• 22/01/2020 12:56 12

Mwarimu yongerewe 10% ku mushahara we

Yavuguruwe 6h30: Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa 28 Mutarama iyobowe na Perezida wa Republika. Hashize igihe abarimu bavuga ko bahembwa umushara muto.

Umwarimu w’umunyamwuga kandi ushoboye, ngo ni urufatiro ku ireme ry’uburezi.
Umwarimu w’umunyamwuga kandi ushoboye, ngo ni urufatiro ku ireme ry’uburezi. Photo/MartinNiyonkuru/Umuseke

Uyu mwanzuro ugira uti “Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”

Ku ngingo y’umushahara wa mwarimu mu bihe bishize hari abagiye bagaragaza ko umushahara muto wa mwarimu ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Ubusanzwe mwarimu utangiye kwigisha mu mashuri abanza ku mushahara mbumbe we havanyweho ubwizigame n’imisoro ajyana mu rugo umushahara wa 42 000FRW ku kwezi naho uwigisha mu mashuri yisumbuye akajyana mu rugo 120 000FRW ku kwezi, hakabaho itandukaniro rito bitewe n’aho bahemberwa (SACCO cyangwa Banki).

‘Status’ ya 2016 y’abarimu iteganya inyongera ya 10% ku mushahara wa mwarimu hashingiwe ku manota yagize mu kwesa imihigo ye nyuma y’imyaka itatu mu kazi. Bamwe muri bo bujuje ibi ubu bakaba bategereje uyu mushahara uvuguruye w’uku kwa mbere.

Bamwe mu barimu baganiriye n’Umuseke muri iki gitondo bavuga ko iyi nyongera yaraye itangajwe izahera muri Werurwe ari inkuru nziza cyane kuri bo.

Mu yindi myanzuro ijyanye n’Uburezi harimo;
– Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu
bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza;

  • Kunoza imicungire y’abarimu: uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana;

  • Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza;

  • Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe kandi;
– Gahunda yo kongerera ubushobozi amashuri nderabarezi (TTCs) n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga;
– Impinduka mu ngengabihe y’ítangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye;
– Gahunda yo kunoza ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’ibigo mu rwego rwo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro no kwimenyereza  imyuga;

  • Ishyirwaho rya Rwanda Coding Academy, ishuri ryigisha amasomo y’Imyuga  n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange rizajya ritanga  impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa;

  • Ishyirwaho ry’uburyo bw’isuzumabumenyirusange ku nzego zose z’uburezi  bw’ibanze;

Mu yindi myanzuro y’iyi nama harimo kuba yemeje inoti nshya za 500 na 1000 zifite agaciro mu Rwanda.

  • Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi;

  • Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 na ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato 3 6 767 ba Polisi y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • 10% ku mwarimu wa primaire uhembwa 50,000, ni inoti ya bitanu. Nta n’ubwo harimo umufuka w’amakara.

    • Hafi ku isi yose,MWALIMU ahembwa nabi cyane.Nawe nyumvira umushahara wa 42 000!!Uzi ko n’abakozi b’imuhira benshi bayahembwa kandi tubagaburira tukabaha n’icumbi.Ikintu kibura muli iyi si ni Urukundo.Usanga abategetsi birundaho byose:Umushahara wa za Millions,Imodoka nziza,Telephone y’akazi,Essence,etc…Jyewe nk’umukristu,dore uko nabigenza:Nahemba Ministers 1 000 000 ku kwezi,Aba Depite 600 000.Naho Directors b’ibigo bya Leta nkabaha 500 000,abakozi bose basanzwe ntibarenze 300 000,abo hasi nkabaha 170 000.Noneho Mwalimu wa Primary na Secondary bakanganya,nkabaha 170 000 kuko hafi ya bose basigaye barize Universty.Imana idusaba gukundana,ikatubuza gucuranwa.After all,twese turi abantu baremwe n’Imana.Tuvuka kimwe,tugasubira mu gitaka kimwe.Ubusumbane buzanwa no “Kwikunda” kandi Imana irabitubuza (selfishness).

    • Ntushobora kumva akamaro ka 5000 kuko wowe ubwo ayo wasanga uyakoresha mu isaha imwe. Gusa menya ko hari n’ abayahembwa ukwezi kose kandi babayeho. Ahubwo n’ undi mwaka bazongereho 10 ku ijana. Mujye muvuga muziga

      • byari kuba byiza umubwiye uri”5000 ” yaguteza imbere gutya akabyumviraho ntakongere kuyasuzugura”

  • Uwakongera 10% ku mushahara wa Mayor Gitifu w’umurenge cg Deputé!

    • @hitimana. abarimu n abasirikare abaganga n abapolisi. nibo bakozi ba leta benshi ifte kandi bakora muri secteur itinjiza amafanga ahubwo ihembwa imisoro y abandi. niyo mpamvu usanga bahembwa makeya. aba ministre 20 niyo wabahemba 300 mille asigaye ukayaha abarimu nta 10mille yakwiyongera kumushahara wabo.

  • nimba ushaka kumva uburyo umwarimu ahembwa urusenda, fata umushahara we wose uwongerere mayor! Nta kintu kinini biri buhindure none ngo 10%! Abarimu benshi bagitangira baba bahembwa 40000! Ni ukuvuga ko 4000 bamwongereyeho ntakintu na kimwe azagindura

    4000
    Ntiyamugurira byibuze inkweto cg ishati yo kwambara
    Ntiyamwishyurira ubukode yewe habe ngo harimo na 1/2 yabwo
    Ntiyamwishyurira deplacement ajya ku kazi
    Ubwo se koko ayo magaranga wavuga ngo umuntu yongejwe koko bikaba inkuru yo kwirirwa mu itangazamakuru!

    Byibuze iyo baba bongejwe net ingana na 20000 wavuga ko hari icyo ari bubakemurire! Kuburyo nibura uvuye kuri 40 afata 60!

  • @Bakame n’agato kava ku iguye! kandi ibi biri gushyira mu bikorwa umwanzuro umaze iminsi. n’ubwa kabiri ashyirwaho, kandi biteganyijwe ko bizakomeza.
    Njye ndashima gouvernment ko imvugo ariyo ngiro.

  • Gitifu ni ukuri kuba umuhezanguni ntacyo bimaze, rwose pessimisme ntakintu na kimwe izakugezaho tujye tugerageza kubona ibyiza kurusha kubona ibibi muri buri kimwe. urebye hafi cyane nzi neza ko uzi ko igihugu cyacu gifite aba mayors 30, abagitifu b’imirenge 416, abadepite 84,… ni gute ufata umushahara w’abantu bake gutyo ukawugereranya n’umusharahara w’abantu babarirwa mu bihumbi byinshi?? dufatanye twese kuko uwongereye aya mafaranga ni Leta y’U Rwanda kandi nitwe abanyarwanda. dukomeze dukore duteze igihugu cyacu imbere amafaranga yiyongere tuzamure imibereho ya mwarimu kuko niwe shingiro ry’uburezi bufite ireme kandi nibwo shingiro ry’iterambere rirambye.

    • njyewe kubongerera ndabishima rwose, kuko amikoro muzi aho aturuka ku gihugu cyacu, kandi erega ntabwo nabandi bahembwa menshi ese uzabaze abandi ba minisitiri mu bindi biguhu ayo bahembwa ariko abacu ntibanageza kuri 2M, bivuze ko nabo bahembwa makeya, ahubwo reka ntange inama kuri MINEDUC, kuki abasirikare bari well organized kandi bahembwa make, ariko ugasanga biteje imbere bihagazeho, nuko bafite bank yabo ibafasha mu kwiteza imbere, nta musirikare ubona atihagazeho pee, naho MWALIMU SACCO aho kuguriza abarimu ngo biteze imbere, ugasanga SACCO igurije umucuruzi utari umwarimu miliyoni 35.000.000 kandi umwarimu nubwo yasaba 200.000 kubimuha ari ikibazo kandi byitwa ngo UMWALIMU SACCO yahyiriweho kumuteza imbere. kandi nta na rimwe uzumva hari Minister ukomoje ku mikorere idahwitse ya SACCO

  • wowe maric ni wowe muhezanguni,uvuga gute ko kuba abantu ari benshi bahembwa macye?wize theory of wage? niba warabyize umbwire aho babivuga.naho umwalimu niwe twanyuze imbere twese niwe nkesha ahongeze,bagerageze babazamure rwose kuko barababaje kdi ingaruka ziragaragara kubana bacu

  • Du n’importe quoi.namwe mwabishyize muri % kugirango mw impressionner abantu.ubwo niba ahembwa 50000 frw bivuze ko hongereweho 5000 frw.ikiro cy inyama!! Hataranavaho imisoro.ni hatari kabisa

  • Umukozi wasutwa arakabyara. Twe abalimu turishimye. Aragahora ku ngoma.

  • Biragaragara ko Leta ikomeje gushishikazwa no kuzamura imibereho myiza ya mwarimu. Uko amikoro azajya aboneka bizagenda bikemuka buhoro buhoro.

  • Ni byiza gushima inyongera yose ni intambwe iba iteye imbere. Buhoro buhoro nibwo rugendo.

  • Njye mwarimu ndishimye, mwebwe mugaya sinzi akazi mukora,umwe ati ntiyagura umufuka w’amakara,inkweto,ikilo cy’inyama, harya ikilo cy’ibirayi kigura 200fr wakwishyura 180fr bakakiguha. 10% ni make ariko afite akaro gakomeye. Abandi Ngo ireme twe turerera igihugu Kandi tubikora twishimye nkanjye ningaya umushahara nemerewe gusezera ku kazi. Ahubwo MWARIMU SACCO ntacyo itumariye niyabahembwa amafaranga atubutse

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *