• 12/12/2019 8:03 33

Nakoreye igihugu wowe utaraza mu Gisirikare- Gen Rusagara abwira Umushinjacyaha umushinja

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara uyu munsi uri kwiregura mu rukiko rw’Ubujurire, yagarutse ku mateka ye mu ngabo z’u Rwanda, Umushinjacyaha umushinja amusaba kuvuga ku byo aregwa aho kujya hanze y’ikiburanwa, undi amusubiza agira ati “Ibyo nakoze nakoreye igihugu wowe wari utaraza mu gisirikare.”

Brig Gen (Rtd) Rusagara uyu munsi iburanisha rihumuje

Brig Gen (Rtd) Rusagara wireguraga ku byaha akurikiranyweho birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yavuze ko mbere y’uko atabwa muri yombi yabanje gutumizwa na Gen James Kabarebe [icyo gihe yari Minisitiri w’Ingabo].

Ngo icyo gihe yitabaga Gen Kabarebe, barahuye ari kumwe na Maj Gen Jacques Nziza, Gen Patrick Nyamvumba, na Lt Gen Karenzi Karake bakamubaza ku magambo asa nk’ibihuha ngo yariho akwirakwiza arimo ayerekeye ku ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro ngo yanengaga uburyo byakozwe.

Brig Gen Rusagara avuga ko icyo gihe kandi Gen Kabarebe yamubwiye ko RDF itakimufata nk’uwabo kuko yari ari kugaragaza imyitwarire yo kwifatanya na ba Kayumba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Cap Nzakamwita Faustin yahise avuga ko uregwa ari kurengera bityo ko akwiye kurekera gusebya inzego.

Rusagara yahise abwiye Umushinjacyaha ko ari kuvuga ibyamubayeho, avuga kandi ko yakoreye igisirikare we [Umushinjacyaha] atarakizamo ku buryo yamuhwitura muri ubwo buryo.

Uyu musirikare mukuru waruhukijwe, yagarutse ku mateka ye mu gisirikare cy’u Rwanda, avuga ko yakoze imirimo itandukanye n’amahugurwa yagiye akorera mu bihugu binyuranye.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yatangiye avuga ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwaburanishije umukiriya we rutabifitiye ububasha kuko yari yaravuye mu gisirikare bityo ko yari akwiye kuburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Ati “Umusivire aburanishwa ate n’urukiko rwa gisirikare?”

 

Nagombaga kuburanishwa na Gen nkange- Rusagara, Ubushinjacyaha buti «Ntukiri umusirikare»

Uruhande rw’Uregwa rwabwiye Umucamanza ko Brig Gen (Rtd) Rusagara yaburanishijwe n’umucamanza ufite ipeti riri munsi y’irye kandi itegeko rigena ko umusirikare aburanishwa n’ufite ipeti ringana nibura n’irye.

Me Buhuru yavuze ko ubwo umukiliya we yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, umukiliya we yaburanishijwe na Brig Gen John Peter Bagabo.

Ati “Icyo gihe byagenze neza ahubwo ageze mu rukiko rukuru rwa gisirikare ntabwo ariko byagenze kuko inteko yari iyobowe n’abari munsi y’ipeti rye kandi icyo gihe nabwo twarabivuze urukiko ntirwabiha agaciro.”

Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo buvuga ko Rusagara atakiri umusirikare ahubwo ko ari mu rukiko nk’uwasezerewe mu ngabo bityo ko adakwiye gusaba kuburanishwa n’ufite ipeti ringana n’irye kandi yarasezerewe mu ngabo [ibyo yise kuba Retired].

Rusagara wahise yaka ijambo avuga ko umushinjacyaha arengereye, yagize ati “Nta peti ryitwa Retired ribaho, nge icyo nzi ni uko ndi General n’ikimenyimenyi nta birori biba bya Leta tudatumirwamo kandi twambara amapeti yacu n’umwambaro wa gisirikare tuba tuwambaye.”

Cap Nzakamwita Faustin uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko kugira ngo rwumve neza ko Rusagara atakiri Genenal ari uko mu bihano byose yahabwa hatabamo kumunyaga impeta zose afite.

Ati “Nk’ubu yahanishijwe igifungo k’imyaka 20 ariko ntabwo yambuwe impeta ze kuko ntazo afite ntiyakwamburwa icyo adafite.”

Rusagara yabwiye urukiko ko iyo umusirikare mukuru asezerewe mu ngabo babanza kureba ni ba nta cyasha, babona ntacyo akajya agenerwa ibyo amategeko amwemerera byose.

Ati “Ikibazo cyacu ni uko turi kuryana kandi tuziranye”

Ku cyaha cya Gatatu kiregwa Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara cyo gukwirakwiza ibihuha, Me Buhuru umwunganira yavuze ko ubuhamya bw’abatangabuhamya batatu baje gushinja umukiriya we ari ibinyoma.

Yavuze ko hari n’abantu batangabuhamya bari mu kireho ariko batageze imbere y’ubutabera barimo Capt (Rtd) David Kabuye, Col Jiles Rutaremara, Brig Gen (Rtd) Steven Karyango na Major Gen Rutatina.

Me Buhuru ati “Aba bose batanze ubuhamya batageze mu rukiko turumva ubuhamya batanze butahabwa agaciro.”

Yagarutse ku byo bariya batangabuhamya bagiye batangaza, avuga ko bitagize icyaha. Ati “Ntabwo Rusagara yarI akwiye kwisobanura ikintu kitagize icyaha.”

Yatanze urugero rw’urubanza rwa Diane Shima Rwigara, avuga ko urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuko ibyo yashinjwaga bitari bigize kiriya cyaha.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yabwiye urukiko ko abatangabuhamya baje kumushinja ibinyoma kubera izindi mpamvu zirimo kwirengera.

Yavuze ko nka Maj Gen Rutatina yaje kumushinja afunguwe, yiguraga kugira ngo asubizwe mu kazi.

Ibi yitaga gutekinika, Umucamanza yamubajije icyo iyi mvugo isobanura, asubiza agira ati “Na mwe Gutekinika murabizi ni ijambo namenyeye hano mu Rwanda, cyakora Gutekinika ni ibintu uvuga ku muntu wabihimbye.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ruregwamo aba basirikare rudakwiye kugereranywa n’urwa Diane Rwigara.

Umushinjacyaha ati “Uriya mucamanza ni umucamanza wo ku rwego rwo hasi kandi yaruciye uko abyumva ntabwo uru rukiko rwagendera ku myanzuro y’urubanza rwa Diane Shima Rwigara kuko urukiko rutamuhamije ibyo byaha kubera ko aka kanya nk’ububushinjacyaha tudafite inyandiko za Diane Shima Rwigara.”

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba bariya batangabuhamya bose bataraje mu rukiko ari ibisanzwe kuko amategeko abigena ko umuntu ashobora gutanga ubuhamya mu ibazwa ntiyirirwe aza mu rukiko kandi ko byemejwe n’urukiko.

Urubanza ruzasubukurwa ejo ku wa Gatatu, Brig Gen (Rtd) Rusagara Frank akomeza gusobanura ubujurire bwe.

Uyu munsi ubwo iburanisha ryari rirangiye

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW    

18 Ibitekerezo

  • Kuba yarageze mu gisirikare mbere ye ntibyamubuza kuba umwanzi w’igihugu nka mwene wabo kayumba na ba karegeya. Iryo ni iterabwoba kdi nawe uzi neza ko utatanze mu gisirikare ex far yashenye igihugu. Ibyo si urwitwazo burana neza udatandukira ngo ujye hanze y’ikiburanwa

    • hhhh ku mugani iyo si argument warata rwose. Ari ibyo na Bagosora yakubwira ko utamutanze muri etat major!!! Mujye mugabanya iterabwoba.

    • Ariko se nkawe uvuga ibi Uzi ibyo uvuga koko? Rusagara se uramuzi neza cyangwa urabyibushya ururimi! Warekeye akazi ubutabera se?

  • Cyakoze cyo aba bagabo bafite ibigwi gusa nyine iyo utakiri kuri top ntuba uriho ubwo nibihangane bajye inyuma yamaferabeton ntakundi.

    • Ariko yatangaga igitekerezo kandi biremewe kuri uru rubuga!

  • Muvandimwe Peter, reka kuvuga utyo aba bagabo bakoreye igihugu birababaje ko bagaraguzwa agati gutya ! umuntu wese ufite umutima yagombye kubabazwa n’ibiri kubakorerwa ! ni gute Colonel byatangaza abantu ko afite imbunda ? aba bantu ni abere nibarekurwe tuve muri munyumvishirize ibariho !

  • Niyompamvu ntagihugu kitagira amategeko,rero numva ariyo akwiye kugenderwaho,niba General Rusagara atakiri umusirikare hari icyo amategeko ateganya kubijyanye ninkiko zikwiye kumuburanisha,niba kandi aburanishwa ninkiko zagisirikare nuko agifatwa nk’umusirikare.ikindi izonkiko nazo zifite amategeko azigenga,niba ziteganya ko aburanishwa nufite ipeti ringana nirye why not bitakubahirizwa?!!!

  • No comments!

  • Ndifuza ko hazagira umunyamategeko udusonurira ukuntu mu gihugu gifite imitegekere ya Repubulika, kigendera kuri demukarasi y’amashyaka menshi, ukuntu KWANGISHA ABATURAGE UBUTGITSI BURIHO byakwitwa icyaha! Ushaka kujya kubutegetsi busimbura ubwariho, wabigenza ute? Njye nsanga aya mategeko ari nk’ayo mu bihe by’ingoma za CYAMI. Usibye mu Rwanda, ubusanzwe ubutegetsi buriho abatavuga rumwe nabwo nashishikariza abaturage kubwanga pe! Bikanyuzwa mu matora. Ababwanga baba benshi bugatsindwa bukavaho, ababukunda baba benshi, bugakomeza bugategeka. Nikp mbyumva. Ibi si ibintu byagombye kuzanwa mu nkiko. Njye ndi umucamanza iki kirego nkagishyikirizwa nagica amazi rwose.

  • Afande PC nace inkoni izamba kbsa kuko munyunvishirize nta gisubizo kirambye yazatanga p. Nitambukiraga!

  • Ibihe biha ibindi koko Aba bose mujye mubareka baryane. Harigihe cyageze biyitaga ko aribo bagize igisoda. Abana bavuye ahandi hatari Uganda bararwanaga kurusha abo basajya ariko nta peti nabonaga.
    Igihe cyari kigeze ko twese twakumva ko ntaurusha undi ubunyarwanda no gukangisha icyo uricyo kubera urwego rwawe. Rusagara rero kuba ari generali ntiyakoze akazi kurusha uwamutekerega, ndibuka ko kenshi batekerwaga naba barindaga b’abasoda bato ba rushati.
    Mwirate Imana naho ibi byose bizashira.
    Igisekeje, aba bose bavuga ko barwaniye u Rwanda abana babo bose buzuye Europe na USA. Harya aho ukunda saho urerera ra?
    Ni hatari

  • Erega ibintu biragaragara ariko abanyarwanda bahisemo kwicecekera. Ninde utaziko abategetsi bishe uburezi maze abana babo bakiyigira muri Amerika? Tekereza uri minisitiri ariko abana bawe n’umugore wawe bibereye muri Canada! Ariko ukirirwa uvuga abanda ngo ntibakunda igihugu kandi bo barirukanywe mu Rwanda! Mperutse guhura na mushiki w’umwe mubakunda kuvugako abari hanze ari abanzi b’Urwanda mubaza impamvu aba muri Norway/Norvege. Yambwiyeko yatse ubuhungiro yiyita umunyekongokazi.wanyuze mu Rwanda agasanga hakiri ubwicanyi. Tekereza na none ukuntu turirimba – abategetsi baririmba – ngo ubuvuzi bwacu ni indashyikirwa kandi barware n’ibicurane bakirukira muri Amerika cyanga Ubulayi! Hahirwa aboherezwa kunangukira muri Kenya yuko bongererwa iminsi.

  • Ndagira INAMA ababuranyi kujya birinda guhanana no guhangara abacamanza n’abashinjacyaha.Abashinjacya n’ubwo ari ababuranyamategeko Ababa ubudahangarwa.Maze iminsi nkurikira imanza z’abasikare:Mutabazi cyane cyane cyane.Rusagara,nkabonamwo kubahuka inzego zibaburanisha.Kirazira.Murihemukira.Muzabaze aba Avoka banyu imyitwarire iranga umuburanyi imbere y’urukiko.Umushinjacyaha yitwa umuburanyi” privilege”,umucamanza we ni Nyakubahwa.A bon entendeur,salute!!!!

    • Kwirinda guhangana not guhanana,amategeko abaha*

  • Umuburanyi agomba kugaragariza Urukiko ikinyabupfura abamushinja n’inteko imuburanisha,ubwitonzi,agashyira urutoki hejuru agasaba ijambo,ashatse kugira icyo abwira Urukiko ntiyitotomba,……….yisobanura mu mvugo yumvikana neza ,asaba urukiko ijambo,ntiyemerewe kubaza ibibazo Ubushinjacyaha,abaza urukiko,ntareba Ku ruhande cyangwa inyuma ntatera urusaku.,ntatera urukiko umugongo……….muzikosore ubut aha.Kubabara ntibituma umuburanyi yirengagiza indangaciro na kirazira..Murakoze

  • Wakoreye igihugu ,turabyemera,turabizirikana,biratubabaza cyane I yo twumva ngo muri mu nkiko kubera kwifatanya na za RNC,Nkotanyi dukunda kandi twubaha,Kayumba Nyamwasa yatatiye igihango ,nimumureke ,ntimukamujye inyuma .,Gufungwa kwanyu bidusubiza inyuma.Twararize,amarira n’ikiniga biratwisheUko guhangana mu Nkiko bihagarare nimuce bugufi musabe inkiko imbabazi,mufungurwe,musubire mu buzima,mwirere abana banyu.Ababashuka ngo muhangane ntibazabarerera.Uriya Auditeur militaire
    Nzakamwita ntimuzamucika,afite ubunararibonye n’ubushishozi mu mwuga we n’ubwo mwe mumufata nk’abamutanze mu gisirikarntaho bihuriye n’urubanzamuburana,Nimuce bugufi,Urukiko si mpangara nguhangare.Urukiko nirubima imbabazi,Perezida w’igihugu arahari,Ku giti cyanjye ntawe nzi umurusha imbabazi,urukundo no gushyira mu kuri azabumva.Umusanzu wa Me Kamagaju Beatrice.

  • Umuseke! garagaza igitekerezo maze gutanga ngira inama abaregwa ngo basabe imbabazi.Nzabasanga n’aho bafungiye mbibasabe.umusanzu wa Me Kamagaju Beatrice.

  • Ngo nakoreye igihugu utaraza! Ntabwo ari byo kuko gukorera igihugu ntabwo ari ukuba umusirikare, buri muntu mu mirimo ye ya buri munsi yemewe n’amategeko y’igihugu aba ariho akorera igihugu!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *