• 11/12/2019 11:13 32

Museveni yandikiye Kagame ko yahuye na Mukankusi bitunguranye

Ikinyamakuru NewVision cyo muri Uganda cyatangaje ibaruwa Perezida Yoweri Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame amubwira uko yahuye n’uwitwa Mukankusi Charlotte wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda ariko ubu ari mu barwanya Leta yakoreraga. Ngo bahuye bitunguranye.

Perezida Paul Kagame i Kampala yakiriwe na Museveni.
Perezida Paul Kagame i Kampala yakiriwe na Museveni muri Mutarama umwaka ushize

Hashize iminsi mike bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bitangaje amakuru ko uyu mugore uba mu ishyaka (ritemewe mu Rwanda) rya RNC yahawe urwandiko rw’inzira rwa Uganda mu kwa kabiri uyu mwaka, maze mu kwa gatatu akabonana na Perezida Museveni aje kumusaba kubafasha kandi yabimwemereye. Bimwe mu binyamakuru muri Uganda bivuga ko urwandiko rw’inzira rwagaragajwe ko rwahawe Mukankusi ari uruhimbano.

Mu ibaruwa yo ku wa 10 Werurwe nk’uko bivugwa na biriya binyamakuru bya Uganda, Perezida Museveni avuga ko abantu bo mu ishyaka rye rya NRM bamubwiye ko hari umugore wemera ko ari uwo muri RNC ushaka ko babonana kandi amufitiye amakuru.

Perezida Museveni avuga ko uyu mugore atari amuzi mbere ariko azi neza ko Perezida Kagame amuzi. Uyu Mukankusi kandi ngo yazanye n’uwitwa Gasana (harakekwa Eugene Gasana na we wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda), ariko we ngo yagenzwaga n’ibindi bitareba umubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu ibaruwa ya Perezida Museveni avuga ko yabajije Mukankusi impamvu yaje kubonana na we, maze undi amubwira ko hari abakozi ba Leta y’u Rwanda bishe umugabo we Rutagarama, ashinja abitwa Nziiza na Munyuza ko kandi yabihamirijwe na ba nyiri ubwite.

Perezida Museveni avuga ko uyu mugore yamubwiye ko yagiye muri RNC ngo arwanye Leta y’u Rwanda kandi yaje kumureba (Museveni) ngo amusabe kubashyigikira.

Perezida Museveni avuga ko yamusubije ko adashobora kubashyigikira kuko ibyabera imbere mu Rwanda bireba u Rwanda ubwarwo, ko kwivanga mu bireba igihugu imbere muri cyo ari amakosa.

Mu ibaruwa ati “yababajwe cyane n’igisubizo namuhaye kandi namumenyesheje ko nzabikumenyesha mu nyandiko.”

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku kubonana kwa Mukankusi na Perezida Museveni, ibinyamakuru bimwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru byatangaje ko Perezida Museveni yemereye ubufasha uyu mugore ndetse ngo yamubwiye ko “bari kumwe”.

Mukankusi yahoze yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Ubu aba mu buhungiro muri Africa y’Epfo aho ashinjwa na Leta y’u Rwanda gutegurira imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. We yagiye abihakana inshuro zose yabibajijweho mu itangazamakuru.

Mu ibaruwa ye kandi Perezida Museveni yakomoje kuri Tribert Rujugiro, umunyemari w’umunyarwanda ufite uruganda rw’itabi muri Uganda uvugwaho gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda. Museveni avuga ko na Rujugiro baheruka kubonana, uyu ngo yamuhakaniye ko afasha Kayumba Nyamwasa mu migambi ye.

Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gufasha abayirwanya barimo abo muri RNC n’imitwe nka FDLR. Bamwe mu bayobozi muri FDLR baherutse gufatirwa ku mupaka wa DR Congo na Uganda bavuye i Kampala, Leta ya Kinshasa yabohereje i Kigali. Bivugwa ko bari bavuye kuganira na bamwe mu bayobozi muri Uganda. Leta ya Kampala ariko yakomeje guhakana ayo makuru.

Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gufata, gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu baturage b’u Rwanda bari muri Uganda nta mpamvu ifatika ndetse ntibagezwe mu nkiko. Leta ya Uganda yo mu bihe bishize yashinje Leta y’u Rwanda gushimuta impunzi za Politiki zigacyurwa mu Rwanda ku ngufu.

Museveni mu ibwaruwa ye yavuze ko yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ngo baganire kuri ibi bibazo. Avuga kandi ko hari amakuru menshi yumva y’abantu b’u Rwanda bashaka ‘gukorera inyuma’ ya Leta ya Uganda, ariko ngo ntiyabivuga muri iyi baruwa kereka nabanza kubigenzura akabyemeza.

Umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe wifashe nabi kubera izi mpamvu zivugwa n’impande zombi, kugeza ubu. Abayobozi bamwe ku mpande zombi bavuze ko iki kibazo kizakemurwa mu biganiro kandi vuba kuko hari ubushake.

Ibaruwa yatangajwe n’ikinyamakuru New Vision cya Uganda:

UM– USEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Iyo ni ikinamico Museveni ari gukina NGO bagire NGO ni umwere.Nusoma ikinyamakuru Virunga post urasangamo ko uwo Mukankusi yahise anahabwa passport ya Uganda kugira NGO yoroherwe n’ingendo akorera Uganda.Kubw’ibyo rero into yakoze ni urwiyerurutso.

    • Museveni ariko si no kwiyerurutsa ahubwo harimo n’izabukuru aho umuntu agenda akemera nk’umwana.
      Ubu mu bagande miliyoni bashaka guhura na we akabaha igifurumba cy’amafaranga nk’uko ajya abigenza yarabaretse ahitamo kwihurira na MUKANKUSI?!!
      Ngo amuzaniye amakuru??? Nuko nawe agira amashyushyu y’ayo makuru ati nimumuhe na Passport vuba vuba aze ayampe!!!

      Hanyuma ati “ariko ibyo umbwiye nzabibwira mugenzi wanjye Kagame!” hahahha Museveni we genda urashaje ugeze aho n’amacenga akunanira.

    • Ndumiwe kabisa ukuntu abanditse hano batwibukije ukuntu M7 yabeshye Habyarimana muli 1990 ngo nta muntu uzatera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndabyibuka amubwira ngo:”Mumanyi baringa” ??? Burya History ni nziza kuko itwibutsa ukuri.Kandi ikerekana ukuntu Politike ari “amacenga” no kubeshyana.Wa mugani biraruhije yuko Politicians bazinjira mu bwami bw’ijuru.Biruhije kurusha uko Ingamiya yakwinjira mu mwenge w’urushinge!!!Niyo mpamvu bamwe birinda kujya muli politike.

  • Mujye mutinya umuntu wavuze ngo Inkotanyi zaramucitse muri 1990 zitera u Rwanda.yu musaza ni bombe à retardement.

  • Ashatse ya kwitonda , ndavuga Mu7 kuko nubwo yakwigira inyaryenge ndizera ko ataburusha Kagame.
    Niba amateka atabigisha bazigishwa n’iminsi bazaba bagezemo itazaborohera .

  • hhhhhhh ariko M7 uransekeje sha ubonye abubeshya twe tur’abanyarwanda ibyo ujye ubibeshya abagande twebwe nuzana iby’uburyarya uzasigara kuko ntiwa kurikira

  • Iyo passport uvuga ni iriya nabonye muri Kigali Today yandikishije intoki? Bigaragarira buri wese ko ari fake? Uzashake ufite passport ya Uganda urebe niba isa n’irya batweretse.

  • M7 ndamwemera kabisa, 1986 yabwiye Habyarimana ko nta muntu wamutera avuye Uganda kuko ntako atari yaragize ngo amuhe inkunga ya gisirikare igihe m7 yarwaniraga ubutegetsi. Mu 1990 inkotanyi ziteye ati bancitse rwose sinamenye uko byagenze, nyamara bamucitse imyaka 4 yose kugeza 1994. Uyu musaza ni macabiranya akwica agusekera, nkeka ari nawe wafashije Bagosora kwirenza ikinani, niyo mpamvu nta kizere yakagiriwe. Gusa nifitiye amatsiko yo kureba korari yenda kuzacurangira muri kano karere, izaza ifite gitari, ingoma, inanga, uturumbeti nibindi bicurangisho bikomeye kuburyo ntawuzasigara atumvise umuziki kandi ngo anawubyine.

  • Uyu musaza M7 ni indyarya butwi. Uwo yenda guhemukira arabanza akamutera ikinya ubundi agakubita atababariye wa mugani wa Bosebabireba. Iyo uzi kumutega amatwi muri bike avuga ukuramo ikintu: Ejo bundi bamubajije ku bicuruzwa by’abagande byakumiriwe mu Rwanda maze asubiza atya: ” Turabwira abacuruzi bacu kujya ku masoko yo muri Kenya na Ethiopia kdi turabizeza ko ikibazo kitazatinda” None niba adashaka kwicarana n’ u Rwanda , ubundi akavuga ko nta kibazo gihari mu kandi kanya akaba aranditse akerura ati twarahuye ariko………? Ni ukumwitondera cyane!!!

  • Uyu musaza ni umuhanga cyane pe! Banyarwanda mwibuke muri muri za 90 ubwo yasurage Habyarimana i Huye yamwijeje ibitangaza aramubwira ati, Muvandimwe Juvenal ndashaka kukubwira ko Uganda n’u Rwanda turi umwe ndetse nta mwanzi wagutera aturutse iwanjye!!!! mwibuke neza icyahise gikurikira! ubuse Habyara ari he? none Museveni yandikiye Perezida wacu! mbega amateka ashaka kwisubiramo. gusa Perezida wacu nashishoze iyo baruwa yuzuyemo ibinyoma bishaka kumujijisha ko ibintu bigiye kugenda neza! kandi arimo kurangiza gahunda. uyu musaza ndamutinya kubi. Imana irinde u Rwanda rwacu.

  • Mu7 ni indyarya! Ariko arabeshya! Ibye bizagenda bimenyekana.

  • Yabwiye Habyarimana ngo “omanya Baringa…”

  • Indyarya ihimwa n’indyamirizi. Indyarya n’indyaryakazi zarararanye burinda bucya batendanye ( kweenda ). Museveni buriya abona yabeshya Kagame akamuheza bikemera!

  • Virunga post ni nka rushyashya

  • Uyu mukambwe ni inyaryenge cyane, ntago akunze guhubuka mubyo akora!! Ni ukumwitondera cyane ababishinzwe bashake ukuntu bamuguyaguya nahubundi…

  • Museveni yavuzeko yamwandikiye 10/2018 ariko ntabwo yasubijwe kandi yongeraho ko inzego zu Rwanda niziza kubutaka bwa Uganda yo itabizi bizaba arikibazo.Aho niho twari tugeze rero.

  • Hahahahah
    umusaza wacu azi ubwenge cyane ntabwo M7 aziko abeshya utabshywa disi..!
    kagame nabo bafatanyije kuyobora urwanda bazi neza uko rwabavunnye kd bafite experience ihagije kurenza iyo
    M7 yaba afite kabx.
    So ntabwo kagame iyo mitwe iciriritse
    yamufata rwose.
    M7 nahindure rwose!
    Hahahahaha!! erega harimo n’izabukuru ntawamurenganya.

  • Ibibazo hano kiri kuzamuka njyewe sinkizi kereka niba ndakurikira amateka cyangwa amakuru neza. Hari ubwo Habyarimana yigeze yandikira Museveni amubwirako hari ba Kanyarengwa, ba Majyambere, ba Bizimungu, Ba Kajeguhakwa? Niba barumvaga ko hari icyo baharanira Habyarimana akabita abagambanyi igikuba cyacitse n’ikihe abanyarwanda batameneyereye? Gusa ingabo zigomba kuba maso ntizimere nkiza cyera zari zisinziriye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *