• 12/12/2019 3:25 32

“Muzashyira amatara ku mihanda muzubaka kandi n’ahari ataaka?”- Abadepite

*Mu myaka 7 Leta izubaka imihanda ya km 350 irimo kaburimbo muri Kigali
*Mu myaka 7 amatara yo ku muhanda azashyirwa kuri 1 469Km

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagejeje ku Nteko Raporo ikubiyemo ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa mu bijyanye no kubaka imihanda, yavuze ko Leta yiyemeje ko imihanda yose ya kaburimbo izubakwa mu myaka irindwi(7) izahita inashyirwaho amatara, Abadepite bagaragaje impungenge ko hari n’imihanda iriho amatara ariko ataka.

Umunyamabanga wa Leta ushizwe ubwikorezi avuga ko imihanda yose yubatswe n'izubakwa izashyirwaho amatara
Umunyamabanga wa Leta ushizwe ubwikorezi avuga ko imihanda yose yubatswe n’izubakwa izashyirwaho amatara

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri rusange u Rwanda rufite imihanda izwi (ku rwego rw’igihugu cyangwa Akarere) ireshya na Km 38 803, hakaba indi ifatwa nk’inzira zizwi ireshya na Km 22 489.

Imihanda yo ku rwego rwa mbere ifatwa nk’iya Leta (yitwa iyo ku rwego rw’Igihugu) ireshya na Km 2 749. Muri yo iya kaburimbo ireshya na Km 1 379 naho iy’igitaka ireshya na Km 1 370.

Yavuze ko imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali ireshya na Km 13 565, muri yo iya kaburimbo n’iy’amabuye ni Km 232 mu gihe iy’ibitaka ari Km 13 332.

Dr Ngirente yavuze ko imihanda ya kaburimbo ku rwego rw’igihugu yiyongereyeho 14%  bingana na Km 174 zubatswe kuva 2010-2018.

Imihanda ya kaburimbo mu turere n’umujyi yiyongereyeho 205%  bingana na Km 160 zubatswe kuva 2015-2018. Naho imihanda ya Leta yasanwe ireshya na Km 276.

Minisitiri w'Intebe abwira Inteko, imitwe yombi, gahunda ya guverinoma byerekeranye no kubaka imihanda mu gihugu
Minisitiri w’Intebe abwira Inteko, imitwe yombi, gahunda ya guverinoma byerekeranye no kubaka imihanda mu gihugu

Impungenge za bamwe mu Badepite zazamutse nyuma y’imibare babwiwe ko mu myaka 7 iri imbere Leta yifuza kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na Km 1 372 kandi ikazajya ihita inashyirwaho amatara. Ubusanzwe imihanda icanirwa muri Kigali ireshya na Km 283 mu gihe icanirwa mu Ntara ireshya na 850.

Bamwe mu Badepite babazaga niba bitazabangamira ibindi bikorwa by’amajyambere bikenera amashanyarazi kuko u Rwanda rutarayihazaho,  hakaba hari imihanda iriho amatara ariko ataaka.

Hon Rwaka Pierre Claver yagize ati “Hari icyo Minisitiri w’Intebe yavuze numvise ko gishobora kugira imbogamizi ntoya, kuvuga ko noneho aho bazajya bubaka umuhanda wa kaburimbo bizajya bijyana n’amatara, ubwo ntibyazaba ko kimwe kidindiza ikindi? Kuko niba dufite uno munsi ikibazo cy’amashanyarazi adahagije noneho tukavuga ngo umuhanda wa kaburimbo wubatswe ujye ushyirwaho n’amatara, ntibizajya bisaba ko umuhanda utegereza ko n’amatara aboneka kimwe kikaba cyadindira kandi hari ubwo umuhanda waba ukenewe kuruta amatara, cyangwa amatara akenewe gusumba umuhanda wa kaburimbo?”

Hon Depite, Dr Habineza Frank na we yakomoje kuri iki kibazo cy’uko amashanyarazi ari make, ati “Amatara dufite hano muri Kigali nayo ntabwo yaka, n’amatara yo mu Ntara tuvuze nka Kigali-Musanze naho amatara ntiyaka ku buryo iyo utwaye imodoka nijoro uba uri ‘kuri risk’ ikomeye kuko ahantu hose haba hijimye nijoro.”

Dr Habineza yifuje ko ku mihanda hatekerezwa gushyiraho amatara akoresha ingufu z’imirasire y’izuba.

Hon Basigayabo Marceline na we yagarutse kuri iki kibazo cy’amatara yo ku mihanda ataaka, atanga urugero rw’umuhanda wa Kigali-Gatuna aho abakora ku mupaka bifuje ko ushyirwaho amashanyarazi ariko n’ubu hakaba ari mu kizima.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Engr. Uwihanganye Jean de Dieu kuba ari we ugira icyo akivugaho.

Engr. Uwihanganye yavuze ko Abadepite bakwiye kumva ko nta mpungenge zihari ko gushyira amatara ku mihanda mishya ya kaburimbo bizatuma akoreshwa mu ngo, mu nganda n’ahandi azahungabana kuko ngo byizweho kandi hari aho byakozwe bigenda neza mu mugi yunganira Kigali nka Musanze n’ahandi.

Ati “Nta kubangamirana kwabaho ku nganda igihe amatara yashyirwa ku mihanda, igihugu gishyira imbaraga mu kubyaza amashanyarazi menshi ibyo dufite, inzuzi, n’ibindi, umuriro ukoreshwa ku muhanda ntiwatera ikibazo inganda unagereranyije n’umuriro tubona ubu.”

Yavuze ko ingufu z’izuba kuba zakoreshwa mu matara yo ku muhanda ngo byashoboka ariko habanza gutekerezwa ko ahantu hose hataboneka izuba, ikindi ngo ni ibikoresho byatanga izo ngufu kureba ikiguzi kizabitangwaho mu kubisana.

Engr Uwihanganye yijeje ko umuhanda Kigali – Gatuna uzashyirwaho amatara kuko ngo  biri muri gahunda ya Leta kandi impamvu hari havuzwe ko azashyirwaho ntizavuyeho.

Ati “Kuri Kigali-Gatuna nta matara ariho, ariko hari gahunda ndende yo gushyira amatara ku mihanda yose ya kaburimbo iy’ubutswe n’iteganywa kubakwa.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ngize ikibazo gikomeye nta gisubizo numvise

  • Ngo “…hari ubwo umuhanda waba ukenewe kuruta amatara, cyangwa amatara akenewe gusumba umuhanda wa kaburimbo”??? Dufite abadepite b’abahanga rwose! Kuri wowe kubikora byombi ni ikibazo? Wowe rwose bazakwihere amatara iwawe, kaburimbo bayihorere!!!!

  • Ese amatara na kaburimbo nibyo byihutirwa kurusha kugeza amazi meza mu cyaro n ubushomeri tutibagiwe n inzara iri mu gihugu koko?ubwo namwe ngo mwavugiye rubanda ntimugasekwe.yewe ni akumiro koko?

  • Kubaka umuhanda nikimwe mubitanga akazi wa njiji we. kandi bifasha no kubona amafaranga abawukoraho inzara ikagabanuka cga ikanashira mujye mukura

  • @NZABANDORA wa njijuke we nuko uravuze ko amasoko aba ari ayanyu murabuzwa n iki kunezerwa?Hababaje ibya rubanda rugufi.

    • @Kazagwa: Nibyo n’amazi ni kimwe mu by’ibanze, ariko uzabaze uruhare imihanda igira mu kuzamura ubuhahirane no kwihutisha iterambere uzasobanukirwa kurushaho. Kimwe mu bigabanya ubushomeri rero kikaba imirimo myinshi iboneka mu kubaka iyo mihanda. Inzara ntikizwa no kwirirwa uganya wangu, ivurwa no gukora!

  • none se rubanda rugufi si bo bakora muri iyi mihanda ariko mawgiy emureka kuba ingayi! Ese ubwo ntabwo muba mureba ko politique yo guhanga imirmo idashingiye ku buhinzi ari kimwe mu bigabanya ubwo bushomore bwabaye ikibazo? Please mujye ureka kuba indashima. Yenda wavuga ko umugati munini ufatwa na ba ntuza ariko nyine namwe murabizi nta bareshya

  • […] Raporo ivuga ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, Minisitiri w’Int… igaragaza ko mu Rwanda Uburebure bw’imihanda yose (Total road network) ari km 38 803. […]

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *