• 24/01/2020 9:11 42

Muyoboke aracyari ‘Manager’ wanjye, nta mwuka mubi hagati yacu – Allioni

Muyoboke Alex umaze kubaka izina mu gufasha abahanzi nyarwanda (Manager) yasinye amasezerano y’ imyaka itatu afasha umuhanzikazi Allioni Buzindu. Mu minsi ishize byavugwaga ko aba bombi batabanye neza ariko Allioni yabihakanye avuga ko nta mwuka mubi uri hagati yabo.

Allione ngo aracyakorana bya hafi na manager we Muyoboke

Muri Kanama 2018 nibwo Alex Muyoboke yatangajeko agiye gukorana na Allioni basinyana amasezerano y’ imyaka itatu.

Mugihe gishize basinye ayo masezerano Allioni amaze gusohora indirimbo ebyiri harimo iyitwa ‘Hahandi’ na ‘Tuza’ yafatanyije na Bruce Melody.

Nyuma y’ izo ndirimbo hagiye havugwa ibihuha ko aba bombi baba batagikorana neza nkuko babisezeranye.

Mu kiganiro Allioni yagiranye na Umuseke yabihakanye avuga ko ibikorwa bihagaze neza nubwo muri uyu mwaka nta ndirimbo arakorana na Muyoboke ngo  bayisohore.

Ngo nubwo tugeze muri Werurwe nta ndirimbo arasohora yemeza ko zihari nyinshi yakoze ariko igihe cyo kuzisohora ngo nicyo kitaragera.

Imikoranire ye na Alex Muyoboke ngo nta kibazo ibyo abantu bavuga ntabwo azi aho baba babikuye.

Ati “ Sinzi aho abantu bakura ayo magambo ibyo rwose njye ntabyo gusa ku ruhande rwanjye nta kibazo na kimwe mfitanye na Alex nta nubwo aricyo gituma tudasohora izo ndirimbo gusa nkuko twabibabwiye aracyari Manager wanjye nta cyahindutse.”

Icyo yizeza Abanyarwanda ngo ni uko abahishiye byinshi byiza ngo 2019 ni umwaka uzashimangira ibikorwa bye muri muzika.

Ati “Umwaka ushize wa 2018 wari uwo kwerekana ko nta hagaritse umuziki ariko 2019 izashimangira ibikorwa byanye kuko nzasohora indirimbo nziza kandi zizaryohera abakunzi banjye haba amacollabo cyangwa izanjye bwite.”

Muyoboke Alex wamenyekanye cyane mu kuzamura abahanzi

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *