ba RPF-Inkotanyi.

Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite yari yandikiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ayisaba ko itangaza Umudepite mushya usimbura Depite Ndahiro Logan.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Mu byo dukora byose,byaba muli Offices,Shuguri,Politics,etc…,tuge twibuka amaherezo yacu.Twibuke ko umunsi umwe tuzapfa,tukajya mu gitaka.Ntitukabyibuke gusa tugiye gushyingura,aho abanyamadini batwizeza ko twitabye Imana.Ngo dufite icyo bise roho idapfa yitaba imana.Nyamara iyo roho idapfa,nta hantu na hamwe ivugwa muli bible.Nta na rimwe Yesu cyangwa abigishwa be bayigishaga.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon.Bible ivuga ko upfuye aba atumva nkuko Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga.Yesu ubwe yavuze ko ikizere cyo kuzongera kubaho ku bantu bapfuye ari Umuzuko uzaba ku munsi wa nyuma,ubikiwe abantu bapfuye bumvira Imana kandi batariberaga gusa mu gushaka ibyisi,ntibashake Imana bakiriho.Soma Yohana 6,umurongo wa 40 kandi ubitekerezeho.Mbisubiremo,niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,dushake cyane Imana,tubifatanye n’akazi gasanzwe.Nibwo buzima nyakuri,ibindi ni ukwibeshya.Ubukire,ubutunzi,ibyubahiro,amapete,etc…,is useless iyo udashaka ubwami bw’imana ukiriho.

  • Uratubwira nuko abantu batajya bumva.The bible is clear.Ikibabaje nuko abantu bayikuba na zero.Wa mugani tukizera abanyamadini,nyamara nabo baba bishakira ifaranga,bigatuma bagoreka inyigisho za bible (bible twisting).Urugero,bigisha ko umukristu mwiza ari utanga icyacumi.Nyamara bible isobanura neza yuko icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’abalewi kubera ko imana itari yarabahaye amasambu nk’uko yabigenje ku bandi bayahudi.Muli Matayo 10 umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo w’imana ku buntu,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Nta na rimwe basabaga icyacumi.

  • Umugabo witanga kandi uharanira inyungu za bose ,congratulation to Karemera Emmanuel

  • @ Kirenga na Hitimana _ Mwabuze ahandi mwigishiriza hatari kuri buri nkuru itambutse aha? Igitabo kivuga amateka y’abayahudi kiturebaho iki? Kuba abantu bavuka bagakura bakabyara bagapfa ko ariko bisanzwe, ubwomubizanye aha mute? Muragurisha ijuru mutagiyemo ngo muze mutubwira uko mwaribonye? Mubona muzakomeza gucuruza ubwoba n’ibyiringiro mudafitiye gihamya kugera ryari? Mutworohere, nababwira iki niba mukunda ijuru cyane mutegereje iki mwagiye?
    Iyi nkuru mwari kwifuriza Hon. Karemera imirimo myiza, naho ibindi rwose mwatwereye iyo batubatse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *