• 13/12/2019 11:00 35

Mvugire umuhanzi Uzabumwana Oda Paccy

Bayobozi b’ikinyamakuru Umuseke muraho?  Nyuma y’impaka n’ibiganiro bitandukanye byabaye muri iyi minsi bisa nibiganisha ku igenzura n’itotora (censure) ry’ibihangano by’abahanzi niyemeje kwandika inyandiko ivugira abahanzi cyane cyane Oda Pacy n’ubwo nta n’umwe muri bo wantumye.

Nyuma y’indirimbo IBYATSI y’Umuhanzi Oda Paccy yavugshije benshi, ndetse ikamaganwa n’abantu n’inzego zitandukanye kugeza aho nyirayo akurijemo kwirukanwa mu ntore- ibi byose bigakorwa indirimbo itanasohoka- nifuje kugira icyo nandika.Ndandika nk’umunyarwanda ufite ubumenyi buhagije mu mitekerereze n’imibereho ya muntu (Philosophy and Anthopology), mu mibanire y’abantu (Sociology), ndetse no mu iyobokamana (Theology).  Ndandika kandi nk’umuntu ukunda ubugeni n’ubuhanzi muri rusange.

Rimwe na rimwe hari ighe usanga abantu bajya impaka za ngo turwane kubera ko bavuye mu ifasi bakoreramo bakajya mu ifasi y’ikindi kiciro cy’ubuzima. Ugasanga uwihaye Imana agiye kugenzura igisirikare, umusirikare agiye kugenzura muganga, umwarimu agiye kugenzura umucuruzi bityo bityo. Ibi nibyo byagiye bitera amahari hagati y’idini (Eglise/Church) n’ubumenyi(Science) mu gihe nyamara byagombaga kuzuzanya mu nyungu z’ikiremwamuntu n’iterambere ry’isi. Ng’uko uko Kiliziya yashyizeho Inquisition(urukiko rwakurikiranaga abashinjwaga inyigisho z’ubuyobe) maze kugira ngo irinde imyemerere ibivanga no kurimbura ibihangange byo mu buhanga butagengwa kandi butanagenzurwa na Bibiliya  n’iyobokamana ubwaryo.

Nyuma y’impaka ndende zatambutse mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga dore bimwe mu bibazo byanciye mu mutwe: Aho none iterambere ry’ubugeni n’ubuhanzi ntibyaba bizitirwa no kudasobanukirwa kwa bamwe? Aho ntitwaba turi gukora amakosa nk’ayo mu bihe bya kera turenga imbibi z’ifasi dukoreraho tukivanga mubyo tudahugukiye tutanafitiye ubumenyi? Aho kugira ruvumwa umuhanzi ntibizitira impano nyamara zari zifitiye igihugu akamaro ndetse zifungura n’imiryango y’iterambere ry’urwego rw’ubuhanzi? None se iyo twicaye twijujuta ko umuziki udatera imbere nyamara tukabuza abahanzi gukoresha imbaraga zabo zose twe tugashaka kubabwira ibyo bakora ntituba tubavogereye mi ifasi yabo?

Munyemerere nibutse ibintu by’ingenzi ibihangano byose bihuriraho. Igihangano kigira ubutumwa gitanga, kigira abo kigenewe, kiba kigenewe kuzaramba kikarenga kikaba icy’ibihe byose. Ku birebana n’abo igihangano kireba mu birebana n’imikurire ya muntu burya abari hejuru y’imyaka cumi n’ibiri baba bashobora kureba mu buryo bungana ibihanagano bimwe n’iby’abakuze. Abari munsi y’iyi myaka bo

Uti ibi bihuriyehe n’ingingo wateruye?

Umuhanzi Oda Paccy ashinjwa ko yakoresheje ishusho isa n’igice cy’umukobwa (ikibuno-hari yewe n’abongeraho ibindi). Bagira bati mu kwandika izina ry’indirimbo yakase nkana mu migemo  izina ry’indirimbo agamije kurarura no gucapa urudubi mu babonaga ayo mashusho yamamaza aberekeza mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ababivuga bavuga ko iri ari ishyano mu muco wa Kinyarwanda, ko usibye no kugaragaza ibi bice byubahwa mu mico yose, bikaba ikitavugwaho(tabou),  kinazira kikaziririzwa ku birimba, ku bivugaho mu ruhame, cg se ku bigaragaza mu bihangano mbonwa (visual arts). Abashinja Oda Pacy kwangiza indangaciro bose bagendera ku busobanuro baha igihangano, nyamara abahanga mu by’ubugeni bavuga ko umuhanzi aba ari we ufite igisobanuro gisesuye cy’igihangano cye.

Aha navuga rwose abaca uru rubanza niba hatarimo kutamenya harimo kwigiza nkana. Reka mbibutse  indirimbo zidaca ku ruhande ibijyanye n’ibitsina no kubikoresha (erotic songs).

  1. Inanga Mugoyi ya Thomas Kirusi ivuga inkuru ya Nyiragore, umukobwa w’ingeso mbi washatse Mugoyi agasanga ari ikigoryi  atabasha kwihagararaho mu buriri kubera uburwayi, maze akiyemeza kutaripfana.
  2. Umuduri ‘Mbe Mukazana we’, uvuga udaciye ku ruhande ingeso yahozeho kera yo gukazanura. Ni ikiganiro hagati y’umusaza n’umukazana wishyuza impongano nyuma yo kuzuza inshingano ze.
  3. Mu ndirimbo za vuba reka tuvuge
  • Rwagihuta, indirimbo ya Masamba intore isingiza igismba kinini kitaryana. Nyamara uyivanye mu buryo bwo kuzimiza icyo gisimba ntigishobera abakuru!
  • Hari kandi indirimbo Kanjogera iririmbwa na none na Masamba Intore. Yumvikana nkaho ishimagiza urukundo Rwabugiri afitiye kanjogera. Kimwe mu bitero kigira kiti “Nakumereye impwempwe hagati mu gituza, nakumereye imbuguyu hepfo y’umukondo, zikorakore uzumve, ntihapfutse na rumwe!”

Nahereye ku ndirimbo dusanzwe tuzi. Sizo gusa ndetse hari n’izindi. Ariko na none uwavanamo gusa ibijyanye n’ibitsina ntasigarane ubutumwa buba buri muri ziriya ndirimbo yaba afite imyumvire yo hasi.

Hari kandi Imigani migufi myinshi cyane, ishyigikiwe yewe n’imigani miremire ndetse n’insigamigani itajya kure y’ibango ry’iyi ngingo. Aha ntituri buyijyemo ariko “Ucyenze rimwe ntaba akimaze”, “Ntayuzura nk’iyahozemo”, “Uwahiriwe n’urushako agira ngo akirusha abandi”….iyi ni imigani yisobanura..hamwe n’indi ntiriwe mvuga.

Ku birebana n’amashusho ntiturabona ingero nyinshi. Ariko reka turebe mu buryo bwagutse.

Aha ndabanza nibutse ko ibihangano mbonwa ari bishya mu Rwanda. Mbere y’umwaduko w’abazungu ibihangano mbonwa byagarukiraga ku migongo, n’imitako yashyirwaga ku birago,  inyegamo, n’ibikoresho bitandukanye byo mu rugo (utubindi, uducuma, ….). Amashusho n’ibishushanyo rero nk’uko byumvikana byadukanye no kwandika. Aho ubu bugeni n’ubuhanzi byari bisanzwe haba muri Afurika cyangwa se iburayi amashusho agaragaza imigirire iganisha ku gitsina byari bikwiriye hirya no hino ndetse ari n’ibisanzwe. Abatembereye mu bihugu byinshi barambera abagabo. Kuva kera na kare ibihangano-mbonwa byagiye rwose bigaragaza biriya bice nta kubica hirya. Ndetse uzajya muri kiliziya zizwi cyane z’iburayi azatungurwa no ku bibona kuri za altari, ku nkuta, mu ngoro ntagatifu! Ibi bihangano binagaragara rwose ku karubanda aho ab’ubu bita kuri bosebabireba

Ingero ni nyinshi:

Urugero rwa mbere ni uko kimwe mu birango bizwi cyane by’umujyi wa Brusels umurwa mukuru w’Ububiligi ari ishusho y’agahungu kambaye ubusa kihagarika ku karubanda (Manneken-Pis). Iyi shusho yakozwe na Jerôme Duquesnoy.

 

Ibihangano bigaragaza ibice by’ibanga bikwirakwiye kandi muri za Kiliziya nyinshi z’Iburayi nko muri Espagne ariko cyane cyane  mu Butaliyani aho idini y”ubukirisitu yamamariye. Aha abanyabugeni b’ibyatwa batatse izi kiliziya bashyizeho ubuhanga bwose bazishyiramo ibihangano na n’ubu bifatwa nk’ibitagereranywa mu bwiza. Agaciro kabyo kabarirwa mu mamiliyoni menshi y’amadolari. Inyinshi zubatswe hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya  18. Amazina ya Michel-Angelo, Leonardo da Vinci, Bernini arazwi cyane mu basafishije nyinshi muri basilika na catedrali z’i Roma.

Urugero rizwi cyane n’igishushanyo “Iremwa rya Adamu” (Creation of Adam), cyakozwe na Michel-Ange. Iki kiri kuri bosebabireba mu gisenge cya Chapelle Sixtine, i Vatican.

Ibi byuzuye kandi no muri sa kiliziya nyinshi zo muri Espagne. Ndetse yewe uvuye nko mu Rwanda ukagera ku muryango wa kiliziya zimwe na zimwe wakwibaza niba utari kwinjira mu nzu bishimishirizamo. Ibibumbano bigaragara kuri Kiliziya Santa María de Uncastillo mu mugi wa Zaragoza, na Kiliziya ya San Pedro de Cervatos  mu mugi wa Cantabria byuzuje izina rwose ry’ibiteye isoni ku banyarwanda!

Uti none Oda Pacy rero ibi bimukuraho ubusembwa benshi mu banyarwanda bagize icyo bavuga ku ndirimbo IBYATSI itaranasohoka bamushyizeho, bamwe bakajya kure bakemeza ko ibihangano bye byose bikwiye guhagarikwa?

Nk’uko tubonye ko umuhanzi ari we wenyine uba ubasha gutanga igisobanuro ntasubirwaho cy’igihangano cye, ariko na none tumaze kubona ko ntawagombye kumutera ibuye kubera ko umuco wacu na mbere w’umwaduko w’abazungu utambutsa ubutumwa busa n’ubwo bamwitiriye ataranabazwa. Kandi ikindi kigaragaza ubumenyi buke cyangwa kudashaka kumenya ni uko mu nzu nyinshi zikwiriye mu migi yacu ibihangano bibaje n’ibibumbano bigaragaza abagore bagaragaza amabere bari mu mirimo itandukanye kandi ntibyigeze bica igikuba. Ababasha kujya ku mbuga nkoranyambaga n’abagize icyo bavuga kuri iriya ndirimbo ni abafite ubushobozi bwo kuba bakwigondera imitako y’ubugeni bagataka inzu zabo.

Nsoza nagira ngo nibutse ko iri atari isomo ry’ubugeni. Si n’icengezamyemerere iyi n’iyi. Ahubwo ni inyandiko igamije gusaba abantu batandukanye kujya bamenya imbibe z’ibikorwa byabo. Ubuhanzi ni umwuga uri mu yitwa ko yigenga (liberal professions) bivuga ko abayikora baba bafite ubwigenge busesuye mu gukora ibihangano byabo. Abandi bose tuba turi abakiliya babo. Igihe igihangano kitatunyuze icyo twemerewe ni ukutakigura. Ikindi ni uko burya ku bihagano byose ubutumwa bushobora kumvikana uku cyangwa kuriya bitewe n’ikigero ureba igihangano arimo. Bityo indirimbo cyangwa film iyi n’iyi bishobora kuba bidakwiye ku bana bari munsi y’imyaka iyi n’iyi. Ariko ntibikuraho umwimerere n’uburyohe bwacyo.

Nkaba rero nasoza nsaba ibintu bibiri. Abakiliya (leta n’inzego zayo, ibigo byigenga, abantu ku giti cyabo) nitureke kwivanga mu kazi k’abahanzi. Tugure ibihangano bitunogeye ibitatunogeye bibe ka kakbuze umuguzi kagarukira nyira ko. Ababyeyi nibatore umuco wo kumenya ibyo abana babo bareba n’ibyo batagomba kureba bitewe n’ikigero bagezemo. Icya nyuma ni uko uburezi mu byiciro byose bazirikana kwinjiza mu nteganyanyigisho isomo rirebana n’ubugeni. Mu mashuri yo hasi abana bakiga gushushanya kuririmba no guhanga, bagatozwa kubikunda bakiri bato. Bajya gusoza ayisumbuye bakigishwa kumenya gusoma (to appreciate) ibihangano bitandukanye bakanigishwa amateka y’ubuhanzi n’ubugeni(History of art, esthetics, ….).

Murakoze.

Mpore wa Byuma.

mpore124@gmail.com

Umusomyi w’Umuseke.

29 Ibitekerezo

  • Kuli mpore wa byuma, najye ntyo.
    Ntaushinzwe kwivanga mu miterereze yabahanzi mbere yuko basabwa ibisobanuro. Niyo tutabishima ntitwabyumva. Urugero, mubuholandi hali za Chanel zamamaza abakobwa bakeneye abagabo , babikora bambaye ubusa buli buli, barebwa nababyifuza.
    Oda pacy, mumushyire hasi, nubwo ntali fan we. If you do not like the show, change the Chanel. ..

  • Biranababaje cyane aho guha umwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko baratesha umubyeyi urigushakishiriza imibereho umwana we ,hacyenewe ba minister b’ umuco na sport bajyanye nikinyejana kandi urubyiruko nabanyarwanda muri rusange biyumvamo ,abantu bajunjamye batagira icyo bica cg bagire icyo bakiza wapi rwose

  • ibyo uvuga byari Kuba Byo iyo oda Aza Kuba umwanzi. Kuko nawe biragaragra ko utazi gutandukanya abahanzi. Oda Paccy si umwanzi Arashaka imibereho.

  • Mpore, reka mbanze ngukosore:

    1. Gushushanya byatangiye cyera cyane mu Rwanda, kuko burya ikirenge cya Ruganzu, ibisoro n’amajanja y’imbwa Ku rutare hirya no hino mu gihugu, byatangiye gushushanywa mu kinyejana cya 16.

    2. Wasobanuye “ubugeni” ariko wibagirwa gusobanura “umuco”. Umuco ni umwihariko w’ishyanga iri n’iri; ukaba inkomatanyo y’imigenzo y’abenegihugu bahuje ururimi. Wizana rero imico y’ibibumbano biri muri za kiriziya iyo mu Burayi, ngo ubiture ino! Agahugu umuco, akandi umuco. Ubwo uzazana ngo abantu bage barya imbwa (nubwo hari abo numvise za Rubavu, Bugesera no mu Mujyi wa Kigali baziteka rwihishw!)? Uzategeka abantu gusenga inka ngo ni uko Abahinde babikora?

    3. Mwene Byuma rero niba utazi imbaraga z’umuco w’igihugu, uzabaze MINISPOC itegeko batoye bahutiyeho ryo gutwika imirambo, wumve imyaka rimaze niba hari Umunyarwanda wari watwika uwe. Bahitamo gutanga ibya Mirenge, bagashyingura ba nyakwigendera za Rusororo n’ahandi.

    4. Wize Ubumenyamuntu, ariko igice (topic) kijyanye n’umuco ubanza barakigezeho wasohotse cyangwa wasibye! Umuco ni akagozi ka bugingo gahambiranya abatuye ishyanga iri n’iri bahuje ururimi. Umuco urakungahara uko ibihe bisimburana, ariko bene wo ntibayorera ibyo babonye byose; barashunhura, bagahitamo ibyiza. Iyo bakoyoye ibyamvagara (urigero: ubutinganyi, filimi z’urukozasoni, iyambika ubusa, konona ururimi gakondo, …), bahura n’amahano kuko kirazira n’indangagaciro niba bigezwemo n’imungu.

    5. Iyo ubuze indangagaciro z’umuryango wawe (urugero: umuryango nyarwanda), uba ubuze ubwenge, uragoryama, ujyanywa n’ibije byose nka bya biti by’ibikagati (palmiers datiers).

    6. Iyo ubuze indangagaciro z’umuryango wawe, uba icyihebe; ntacyo utinya, uba igihararumbo, urakubagana, wishyira hanze nk’inopfo.

    7. Kujya ku gasozi ukavuga ibitavugwa uba wasaze. Abaririmba benshi ntitubafata nk’abahanzi, twababuriye izina kukotwagakwiye Kubota abasazi, ba sagihobe, abakoronzi, …. Ariko ntitwabita gutyo kuko ntacyo twaba. tubarushije.

    8. Iyo witegereje inganzo y’ibihangano wavuze, indirimbo watanzeho ingero zihimbwe mu buryo bwo gutsindaibitavugwa ku Karubanda. Masamba se ajya kuvuga imbuguyu, yari yabuze ijambo rinyaruka (ab’ubu bababashaka)? Ajya kuvuga hepfo y’umukondo she yari yabuze inyito yaho ko isanzwe izwi? WIGERERANYA IBITAGERERANYWA!

    9. Buriya rero, muri Sisiyete iyo abantu ubaretse bakitwara uko bishakiye ngo ni uburenganzira bwabo, ushobora kwisanga utakiyoboye abantu, ahubwo barutwa n’inyamaswa. Wasanga bitumaku muhanda, basambanira mu muhanda nk’abo tujyatubona ku mbugankoranyambaga, cyangwa bagenda bambaye ubusa buri buri!!

    10. Birababaje kubona abitwa abahanzi bakomeje gusakuma imico y’imahanga (urugero: kwambara ubusa ku bahungu n’abakobwa, konona Ikinyarwanda bavangavangamo izindi ndimi, gucyurirana aho gutanga ubutumwa nyabutumwa, gutukana, …) ngo barashaka kumenyekana (kurya hit)!

    11. Umuco wo kwigana ibihangano by’abandi (piratage_gushishura) aho gutanga ibyabo, umaze kuba indwara mu baririmbyi bo mu Rwanda.

    Icyo nasaba:

    1) MINISPOC, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bakore akazi kabo batameze nk’abagenda hejuru y’amagi, nibibananira bazakorere urugendo_shuri muri Tanzania, barebe uko icyo gihugu kimaze gusyira abahanzi b’ibyohe ku murongo. Bigire kandi kuri Polisi y’Igihugu ikomeje gukanira urubakwiye abahanzi banywa ibiyobyabwenge ndetse n’Abanyarugomo (Urugero: PFl_yarafunguwe, Fireman_ari IWAWA, Jay Polly_afungiye Mageragere, Gisa cy’Inganzo_ubanzana we ari IWAWA, ….).

    2) Inzego mvuze haruguru zikwiye kwihanangiriza bamwe mu bakobwa n’abagore bakomeje kwiyandarika, nka Saddy Boo, n’abandi.

    3) Urubuga rwitwa “Rwanda paparazzi” rukwiye kwihanangorizwa, kuko rurakabije mu gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni.

    4) Ihuriro ry’Abahanzi rikwiye kwinenga, ndetse rigashyira ingufu mu guhwitura abahanzi batana, bagatatira umuco nyarwanda.

    5) Birakwiye ko nk’uko mu mashuri telephones zaciwe, ari na ko RDB itakongera gutanga icyemezo cy’umutungo mu by’ubwenge ku bihangano bisesereza umuco nyarwanda.

    6) Abahanzi bakwiye kwirinda kwigana ibihangano by’abandi, bagahimba ibyabo. Bazane udushya, ariko Atari tumwe two GUHEKWA MU ISANDUKU UJE KURIRIMBA!!

    MURAKOZE, DUKOMEZE GUSIGASIRA UMUCO!!

  • mbuze icyo nkubwira kuko mbonye utakumva iyo wumva uba warumvise inama odda yagiriwe. gusa reka nkwibutseko inaha ari murwagasabo
    .

  • Iki nicyo bita ikinyuranyo hagati yo gusoma/kwiga no gukoreshwa n’inda. Iyo Umisaza wacu atamenya gutandukanya abakoresha ubwonko n’abakoreshwa n’inda u Rwanda ntabwo ruba rugeze aho rugeze. Nabariya bivanga mubyo batazi bashaka kwigira abatagatifu kurusha Petero, ibyabo ni igihe gito. Umuntu arihandagaza ngo nkwatse ubutore. Ejo

  • Bamporiki muzareba icyo azazanira igihugu uriya ntakwiye itorero

  • Ariko kuki umutu nk’uyu wiyita Mpore-wa-Byuma aba yarakandagiye mu ishuri, akazenguruka amahanga ariko akanga kujijuka kweli biterwa n’iki ?

    Niko ye ibi wanditse aha uba wabanje gutekereza ku kintu bita SOCIAL CAPITAL ? Mu gihe warimo wandika ibi kuri keyboard yawe, itorero INGANZAO NGARI ryo ryarimo gukorera Frw i Dubai mu gitaramo ryatumiwemo n’ inama mpuzamahanga, ese wabonye hari ahantu na hamwe Paccy atumirwa ngo agaragaze ibyo “bihangano” bye ? kubera iki adatumirwa ?

    Mu bintu bigize SOCIAL CAPITAL n’umuco urimo, iyo Paccy aza gukora iriya Video for her own consumption, ari iyo kumva iwe mu rugo rwe n’abiwe, nta muntu n’umwe wari kugira icyo avuga ku ibyatsi. Kuva ayishyize hanze, aba ashyize connection hagati ye na society-nyarwanda, none wowe nka tyran uti iyo society yo ntacyo igomba kuvuga na kimwe, Paccy ni we wenyine ufite uburenganzira bwa interpretation kubyo aha society !! Arararararaaaa, mbega agasuzuguro musuzugura Abanyarwanda !

    Kwanza analyse yawe irapfuye ku mpamvu 3, iyambere ni uko ukoresha icyo bita SELECTIVE REASONING (selective attention, cherry picking, cards staking,…. ) mbese ugakoresha ingingo zirengera Paccy gusa zonyine ariko nturebe izitamurengera ngo zombi uzishyire ku munzani hanyuma ugusoma yikuriremo ukuri: Ni kuki wibanda ku ijambo IBYATSI ariko ntugire icyo uvuga ku IFOTO iriherekeje y’ikibuno CYAMBAYE UBUSA ? Ni kuki uvuga ku ndirimbo IBYATSI ariko ntugire icyo uvuga ku myitwarire ye mu bihe byabanje, nk’aho agaragara yambaye ubusa yikinze ikoma ? Kuki uvuga kiliziya zigaragaraho ibibumbano by’abambaye ubusa ntuvuge ko zose ari iz’imahanga cg ngo ugaragaze ko n’ubwo muri ayo mahanga bimeze gutyo, mu Rwanda ho ibyo bibumbano nta kiliziya n’imwe birangwamo ? Singiye gutandukira ngo mvuge ku kubyara ikinyendaro kwa Pacy kuko byo byaba ari ukwinjira mu buzima bwe bwite ariko icyagaragjwe na benshi mu Banyawanda ni uko batishimira imyitwarire ya Paccy, ko kandi atari akwiye kubera abantu urugero rwiza.

    Iyo biza kuba ari muri Tanzaniya, ubu Paccy aba ari muri Gereza asubiza ubwengege ku gihe, kuko muri uyu mujyi harimo abakobwa benshi bakennye, ariko siko bose bammamaza profanity and wickedness. Icyo nakubwira ni uko la defense du diable ntishoboka kuri iyi case ya Paccy, she is guilty as charged, ndi wowe navana inyandiko nk’iyi ku museke.
    as
    Ndasaba Gouvernement cyane cyane minisiteri y’umuco kwihutira guhagarika, igafata, igafunga kandi ikageza mu butabera umunyamakuru Dusabe Vestine (bita ko ngo ari an extravagant star of radio night) kubera ko ikiganiro akora kinyuranije n’umuco w’Abanyarwanda, uburyo asenya uwo muco burengeje ubukana Paccy awusenyana. Ndasaba abayobozi guhagurukira kubungabunga umuco wu Rwanda muri rusange.

  • Muvandi @ Mujyanama.
    Numvise usa n’utubwira ko umuco uhora uziritse udakorwaho nyamara abahanga bo bemeza ko kugirango umuco urambe ugomba gukura ( dynamism ).
    Kandi ni iwacu niko bigomba kugenda kandi ni nako bimeze. Urugero: mbere y’umwaduko w’abazungu cyaraziga ko umugore avuga cg ngo ayobora aho abagabo bari, hagira utabyumva bakamukoma mu nkokora bagira bati nta nkokokazi ibika….
    None u Rda rw’ubu abagore ni bo benshi mu gutekerereza igihugu kandi tubona ntacyo byishe ahubwo ni ubukungu. Burya rero si ngombwa ko abahanzi bashimisha buri wese niba utarakunze n’uburyo bwe bwo gutambutsa ubutumwa biharire abo bigira icyo bifasha.nibaza ko no mu rugo iwawe utareba chanels zose icyarimwe uhitamo ikubaka rwose. Kandi jya uba umusirimu ntabwo abambaye ubusa bose baba bakurembuza kereka nawe iyo usanzwe uhushye. Mureke tube mu Rda ruha buri wese ubwisanzure maze dutere imbere.

  • aho nasomeye umuseke mbonye analyse nyayo kandi yukuri,kumbe dufite abanyabwenge hanze aha disi!

    • Bwana MUCYO, ntabwo rwose yavuze ko umco utgomba gukura!!! Ongera usome neza igitekererzo cya MUYJANAMA neza

  • Ndashimira abagize icyo bavuga kuri iyi nkuru. Ibitekerezo byatambutse ni byinshi kandi byose ndabishimye ariko mpisemo gusubiza uwitwa Mujyanama kubera ko yanditse igitekerezo kirekire. Si icye wenyine.
    Abandi nabo ingingo zabo ndajya nzigeraho.

    @Mujyanama urakoze ku kugaragaza uko ubona ibintu, ndetsse hamwe na hamwe watanze inyunganizi.
    Cyokora 1)Abadatsimbuka ku bahise, cg abiziritse ku biriho(conservateurs) bahora bitwaza umuco ko ibi n’ibi bitagomba guhinduka.
    Iyaba imvugo n’ibyemezo by’aba aribyo byayoboraga isi ntacyajyaga guhinduka. Iyo biza kuba bisaba ingufu z’amategeko, z’ibitabo(Bibiliya, Korowani,….), inzego zikaze ntazo ntizishobora kubuza sosiyeti guhinduka. Hari amahame abiri adakuka ku birebana n’umuco. Icya mbere nk’uko MUCYO yabivuze umuco urahinduka, urunguka ukanatakaza nta muco n’umwe ibi bitageraho. (Dynamism). Kandi ibi nibyo soko y’iterambere!
    Icya kabiri n’uko muri iryo yunguka-takaza, habaho kubyigomekaho (resistance to change). Mu gihugu umuco ushyira abagore hasi, ugasanga barajya impaka ko abagore batemerewe kugera muri stade!
    2) Ibyitwa indangagaciro(values) nabyo bigira iterambere. Mama ntiyigeze afata ijambo mu ruhame, ariko madame yafashe ijambo ahakomeye kandi umukobwa wanjye ndamutoza kuzarenga aho nyina yageze! Rero Mujyanama, icyo amateka y’ihindagurika ry’umuco/imico yigisha ni uko aho guhangana n’ihinduka ry’isi, dore ko kuri ubu bigoye kuvuga umuco w’igihugu kimwe kandi turi mu ikomatanya-bukungu, ikomatanya-mico,….ni uko ahubwo abantu bitegurira izo mpinduka.
    Burya nta list ndakuka iriho buri cyose mu biranga umuco. Ururimi, imyambarire, imirire, idini, ubuvanganzo, ubugeni n’ubuhanzi,….mu bihugu byose by’isi bigendana n’igihe . Sinzi igihe wavukiye ariko abakobwa n’abagore bambaye amapantalo biswe indaya n’ibyomanzi. Ariko ubu ni umwambaro wiyubashye umubyeyi ajyana mu birori cg kuarahirira umwanya ukomeye.
    Wakoze kwibutsa iby’ikirenge cya Ruganzu, Ariko wibajije uti ese cyakozwe na nde ryari? Igisubizo cya mbere ni uko abanyarwanda bemeza ko Ruganzu yari afite imbaraga zamushobozaga gukora ibikorwa bitangaje nk’ibyo gusiga ikirenge cye ku rutare ndetse n’abagaragu n’imbwa ze bikaba uko. Igisobanuro kindi ni kiriya watanze ko ari igihangano iki gitangwa n’abanyamateka ariko nacyo ni ukugenekereza. Iby’ikirenge cya Ruganzu rero biba ikiganiro kirekire nahisemo kutagitangaho urugero. Cyokora niba hari ibindi uzi biri muri iki kiciro haba mu byataburuwe (archeological sources)cg ibinyabugeni biranga amateka (arfacts)- nshobora kuba nta makuru nabibonyeho- wabisangiza abasomyi.
    Ururimi rugira ibyiciro (urwa giseseka(registre familier), urwa rusange (rgistre courant), n’urw’intyoza (registre soutenu). Ururimi umuririmbyi azaririmbamo ruzaterwa n’abo ashaka kugezaho ubutumwa bwe. Ndirimbiye abana bo mu muhanda nakoresha ururimi rimwe na rimwe umwarimu wa kaminuza yasaba umusobanurira(jargon)! Ninzimiza ntacyo bazatoramo.

    @MAMBO Inzego z’igihugu zihisemo kwita ku bambaye uku na kuriya, abagenda uku na kuriya, abakoresha ibitsina byabo ibi na biriya sinzi niba hari aho twazagera. Icyo nzi ni uko u Rwanda rudashingiye ku idini(etat laic), nemera kandi ko rwahanzwe n’abakurambere b’intwari kandi n’ibiza biza bisanga ibyo basize.

  • Mucyo, navuze ko umuco ukungahara (icyo wowe wise gukura), ariko muri iryo kungahara, ntabwo bayorera ibibonetse byose! Wari wabona hari umugore usaba umugeni? Uzambwire aho wabibonye?

    Muri make nakubwira ngo:”Agahugu kibagiwe umuco, karasibangana ntigasige uburari!” Niba mbeshya, uzabaze Rukizangabo!

  • Ubusesenguzi bwawe ni “unilaterale”!

    1. Urya imbwa? Niba utayirya ni ukubera iki?

    2. Wari wituma mu muhanda? Niba utabikora ni ukubera iki?

    3. Wari wabona muri ibi bihe n’ibyahise umugore ajya gusaba umugeni? Ni ukubera iki?

    Ibyo kuvuga byo gutsimbarara ku bya kera ni uburenganzira bwanjye, kuko abatsimbarazi tubuze, abashamadutsi mwadukururira ishyano nk’inkuruzi y’igikoba! Ntubona iby’ubutinganyi uko byaje?

    Niba hari ibihugu byari bigikanyakanya ku muco wabyo, u Rwanda rwarimo. Ariko niba hari abitwa ko bavuye kwiga hanze nkawecg bareba ibikorerwa iyo kuri za TVs cg imbuga nkoranyambaga, bagashaka kubikoyora babituzanira; ntabwo tuzapfa kubyemera! Niyo mpamvu hariho inzego nka: MINISPOC, RALC (Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Inteko Izirikana,…). Kereka izo nzego nizidakora akazi kazo uko bikwiye!

    • Mujyanama, ndagushimiye cyane uri umuntu w’umugabo

  • Akaga karatera. Ubu ushyigikiye ko abanyarwanda bigira nk’abatagira aho bava? Ubwo bugeni uvuga,ni byo ni ubwa nyirabwo. Ariko se,abo abwira bo babibona bate? Ese mbere y’iyo ndirimbo wahereyeho,none se ko utatubwiye ko ubwo yambaraga ubusa akikingaho ikoma ari ubutumwa cg ubugeni yerekanaga?Wishyigikira amafuti,u Rwanda ruzahora ari u Rwanda,abana barwo ni bo bazahora bahinduka. Ubu se ko utarabashimira ko birirwa bambaye nk’abo muri Brazil?

  • Ese buriya Bamporiki ibyo uvuze byose arabizi? Gusa ndagushimiye kuko ukomeye kumuco nyarwanda iyo nkongoro, iyo soko twese tunyweraho.

  • Arko koko nkawe @mambo urifata ngo umuntu yabyaye ikinyendaro? Kuki se abandi bababyara bakabajugunya? Niwe wenyine wakibyaye wenyine kwisi? Cyakoze ndumiwe.

    Reka dutegereze wabona umwana wawe nawe acyibyaye.

  • Iby’umugore usaba umugeni???? mu Rwanda ntibirahagera byo ariko hari aho byageze da. Ndetse no ku mugabane wa Africa. Mbega ntiwari wumva ijambo “Ubutinganyi”?

  • Urashaka ko na twe mu Rwanda dutingana ku mugaragaro? Narumiwe koko!!!!

    • Gutingana gusa se? Birakugeraho mu myaka itarenze 5.Niba abatinganyi bakirwa kumugaragaro bagahabwa ibyubahiro bihambaye hano iwacu urumva igisigaye ariki?

  • Nshimiye cyane abatanze ibitekerezo kuri iyi nkuru cyane cyane Mujyanama, Mambo, … na bandi batanze ibitekerezo bizima. Gusa aba birabura babazungu Imana ibaturinde ndavuga nkuyu watakaje umwanya we yandika amanjwe ngo ni inkuru, uretse no kuba bamwambuye Izina ry’ubutore uyu mukobwa Odda wabuze Hit akaba ayishakira mu bugabo bwacu yakagombye kujyanwa mu nkiko akabiryozwa byananirana akajyanwa i Wawa akagororwa.Ni musigeho mwakozi zi bibi mwe ni muduhe ituze mwubaha umuco karande w’abasokuru

    • Njye ndikumva wagira ngo nturi ku isi. Abatinganyi se mu Rwanda hari itegeko ribahana? Ahubwo ujye utandukanya ibyo wifuza kumva cyangwa kubona n’ibyo umuhanzi yifuza gutangaho ubutumwa. None se Tutarabona imyenda mu Rwanda abana benshi imyanya y’ibanga niyabaga ku karubanda? Ikibabaje rero abantu nkamwe ni mwe usanga mwirirwa mwiyandarika. Kwandika IBYA ni ikibazo? Noneho RALC ntihindure iryite AMAPINE Y’UMUNTU! muzarebe amashusho y’indirimbo nyinshi zo mu Rwanda murebe ababyinnyi b’abakobwa uko bambara hafi ya ntabyo ariko mwabibona mukishima ngo babyinnye neza. Tuve mu magambo Dukore naho ibyo ni uguta umwanya

  • Ariko sha Mujyanama ubahe uzaze nkugurire icupa nako dusangire kamwe kabisa uri umunyabwenge kdi uzi gushishoza no gusesengura uri umuntu w’umugabo peee

  • @mujyanama wowe ntaho watugeza kabisa. ubaye umujyanama wa president bigihugu cyahirimira 2days

  • N’ABASIZI BAVUZE
    IBYA-GO BIGWIRA IBYA-MAMARE
    Ibyago bigwira ibyamamare
    Ibyagane by’ibi byatwa
    Ni ugutera ntibyikirizwe
    Byabyina ntibyakirwe.
    Ibyanzu byanjye byombi
    Byatuwe ibi byamamare
    Byahanganiye amaherere.
    Umwe ati nk’ubu abantu bampora iki?
    Undi ati nanga abahanzi
    Bankururira ibyatsi mu ndabyo
    Ibyanya byanjye mbirinda ibyonnyi.
    Ibyansi bijya guta imitemeri
    Iby’uru Rwanda byatangiye bitya
    Nyamwanga yanga shebuja.
    Iby’Imana yaturemeye
    Iby’abakurambere batwitiye
    Iby’abazungu bita uko
    Wabyanga ukagana ibihe?
    Imbeba ihubutse ku rusenge
    Ibanza ibya ku ishyiga
    Iti ibyaha bihora byandaraye.
    Iby’abera bise uburere
    Byasanze imfizi igira amabya
    Imbyeyi ikagira amabere
    Umubyeyi akonsa mu ruhame.
    Ibyabo byasanze imfizi yimya
    Isumba ikarinda ukabangurira.
    Byasanze utunyamabya mu bihuru
    N’amabyi y’inkuba mu mashyamba.
    Ibyatsi se byacishije nde
    Ko n’isusa yeze igira amabya?
    Inkotanyi cyane izitura Injongi
    Iti zikorakore uzumve
    Ntizapfutsemo na rumwe
    Ko itazitsindiye ku karubanda?
    Iyi ni muzunga y’abasomye uruzungu
    Bakarusinda benerwo bigaramiye.
    Ese uzi intwari iyi y’umudende
    Itabarukanye abanzi barindwi
    Batamirije ku isonga y’uruti
    Ikarucana impundu zikiranya?

    Kavuzivuzi

  • @Mambo. Uravuga ko ingazo ngari yatumiwe Dubai, Paccy ntatumirwe. Paccy ni umu rapeuri, nawe rero atumirwa ahandi.umuziki niwo umutunze Paccy, Nonese ubona asa n’ukennye.afite inzu ye yiyubakiye, agenda mu modoka yiguriy. NM

  • Aka ni akumiro!! Hari abajya bavuga ngo injiji ni izize none koko nanjye ndabona ariko bimeze!! Umuntu yirata amashuri akirata kuzenguruka isi ariko ugasanga arushwa ubwenge n’umuturage utaranabona kaburimbo!! reka nkubaze ikibazo kimwe! sinzi niba ufite ababyeyi ariko niyo waba utabafite warabigeze cyangwa uzi agaciro kabo. Nkubu Ubunye mama wawe yambaye ubusa akinga ikoma ku myanya yakwibarukiyemo wafata ko ari muzima??

    Baca umugani mu kirwanda ngo ” Urwiganwa rwa mushushwe rwamaze abana b’imbeba ku rubariro ” wowe aho waburiye ubwenge nukumva ko ugomba kwigana iby’ibahandi ugatesha ibyawe agaciro. ese abo bazungu uvuga ko ntarabona bigana iby’iwanyu nuko nta bwenge bafite?

  • Ewana ndumva story ya paccy igiye guteza umuryane mubanyarwanda pe gusa umuco nyarwanda tugomba kuwusigasira ariko njye sinumva icyo paccy azira! kuko atari wambere usohoye ifoto imeze kuriya ubuse aba model bacubo mubavugaho iki? bokobataramburwa ubutore? ariko da wasangabo mubona bafite umuco buriba mufite ibyo mugenderabo so paccy nimumuhe amahoro mureke kumutarama nawe yiteze imbere murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *