• 13/12/2019 10:58 55

Mwarimu wahaye abakene 80% by’umushahara we yahawe igihembo cya $1m

Umwarimu wigisha imibare n’ubugenge mu cyaro cyo muri Kenya wari warageneye 80% by’umushara we w’ukwezi gufasha abakene yagenewe igihembo cya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika.

Furere Tabichi yakira igihembo yagenewe
Furere Tabichi yakira igihembo yagenewe

Yitwa Peter Tabichi akaba kandi ari umufurere mu bafaransisikani, ku cyumweru nibwo yahawe igihembo kitwa Varkey Foundation Global Teacher Prize.

Tabichi yigisha ahitwa Pwani ahatari ibikoresho na internet bihagije aho kandi abana 58 bigishwa na mwarimu umwe, abana bahiga bose ni abo mu miryango ikennye ndetse 1/3 cyabo ni imfubyi cyangwa bafite umubyeyi umwe nk’uko bivugwa na Varkey Foundation.

Uyu mwarimu yihatira cyane guha abo yigisha ubumenyi bwa science igezweho ndetse bamwe mu bo yigisha bagahatana mu bizamini ku rwego mpuzamahanga.

Umwe mu bo yigisha yatsindiye igihembo cya Royal Society of Chemistry kubera gukoresha igihingwa cy’iwabo Pwani mu kubyara amashanyarazi.

Tabichi amaze guhabwa iki gihembo ati “Buri munsi muri Africa hahinduka amateka. Uyu ni undi munsi. Igihembo mpawe ntabwo ari icyanjye gusa ni icy’urubyiruko rw’uyu mugabane.”

Abanyeshuri be bafite imbogamizi nyinshi zirimo ibiribwa bicye, ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’abashyingirwa bakiri bato. Aho yigisha ku ishuri rya Keriko Secondary School  abahiga bakomeje kwiyongera.

Uyu mwarimu amaze guhabwa igihembo kandi ati “Dukwiye gukora cyane tukavuga bicye.”

Igihembo yagiherewe i Dubai.

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Be Blessed Teacher

  • Bibiliya iti” Mutange muzahabwa.”

  • Iyi nkuru nayo irashimishije cyane.Imana ikunda abantu bitangira abandi.Uru ni urukundo nyakuri Yesu yasize adusabye.Muli Ibyakozwe 20:35,havuga ko “gutanga bihesha imigisha kurusha guhabwa”.Nukuvuga “kwitangira abandi”.Tujye twigana Yesu n’Abigishwa be,birirwaga babwiriza abantu kandi ku buntu.Babaga bagamije kubereka inzira ijyana muli paradizo,bitandukanye n’ibyo abiyita abakozi b’imana bakora uyu munsi,barya amafaranga y’abantu.Nk’abakristu,tugomba kwitangira bagenzi bacu,tukabafasha,tukababwiriza ijambo ry’imana ku buntu nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga.Nkuko uyu mwarimu yahembwe kubera kwitanga,Imana nayo izahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,abantu bose bayikorera ku buntu,badasaba amafaranga.Kandi izabazura ku munsi w’imperuka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *