• 22/01/2020 10:06 27

N.Korea iri kongera kubaka aho kurasira ibitwaro kirimbuzi

Ibyogajuru biragaragaza amashusho atuma bikekwa ko Korea ya ruguru iri kuvugurura ahantu ho kurasira ibitwaro bya kirimbuzi yari yaremeye ko igiye gusenya. Ni mu gihe ibiganiro biheruka guhuza ba Perezida Kim na Trump ntacyo byagezeho.

Perezida Kim ngo ari kugerageza Trump
Perezida Kim ngo ari kugerageza Perezida Trump

Aya mashusho yafashwe iminsi ibiri nyuma y’uko ibiganiro by’aba bagabo biheruka kubera i Hanoi muri Vietnam birangiye nta bwumvikane bubayeho ku guca intwaro kirimbuzi muri Korea.

Aha hantu aya mashusho agaragaza hari kuvugururwa hahoze hageragerezwa ibyo kohereza ibyogajuru mu kirere na za moteri nini. Ubu birakekwa ko hari gutunganywa ngo hajye hageragerezwa kohereza ibisasu kirimbuzi biraswa kure nk’uko bivugwa na Associated Press.

Imirimo yo kuhasenya yatangiye umwaka ushize, ariko iza guhagarara ubwo ibiganiro bya US n’iyi Korea byahagararaga nabyo.

Kim yari yemereye Trump ko bazahagarika kandi bagasenya ahantu bageragereza ibisasu kirimbuzi hanyuranye.

Hagati aha, Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zivuga ko Korea ya ruguru ishobora gushyirirwaho ibindi bihano niba idakomeje inzira yo kuva kuri bene izi ntwaro.

Ibimenyetso by’icyogajuru byagaragajwe na Amerika n’inshuti zayo birerekana ko aha hantu hitwa Sohae hihutiwe gusana no kuvugurura bigamije koherereza intwaro kirimbuzi.

Agace ka Sohae ni ahantu Korea yifashisha mu kohereza ibyogajuru mu isanzure kuva 2012, hanageragerezwa moteri zafasha kohereza za misile zigera kure cyane ariko nta misile iraswa kure irahageragerezwa, ubu Amerika ikaba ibifata nk’ubushotoranyi.

Amashusho y'icyogajuru agaragaza ko ahari hagiye gusenywa hari kuvugururwa vuba
Amashusho y’icyogajuru agaragaza ko ahari hagiye gusenywa hari kuvugururwa vuba

Kim ngo ari kugerageza Trump

Umunyamakuru Laura Bicker wa BBC i Seoul avuga ko ku bwe abona Pyongyang iri kwereka Washington ko igifite ubushobozi n’ikoranabuhanga ryo kubaka intwaro kirimbuzi kandi itazabireka.

Ati “abantu babikurikira benshi babona ko ubu Perezida Kim ari kugerageza ukwihangana kwa Trump muri ibi bihe.”

Mu biganiro biheruka guhuza aba bagabo bombi i Hanoi ntibumvikanye ku kifuzo cya US ko Korea yareka imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi.

Ibiganiro biheruka kubahuza ngo byari mu mwuka mwiza ariko ntacyo byagezeho
Ibiganiro biheruka kubahuza ngo byari mu mwuka mwiza ariko ntacyo byagezeho

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ariko se iyi si iragana he? Nyamara wabonaga Koreya na Amerika bagiye kumvikana.Baba baryaryana.Niko politike imera.Nta kuntu Koreya yakwemera gutwika intwaro zayo za kirimbuzi.Izi neza ko kuba Ukraine yaremeye kuzitwika,byatumye Russia iyitera iyambura Ukraine ku ngufu.Ibihugu bikinisha bombes atomiques,nyamara bizi neza ko bazirwanishije twese twashira nabo barimo.
    Bizakomeza gutya cyangwa bazazikoresha?Jye mbona nta kabuza bazarwana tugashira twese.Ndizera ko imana izabaturinda.Abazi bibiliya muzatubwire icyo ubuhanuzi buvuga ku mperuka.Njya mbona bandika hano bakatubwira n’imirongo ya bible.Ni igikorwa cyiza kuko benshi nta gihe tubona cyo kuyisoma cyangwa kuyiga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *