• 12/12/2019 4:43 36

Muzacungire umutekano abazitabira ICASA nta vangura- CP JB Kabera

Guhera taliki 02 kugeza taliki 07, Ukuboza, 2019 mu Rwanda hazateranira inama mpuzamahanga yo gusuzuma aho ingamba zo guhangana na SIDA n’indwara zandurira mu mibonano zigeze zishyirwa mu bikorwa. Polisi y’u Rwanda yasabye abashinzwe umutekano cyane cyane abakorera muri za Hotel kuzita ku bazabagana bose nta vangura iryo ariryo ryose.

Commissioner of Police John Bosco Kabera mu kiganiro kihariye yahaye Umuseke mu minsi yashize

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko abashinzwe umutekano b’ingeri zose bagomba kuzita kubazabagana nta vangura.

Ati: “ Abashinzwe gucunga umutekano ku mahoteri bazakore akazi kabo neza nkuko bisanzwe, bazacungire umutekano abazabagana nta vangura.”

Iriya nama mpuzamahanga yiswe ICASA( International Conference on AIDS and its Sexually Transmitted Diseases in Africa) izitangira kuri uyu wa Mbere, bikaba biteganyijwe ko izaba irimo abantu bari hagati y’ibihumbi 7 n’ibihumbi 10.

Aba bantu barimo abahanga mu by’ubuzima, abarimu muri za Kaminuza, abafata ibyemezo bya Politiki, n’abandi bari mu byiciro byihariye nk’abakora uburaya, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, abahinduje ibitsina kandi aba bose bakaba barakuriye mu mico itandukanye.

Kubera ko aba bantu bava mu mico itandukanye bityo bakaba bashobora no kuzerekana iyo mico bari mu Rwanda bikaba hari bamwe byagora kubakira aho bazaba bacumbitse, niyo mpamvu bisaba ko abazaba bashinzwe kubasaka no kubacungira umutekano bagomba kwitwararika.

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police Jean Bosco Kabera asaba n’Abanyarwanda muri rusange kuzabanira neza bariya bashyitsi.

Ati: “ Turasaba Abanyarwanda kuzakira neza abashyitsi kandi niko basanzwe babigenza.”

Ku byerekeye ikoreshwa ry’imihanda yo mu mugi wa Kigali, Polisi ivuga ko imihanda izajya ikoreshwa uko bisanzwe muri rusange ariko hagira impinduka ziba abaturage bakazimenyeshwa kare.

Inama mpuzamahanga ya ICASA izitabirwa n’abantu bagera ku 10 000

ICASA 2019 izabera mu Rwanda izaba igamije kureba aho icyorezo cya SIDA kigeze gicika no kurebra hamwe uko ubufatanye mu gutuma abandura agakoko gatera SIDA bagabanuka cyane kandi abayanduye nabo bagakomeza kwitabwaho.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ntako isi itagira ngo ice SIDA ku isi.Ndetse United Nations yashyizeho UNAIDS kugirango irebe ko yatsinda SIDA ariko byaranze.Kuva SIDA yamenyekana muli 1981,imibare ya World Health Organisation (WHO) yerekana ko Sida imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Nubwo abantu bakoresha za Capotes,abantu benshi bakomeza kwandura Sida,kubera ko benshi bitwaza ko habonetse Imiti igabanya ubukana.Ariko ikibi kurushaho,nuko ubusambanyi bwiyongereye cyane kubera izo Capotes n’Imiti igabanya ubukana.Ibyo bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Igitangaje nuko aho kumvira Imana,usanga abantu millions and millions bita gusambana ngo ni “ukuba mu rukundo”.Byerekana ko abantu badakunda kandi badatinya Imana yaturemye.Kubera ko abantu batuye isi bananiye Imana,yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Sida.

    • Ariko wa mugani uzi ko abantu bananiye Imana?Bararwana mu ntambara nyinshi zibera mu isi,baricana,barasambana,bariba,barya ruswa,barabeshyana,etc…Ibyo byose babikora Imana ibareba ikabihorera.Ntabwo bazi ko yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izabarimbura,igasigaza abantu bayumvira nkuko bible ivuga.Niwo muti wonyine wa Sida.Izi nama ni izo gusesagura gusa amafaranga atagira ingano.Ni kimwe nuko muli 1945 ibihugu byashyizeho United Nations ngo ikureho intambara mu isi,nyamara ahubwo zikiyongera.Nkuko Jeremiah 10:23 havuga,umuntu ntabwo ashobora kwiyobora neza ngo bishoboke.Ni nayo mpamvu ku munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubutegetsi bwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Nibwo buzakuraho ibibazo byose byo mu isi,harimo Sida,Intambara,Ruswa,Akarengane,Ubukene,etc…Ndetse n’Indwara n’Urupfu bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

  • Reka da ko numva se kandi aba bashyitsi banteye ubwoba nonese bazajya babikorera hanze yi hoteli ???? bazacumbika he ngo nzajye kwirebera se

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *