Mutangana J.B. wabaye Umushinjacyaha Mukuru wari ufunze yarekuwe by’agateganyo | UMUSEKE
Kwamamaza

Mutangana J.B. wabaye Umushinjacyaha Mukuru wari ufunze yarekuwe by’agateganyo

Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda wari umaze iminsi afungiye kuri station ya station ya Police ya Remera, yarekuwe by’agateganyo.

Mutangana aherutse kwinjira mu mwuga wo kunganira abantu mu mategeko

Inkuru y’ifungwa rya Mutangana Jean Bosco yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko uyu wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ko Mutangana Jean Bosco yarekuwe ejo hashize ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko Mutangana yarekuwe by’agateganyo azakomeza gukurikiranwa ari hanze ndetse ko iperereza ku cyaha akekwaho, rigikomeje.

Muri Nyakanga, Jean Bosco Mutangana yarahiriye kwinjira mu basanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu mategeko (Avoka) ndetse biza kuvugwa ko yashinze inzu (cabinet) yo kunganira abantu mu mategeko.

Mutangana Jean Bosco amaze igihe mu rwego rw’Ubutabera by’umwihariko mu rwego rw’Ubushinjacyaha kuko yanigeze kuba umuvugizi w’uru rwego.

Yanabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu igihe kinini, akaba yaranaburanye imanza zikomeye zirimo urwaregwagamo Emmanuel Mbarushimana alias Kunda woherejwe na Denmark ngo aburane ku byaha bya Jenoside.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Arega umusivire kumurekura ntacyo bitwaye. Umusivire ibyo yakwikora byose, baramureka kugirango bakomeze bamukoreshe mu icengezamatwara y’umuryango na systeme. Muzambwire umusirikare winjiye mu rukiko akarusohokamo. Bose babakatira hejuru y’imyaka 20 kugirango bazasohoke muri gereza nta bindi byago bateza ibukuru. Izo mbabazi zahawe ba Nduhungirehe, Evode, Gatabazi, Mutangana n’abandi, kuki zitagera no ku basirikare barurasaniye batizigamye kandi baziko bashobora no kuhasiga ubuzima? Aho niho ruzingiye mu miyoborere yacu rero. Komera Rwanda komeza utengamare mu iterambere ryihuse n’ubuyobozi bw’agatangaza bwuje ubudasa utasanga ahandi ku isi.

  • Iyo umuntu afunzwe afite ibyo akekwaho muti barashize! Yarekurwa muti byari ukwiyerurutsa! Ba ntamunoza na ba Bashimiki muraho?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *