• 30/10/2020 9:20 17

Museveni nava ku butegetsi apfuye bizanshimisha – Dr Stella Nyanzi

Umwarimu wa Kaminuza akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, Dr. Stella Nyanzi avuga ko umunsi yumvise ko Perezida w’igihugu ke, Yoweri Kaguta Museveni yapfiriye ku butegetsi, uwo munsi ngo uzaba ari uw’ibyishimo kuri we.

Dr Stella Nyanzi

Yabivugiye mu kiganiro mpaka yagiranye n’undi mugore wo mu ishyaka NRM rya Museveni cyabereye kuri imwe muri Televiziyo zirebwa n’abantu benshi muri Uganda.

Stella Nyanzi yavuze ko mu buzima busanzwe nta muntu uririra umugizi wa nabi kuko yapfuye.

Avuga ko adashobora kuzababazwa no kumva ko Umukuru w’igihugu ke yapfuye, kuko ngo na we ‘yamugiriye kandi agikomeje kumugirira nabi.’

Ati: “Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye nzajya mu muhanda mbyine bitinde. Nzabyina kuko iyo abantu bapyinagaza abandi bavuyeho, abantu bumva baruhutse kandi nta we bibabaza. None se ni iki cyambuza kwishimira ko umuntu wanzengereje apfuye!”

Nyanzi avuga ko atigorora ku muntu uwo ariwe wese, kandi ko kuba avuze kuriya nta mbabazi abisabira.

Yemeza ko imitima y’abatuye Uganda idakunda Perezida wabo ahubwo ko bamutinya. Stella Nyanzi asaba Perezida Museveni kurekura ubutegetsi kuko akuze cyane kandi abaturage be bakaba batakimukunda nka mbere.

N’ubwo asaba Perezida Museveni kuva ku butegetsi, we si uko abyumva.

Nta minsi ishize abo mu ishyaka rye bongeye kumwemeza nk’Umukandida wabo mu matora y’Umukuru w’igihugu ataha azaba muri 2021.

Museveni yavuze ko ashyize imbere iterambere no guharanira ko ibihugu by’Akarere birushaho gukorana.

Lydia Wanyoto na Stella Nyanzi mbere y’ikiganiro mpaka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Dr Stella Nyanzi,ni byiza ko wize cyane kandi ukaba n’umukristu.Sigaho kwifuriza urupfu umwanzi wawe.Umwami wacu Yesu adusaba “gukunda abanzi bacu”.Abarwana,abangana,Imana ibagereranya na Gahini wishe mwene nyina.Reka politike kubera ko habamo inzangano,ubwicanyi,amatiku,etc…Nureka politike,ugashaka kandi ukumvira Imana,nibwo uzagira amahoro nyakuri.

  • Uyu asa nabandi bavugaga ngo Habyarimana nava kubutegetsi impundu zizavuga.Izo mpundu twarazibonye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *