• 15/12/2019 12:27 30

Muzirinde ko tubabonamo abafite umugayo- Dr Kaitesi abwira ibigo bitari ibya Leta

Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi yasabye abahagarariye ibigo bitari ibya Leta byagaragaje imishinga myiza gukomeza gusigasira ikizere babifitiye baharanira kwimakaza umuco wo kutarangwa n’umugayo mu bikorwa byabo.

Dr Kaitesi yasabye ibigo bitari ibya Leta guhora birangwa n’ubunyangamugayo

Mu gikorwa cyo guhemba imishinga yahize indi, Dr. Kaitesi yavuze ko ba nyiri iyi imishinga bagomba gukomeza kwita ku ihame ry’imiyoborere myiza igihugu cyashyize imbere.

Yavuze ko uko abantu bazakomeza kubabonamo abanyakuri bizatuma babegera babafashe mu guhindura imyumvire bityo na bo batere intambwe y’ubufatanye mu kubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro.

Yagize ati “Mugomba kuba inyangamugayo, kutaba inyangamugayo muri iyi nzira bitesha agaciro umuryango ndetse n’abawushyira mu bikorwa, abantu bazababone nk’abanyakuri kandi muzirinde gutuma tubagaya.”

Yabibukije ko imishinga yabo igira ingaruka nziza ku baturage haba mu kubahindurira imyumvire, ikanubaka ubushobozi bwabo mu rwego rwo kubahindurira imyumvire.

Imiryango itari iya Leta yasabwe kugira ubufatanye mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo kugira ngo izagere ku ntego yayo.

Uwamahoro Gilbert uhagarariye ikigo gifite umushinga watewe inkunga, avuga ko amafaranga babonye agiye kubafasha kwagura ibikorwa byabo, anizeza ko bagiye kuyacunga neza kandi ko bazayakoresha ibyo bagaragaje mu nyandiko z’inyigo y’umushinga wabo.

Aya mafaranga ahabwa iyi mishanga myiza iba yamuritswe n’imiryango itandukanye itari iya Leta mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo baba bifuza gukora kandi bakomeze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Gahunda yo gutera inkunga imishinga y’imiryango itari iya Leta yatangiye mu mwaka wa2014, uyu mwaka hakaba haramuritswe igera kuri 288, yatoranyijwemo 235 ihatana kugira ngo bayisuzume barebe iyuzuje ibisabwa ngo iterwe inkunga.

Iyi mishinga 235 yahatanye havuyemo 65 yatsinze buri umwe watewe inkunga ya miliyoni 25 Frw.

Muri iyi mishinga harimo n’iy’urubyiruko
Imishinga 65 yahembwe

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • blablabla…Iki kigo cyatugirira akamaro gakomeye kiramutse gihawe umuyobozi usobanutse!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *