• 22/01/2020 1:27 45

Museveni yemerewe kwiyamamariza kuba Perezida hatitawe ku myaka afite

Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwarekeyeho umwanzuro wo gukura mu Itegeko Nshinga ingingo yavugaga ko urengeje imyaka 75 y’amavuko atemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Perezida Yoweri Museveni amaze imyaka 34 ku butegetsi

Icyo kemezo cy’urukiko kirashimangira ko Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 74 ashobora kwiyamamaza mu matora azaba muri 2021.

Abacamanza bane batoye bashyigikira ko iyo ngingo iva mu Itegeko Nshinga, mu gihe batatu batoye bavuga ko itakorwaho ariko ubuke bwabo butuma batsindwa.

Kuba Perezida atemerewe kurenza Manda ebyiri byavanywe mu itegeko muri 2005 kugira Perezida Museveni yongere kwiyamamaza.

Muri 2016 Perezida Yoweri Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya gatanu.

Abanenga imiyoborere muri Uganda bavuga ko iki kemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kiganisha ku kugira Museveni, Perezida wa Uganda ubuziraherezo, dore ko yagiye ku butegetsi mu 1986.

BBC

UM– USEKE.RW

15 Ibitekerezo

  • gutegeka ubuziraherezo muriyi afurika ntibyakunda muhaye imyaka itanu kandi nayo nimyinshi sana

    • Dictators bose banga kurekura ubutegetsi.Impamvu nuko baba barakoze ibintu byinshi bibi: Kwica,gufunga abantu batavuga rumwe nabo,gusahura igihugu,gutonesha bene wabo (nepotism),etc…Kandi ntawabavuga kubera ko baba bafite imbunda zaguzwe mu misoro y’abaturage.Ariko hari ikintu kimwe badashobora gutsinda:Urupfu.Igihano Imana izabaha,kiruta ibindi byose,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,no kubima umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abantu bapfuye bumvira Imana.Ndibo narekura ngasaba Imana imbabazi z’amabi nakoze.

      • Gatera we,ayo mabi yose uvuze MU7 yarayakoze.Gusa n’abandi ba Dictators nuko.Igihano (punishment) uvuze,kirabakwiriye kabisa.Nkunda Comments zawe ko ziba ari ukuri.Thanks.

  • Nashaka azabugweho ko ariko aba president bo kumugabane
    Wu umwijima babaye urumva wakongera ho iki??
    Nabo ubwabo Roho zabo ni umukara
    Afrika ntibaba nzima na rimwe muzareke bagashaka bihaye bongere babayoboze igiti kuko mwe mwananiwe kuyobora abo mushinzwe

  • Nawe ubwe erega yarabyivugiye ko nta kandi kazi yashobora uretse kuyobora.wa mugani umuntu akiyubakira inzu murya neza yamara gusiga amarangi agashyiramo nibikoresho byose warangiza ukitwaza ngo democracy uti va muri iyo nzu ubwo murumva byashoboka?biciye muyihe nzira se? Iya rubanda nyamwinshi?iyu butaka?iyo mukirere?barabashukaaaa!!!this is AFRICA.

  • Umuntu wese urengeje imyaka 20 kubutegetsi yagombye kwibwiriza akavaho kuneza.

  • Mbega byizaaaaaaaa Gooooooooo.Jye biranejeje cyaneeeeeee.Aragahoraho.

  • Ganja!
    Ushatse wareka kwikirigita ugaseka.
    Imana yamushyizeho niyo izi igihe izamuvanaho,naho wowe ureke gutega iminsi abayobozi ba Africa

  • @Nibisanzwe; Yebaba weee, ibyo najyaga ntinya urabizanye. Njya ngira ubwoba ko hari abazifuza ubukoroni nyuma yo gukemanga akamaro k’ubwigenge.
    Hari n’abatangiye kuvuga ko abazungu batadukoronije ahubwo baducivirije (civilization)

  • Ubuziraherezo uzi icyo bisobanura? . Kuyobora ubuziraherezo ntibibaho ahubwo iyo uvuga uti: Kuyobora mu gihe cy’ubuzima bwe bwose. Naho ubuziraherezo bivuze ko azahora ku isi atazayivaho. Mbega ikinyarwanda

    • Wowe wiyise NK,menya ko ku munsi wa nyuma,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,igashyiraho ubwayo.Byisomere muli Daniel igice cya 2,umurongo wa 44.Impamvu izabakuraho,nuko aho gukemura ibibazo isi ifite,ahubwo babitera.Urugero,nibo bashoza intambara zuzuye mu isi.Ikindi kandi,ntabwo bashobora gukuraho urupfu,ubukene,akarengane,etc…Ariko Imana izabikora.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwo bwami bw’Imana”,ntiduheranwe n’ibyisi gusa.

  • M7 muramuhora ubusa nawe yanyuze mu ishuri rimwe ry’abanyagitugu kandi murabizi mu byo bize harimo kwirengagiza no kutigira ku bibera mu bindi bihugu. Buriya yahisemo we n’umuryango kurangiza nka Bachir, Kadhafi. Sadam Hussein. Ben Ali, Mubarak, Boutflika, Bagbo, Mobutu n’abandi. Nahame hamwe simuteze iminsi ariko ikibatsi cy’ imyagaragambyo n’ijwi rya rubanda nibimugeraho kandi ndahamya ko nta myaka itanu iri mbere azabura aho kwirwa yufuze ko isi imumira bidashoboka, atakira abo yahotoye batamwumva. Ngo iyi si ntisakaye ngo kandi ntawe imvura itanyagira; bayobozi b’Africa nimwubahe igihango nwagiranye n’abaturage Banyu naho imivumo yabo izabakurikirana itaretse n’ababakomokaho. Ibyabaye ejobundi muri Sudani na Algeria byari bikwiye kubasigira amasomo.

    • Akaba yari umutoza mukuru wa HE Perezida Kagame.

      • None se na HE wacu ni dictator?Dusubize kubera ko uvuze ngo yaramutoje.

        • Demokarasi yayize muri Uganda. Bagita CMI tukagira DMI, bakagita UPDF tukagira RDF ndumva nta gushakira kure bimwe mu bibazo abanyarwanda bajya bahura nabyo mu Rwanda cyangwa muri Uganda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *