• 29/01/2020 11:00 19

Ndagira ngo twicuze- Min Shyaka abwira abandi bayobozi ku nama za Perezida

Abaturage baturutse mu mirenge itandukanye y’akarere Ka Musanze na Nyabihu baje kwakira Perezida Paul Kagame uri gusura abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Ngo bafite byinshi byo kumuganiriza birimo kumushimira imiyoborere myiza yatumye batera imbere n’ibibazo bikibazitiye mu kwiteza imbere.

Ngo bafite byinshi byo kumubwira

Mu gusasuruko k’akazuba kanyenyera, mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi i Busogo, abaturage baje kwakira Perezida, bari gucinya akadiho mu ndirimbo zigaruka ku miyoborere myiza yatumye biteza imbere.

Abahanzi barimo Nzaramba Eric uzwi ku izina rya Senderi na mugenzi we Intore Tuyisenge bari gufatanya n’aba baturage muri molari, bararirimba indirimbo zigaragaza ukutagamburuzwa kw’abanyarwanda bivanye mu bibazo ubu bakaba bageze ku rwego rubaha ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

“Nda ndambara yantera ubwoba, Abanyarwanda twaribohoye, tuzarinda igihugu cyacu…” n’izindi ndirimo ziri kubafasha muri uyu mwuka wo kwitegura kwakira umukuru w’igihugu.

Aba baturage banyuzamo bakagaruka ku byivugo, baravuga ko hari byinshi bifuza kugeza kuri Perezida birimo kumushimira ibyiza bagezeho bakesha inama ze n’imiyoborere itagira uwo iheza.

Mukarukundo Dancira wo mu murenge wa Busogo ati «Ubu ntawe ucyambara ibirenge, urabibona ko twakarabye, tukambara tukaberwa, nyakatsi yabaye amateka.”

Avuga ko iyi miyoborere yatumye bajijuka bakamenya ko batakomeza guhora “Bategereje ak’imuhana kandi kaza imvura ihise, ubu buri wese ashyize imbere icyatuma ava mu kiciro kimwe akajya mu kindi.”

Aba baturage bemeza ko bambaye ikirezi bakaba bazi ko kera, bavuga ko ubukerarugendo bufite imizi muri aka karere bwagiye bubafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere kuko hari benshi bwahaye akazi.

Sekimonyo Jean Claude uhagarariye abikorera mu karere ka Musanze, avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bufite uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abatuye aka karere.

Ati “Nk’uwahinze imbuto y’ibirayi y’ibilo 100 yeza toni, ikilo cyaba kigura 190 Frw ubwo urumva ko aba yinjije ibihumbi 190, kandi abenshi ni byo beza, hakaba n’abandi babigize umwuga beza nka toni 30.”

Avuga ko umusaruro uva muri ubu buhinzi ugaragarira mu bikorwa byo kwiteza imbere bikomeje kugaragara ku baturage.

Ati “Iyo ubona umuntu hari urwego yagezemo, hari benshi babasha kwaka inguzanyo, hari abo byazamuye bagura imodoka zabo, uwari mu nzu iciritse akubaka inzu ifatika.”

Ngo imibereho myiza igenda isigwa ibirungo n’ibikorwa remezo bagenda begerezwa nk’imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye yakozwe mu mugi rwagati n’indi yo mu bice byegereye ibirunga

Ati “Umugi hari uva n’aho ugera, amashanyarazi urebye muri Musanze abenshi bamaze kuyabona kuko no kuyabagezaho byoroshye bashobora kuyaka bakayabona mu minsi itatu kandi benshi barabakopa bakagenda bishyura uko bagenda bagura umuriro.”

Gusa ngo hari n’ibibazo bikibazitira mu rugendo rwo kwiteza imbere birimo ibishingiye ku byiciro by’Ubudehe bigenderwaho hagenwa bimwe mu bikorwa bikorerwa abaturage.

Sekimonyo Jean Claude avuga ko muri uyu mwaka hari abana benshi batabashije gukomeza mu mashuri makuru na Kaminuza kuko batahawe inguzanyo ya Leta.

Ati “Ntibari bakwiye gushingira ku byiciro by’Ubudehe ahubwo bari bakwiye kureba ku mpano n’ubushobozi umwana afite.”

Avua kandi ko mu buvuzi na ho harimo ikibazo cy’abatabona imiti kuko iba ihenze kandi ikaba itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

UPDATE: 11h 25 Perezida Paul Kagame ageze i Busogo yakirwa n’abaturage batandukanye baje kumva impanuro ze na bo bakamugezaho akabari ku mutima.

Min Shyaka yavuze ko inama baraye bagiriwe na Perezida

 

Min Shyaka abwira abayobozi bagenzi be ati “Ndagira ngo twicuze”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase wakiriye Perezida Paul Kagame, yagarutse ku myitwarire y’abatuye aka gace ko “batagira indimi ebyiri, icyo banze barakivuga n’icyo bakunze bakakivuga”, avuga ko imiyoborere ya Leta y’u Rwanda bayikunze kandi ko babyivugira.

Mu gihe cyatambutse, abahinzi b’ibirayi bo muri aka gace bahuye n’ikibazo mu kugurisha umusaruro wabyo kuko hari n’uwaboreraga mu mirima kubera politiki yari yashyizwe mu kuwushakira isoko.

Prof Shyaka yavuze ko iki kibazo cyashakiwe umuti ku buryo ubu mu karere ka Nyabihu binjije miliyari 3 Frw aturutse muri ubu buhinzi.

Yagarutse ku nama umukuru w’igihugu yaraye agiranye n’abayobozi batandukanye, avuga ko impanuro yabahaye bagiye kuzishyira mu bikorwa.

Ati “Mutabigarukaho, ndangira ngo twicuze, mwadukebuye kandi twarumvise.”

Yasabye abatuye aka gace kuyoboka umurongo wo kwishakamo ibisubizo kuko muri aka gace hakigaragara ibibazo abaturage bashobora kwikemurira nk’isuku nke, imirire mibi, abibutsa ko ibikenewe kugira ngo bakikemure babifite.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene yagaragarije umukuru w’igihugu ko ubukungu bw’aka karere bushingiye ku buhinzi, ubukerarugendo, serivisi n’inganda.

Uyu muyobozi uyobora aka karere gafite umugi wagizwe umwe mu migi itandatu yunganira Umurwa mukuru wa Kigali, akavuga ko ku bufatanye bw’abikorera bahagurukiye kuwuzamura ukagera kuri urwo rwego washyizweho.

Avuga ko bagifite ibibazo birimo iby’amazi aturuka mu birunga yangiza ibikorwa by’abaturage, icy’ubucucike bw’abana bukigaragara mu mashuri n’icyo kutagira ibikorwa remezo bifasha urubyiruko kwidagadura.

Baje kwakira Perezida
Mu murishyo gakondo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyu nawe ejobundi azatubwirako ko we nabandi bose bakora nabi usibye Nyakubahwa.

  • Tuzarekera aho guhakwa ryari? Ese abayobozi bacui bakunda ko tubahakwaho cyangwa bituri mu misokoro?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *