• 29/01/2020 6:01 59

Ndera: Imibiri 359 iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

*Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ishyirwaho akabazo

Akarere Gasabo – Abarokotse, imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuri iki cyumweru bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa CARAES-Ndera imibiri 359 yatahuwe bigoranye mu Murenge wa Ndera.

Imibiri 359 yashyinguwe mu cyubahiro,yabanje gusabirwa umugisha.
Imibiri 359 yashyinguwe mu cyubahiro,yabanje gusabirwa umugisha.

Iyi mibiri yashyinguwe yabonetse bigoranye mu byobo bine, kimwe cyavuyemo imibiri 123, ikindi kivamo imibiri 174, icya gatatu kivamo 36, naho icya kane kivamo imibiri 26.

Imibiri 123 yatahuwe mu cyobo cya CARAES ngo niyo yabonetse mu buryo buruhanyije cyane kurenza iyindi kuko yo yatwaye igihe kirenga icyumweru kugira ngo iboneke.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24, ngo nibwo umwe mu barokokeye mu bitaro bya CARAES-Ndera yatanze amakuru ariko ashidikanya ko mu byobo byari inyuma y’ibitaro hashobora kuba hari icyobo cyajugunywemo Abatutsi bicwaga.

Uwatanze amakuru ngo nawe yari yatemwe ajugunywa mu mirambo bazi ko yapfuye, gusa icyo gihe ngo yumvaga bacukura ibyobo hafi aho, ariko ntiyabashaga kumenya ibyo ari byo kuko nawe yasaga n’uwenda gushiramo umwuka.

Antoine Ruvebana, wari uyoboye igikorwa cyo gushaka iyo mibiri kitari cyoroshye, akaba anahagarariye imiryango ifite abayo biciwe CARAES-Ndera yavuze ko hari aho bageze bariheba ariko ntibacika intege.

Yagize ati “Twageze aho twiheba, ariko turakomeza turashaka. Icyaduteye agahinda ni uko no mu bantu bicaga ahangaha twazanaga ngo baturangire, bose nta n’umwe wabashije kuhatwereka. Hari n’uwatubwiye n’umujinya ngo ntimumbaze aho bari, narinshinzwe kwica sinarinshinzwe kujugumya.”

Akarere ka Gasabo kaje kubazanira imashini zo kurima ubutaka bwose bwakekwagamo icyo cyobo, nyuma y’icyumweru  batangiye gushakisha nibwo batahuye iyo mibiri mu cyobo.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bagejejwe ku cyobo cyatahuwemo imibiri 123.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango bagejejwe ku cyobo cyatahuwemo imibiri 123.

Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizwe akabazo n’abayobozi batandukanye

Stephen Rwamurangwa, umuyobozi w’akarere ka Gasabo wari witabiriye uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri yavuze ko nubwo ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze kuri 92,5 %, ngo abantu kuba bakimana amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi ni ikimenyetso cy’uko hari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuzeko mu duce tumwe na tumwe ahatahurwa imibiri hari ubwo abantu bahatuye baba banagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Hamwe haboneka ibinyetso byo gushinyagura, hari n’ahandi usanga barabubatse hejuru kugira ngo bahishe ibimenyetso,…abo nabo turabasaba kuva ibuzimu bakaza ibuntu.”

Mayor wa Gasabo, Rwamurangwa Stephen ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
Mayor wa Gasabo, Rwamurangwa Stephen ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.

Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, umuyobozi wa IBUKA we yavuze ko ikibazo cyo kwimana amakuru ku hajugunywe imibiri kijyana no guca intege bamwe mu bakoresha umuhate ngo babashe gutahura aho abishwe bajugunywe.

Ati “Hari ho igihe kinini abantu bagendeye ku magi cyane, amakuru yamenyekana abantu bakagendera ku magi ngo tutaza kugira uwo dukoma, tutaza kugira uwo duhungabanya ku nzira cyangwa urugendo rw’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yongeraho ati “Igihe kirageze ko abantu bongera gutekereza ku nzira y’ubwiyunge, bakavanamo bimwe na bimwe bituma abantu bagendera ku magi.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali , Rwakazina Marie Chantal yahumurije imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside, ndetse abizeza ko umujyi uzakomeza kubaba hafi, ariko nawe agaruka ku kibazo cyo kudatanga amakuru.

Ati “Kuba abantu bataremera gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside byerekana ko hakiri intambwe ikenewe guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Iyi mibiri 359 yatahuwe mu byumweru bibiri mu Murenge wa Ndera, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa CARAES-Ndera rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 21.

Mayor w'umujyi wa Kigali, Rwakazina ahumuriza imiryango y'ababuze abayo muri Jenoside.
Mayor w’umujyi wa Kigali, Rwakazina ahumuriza imiryango y’ababuze abayo muri Jenoside.

Theogene NDAYISHIMIYE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • ariko mubinginga mubinginga mo iki mubihe ikiboko murebe ko bitavumvura!!!

  • Mwiriwe,nifuzaga ko abishe batubabarira bakatubwiza ukuri kuko ibintu byabaye i ndera birarenze batubwize ukuri imyobo yose bashyizemo abacu ,nkubu bamwe twibeshya ko twabonye imibiri yabacu ariko ikigargara turibeshya ababizi nibatubwize ukuri pe .

    • Ko numva nawe usa nkufite amakuru se wadufashije ahubwo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *