• 15/12/2019 2:14 34

Ndashima abagize uruhare mu guhuza u Rwanda na Uganda- P Kagame

Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubwimvikane hagati y’u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe bitagenderanira Perezida Paul Kagame yashimiye iyi ntambwe itewe, ashimira abagize uruhare mu guhunda impande zombi kandi asezeranya ko ibitagendaga byose bigiye gushyirwa mu buryo.

Kagame yashimiye abagize uruhare mu kongera guhuza u Rwanda na Uganda amarembo agafungurwa

Perezida Kagame avuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda azatuma ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwongera gutera imbere, amarembo akugururwa.

Kagame yashimye ubufatanye n’umubano uri hagati y’u Rwanda na Angola ndetse na Repubulika ya Demukasi ya Kongo ya Tshisekedi

Mu ijambo rye yagize ati: “ Ntekereza ko bitagoranye cyane gukemura byinshi mu bibazo biri hagati y’ibihugu byinshi gusa n’ibisigaye ntibizadutwara umwanya munini ngo tubikemura kuko n’ibyo tugezeho ntibyari byoroshye.”

Perezida Museveni nawe yashimye ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi agamije gutuma umubano uba mwiza yasinywe.

Nyuma yo gusinya amasezerano Abakuru b’ibihugu byitabiriye isinywa ryariya masezerano bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wari witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Angola  João Lourenço, Paul  Kagame w’u Rwanda, Dannis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Yoweli  Museveni wa Uganda na Felix  Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi  ya Kongo.

Abakuru b’ibihugu byombi basinya ku masezerano
Perezida Museveni avuga ijambo rye kuri uyu wa Gatatu
Umuhango wo gusinya wari witabiriwe n’abayobozi bakuru mu bihugu byitabiriye uriya muhango

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Well and Good ! Ibyo nari ntegereje birashyize birabaye . Vive HE PK. Vive Rwanda

  • Umunezero iwacu n,abaturanyi rwose nibiganze. Igisigaye n,iburundi nayo need rebereho

  • Ubuse umuntu yakwizera ko imipaka igiye gufungurwa tukisubirira gupagasa??Tubitege amaso

  • Ariko ubu imipaka niramuka ifunguwe abamaze iminsi batuka Museveni mu binyamakuru nabo bazajya bajya muri Uganda? Hari abantu bahuragura ibigambo ugahita ubona ko barwaye indwara y’imbonahafi pe!

  • Ibipapuro no kubeshyanya. Si ubwambera amasezerano asinywa. Tchisekedi nawe azatubwire amasezerano yasinye nabagenzibe mu Busuwisi hamwe naba Fayulu yabigenje, ntibwakeye 2 abivamo yibera umugaragu wa Kabila. None nawe urimo kujya guhagarikira abandi kweri. Nibafungure imipaka ntamananiza ubundi natwe twitegurire inama ya Commonwealth mu mutuzo. Ibindi bizaze nyuma . Siasa ngo ni uko ikinywa

  • Aho aya masezerano ntazarangira nk’aya Arusha? Ubu ejo nitubyuka dusaba Uganda kudusubiza Rutagungira Rene’ wacu na ba bandi 40 bafatiwe Entebbe izabikora? Haraburamo details zituma kuyashyira mu bikorwa bizagorana. Ko hateganyijwemo ko ba ministri b’ububanyi n’amahanga n’abashinzwe iperereza bazahura bakanononsora ishyirwa mu bikorwa ryayo, ubwo Sezibera azashobora kujya muri iyo nama muri iyi minsi? Azasimburwa na Nduhungirehe bigire icyo bitanga hejuru y’amagambo yari amaze iminsi avuga kuri Museveni? Reka tubihange amaso ntawuvuma iritararenga.

  • Mu Biyaga Bigari turi abahanga bo kutubahiriza amasezerano dusinya. Nimurebe Arusha y’abanyarwanda n’iy’abarundi, nimurebe amasezerano y’abanya Sudani y’Epfo, nimurebe ayo Tshisekedi na Kamerhe basinye na ba Fayulu, Bemba na Katumbi, nimurebe ayo Kabila yagiye asinya n’imitwe yamurwanyaga mu Burasirazuba bwa Kongo…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *