• 13/12/2019 10:31 35

Museveni yifuriza isabukuru umugore we ati “Uri umubyeyi nyawe w’igihugu”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yifurije isabukuru umugore we Janet Museveni, amubwira ko ari ipfundo ry’umuryango wabo akaba n’umubyeyi w’igihugu.

Imwe mu mafoto Museveni yifashishije yifuriza isabukuru nziza umugore we

Museveni wifurije isabukuru umufasha we abinyujije kuri Twitter, yatangiye agira ati “Isabukuru nziza Maama Janet Museveni.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto ya Janet Museveni arimo igaragara akiri muto, Perezida Museveni yabwiye umugore we ko ari we bakesha umuryango wabo akaba n’umubyeyi wa nyawe w’igihugu.

Yamubwiye kandi ko ibikorwa bye byatumye abera intangarugero abagore benshi muri Uganda no ku Isi yose.

Asoza agira ati “Imana iguhe umugisha kandi ikomeze kuguha ubuzima bwiza.”

Janet Kataaha Museveni wujuje imyaka 71, yavutse tariki ya 24 Kamena 1948, ubu akaba asanzwe ari Minisitiri w’Uburezi muri Uganda.

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ngo umugore we ni “umubyeyi w’igihugu?”.Niwe se wabyaye abana Uganda bose?Ni nka bya bindi Mobutu na HABYARIMANA biyitaga “ababyeyi b’igihugu” (le pere de la nation).Bene ibi babyita “usurpation”,nukuvuga kwiha ibintu udafitiye uburenganzira.Kuba First Lady ntibisobanura ko uri “umubyeyi w’igihugu”.Uba uri umunyagihugu nk’abandi,uzasaza kandi ugapfa.Title ikwiriye Imana gusa,ntitukayihe abantu.Niyo yaturemye kandi iduha ibyo dukeneye cyose: Umwuka,Amazi,Food,etc…Na Janet M7 arimo.Abantu bishyira hejuru kubera gushaka ibyubahiro,Imana izabacisha bugufi ku munsi wa nyuma kandi ibime ubuzima bw’iteka.Ntabwo kuba umuntu ukomeye biguhesha kwiha icyubahiro gikwiriye Imana gusa.It is Usurpation.

    • Ariko ntabwo ariwe wenyine wiyita cyangwa bita umubyeyi wigihugu kandi ugasanga ahubwo bibashimishije ujye ukurikira neza.

      • Nta shyano umuntu yaba akoze yise umugore we nyina w’igihugu.washaka wana mwita nyina w’isi yose.njye ndabyumva nkuburyo bwo gukundwakaza!kandi numva kumwita uko ntawe ubibujijwe nawe rwose niba umufite ubishatse wabimwita!
        Naho icya mbere n’igikora ku mutima wuwo ubutumwa bwari bugenewe,abandi nyine ni nko kureba kuri television.

  • numubyeyi rwose ntitubirwanye kuko arabikwiye

  • Ah ubwo se si umubyeyi wacu these !!!!

  • Iki kinyamakuru mura kabije ibyo M7 yavuze nibyo gusa ishyari ni niribi mujye mumenyako messages zanyu zisomwa n’ abantu benshi mwandike ibisibanutse please

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *