• 12/12/2019 7:45 37

Musanze yishyura menshi ku buvuzi bw’abarwayi bo mu mutwe ‘itazi iyo baturuka’

Musanze – Abayobozi bo mu karere ka Musanze bafite aho bahurira n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abayobora ibigo nderabuzima n’ab’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo baganiriye ku kibazo cy’abarwayi bo mu mutwe batagira aho baba n’abasaritswe n’ibiyobyabwenge, hagaragajwe ko abenshi bazanwa mu bitaro ariko nta bwishingizi bafite bigatuma Akarere n’ibitaro bigira amadeni ry’imiti ikoreshwa mu kubitaho.

Claire Nancy Misago hagati yavuze ko RSSB ishaka gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita kuri aba bantu

Abakozi b’ibigo nderabuzima n’ab’ibitaro bavuga ko bakira abarwayi cyane abazanywe na Polisi y’Igihugu, ariko muri uko kubitaho kose bakavurwa nk’abadafite ubwisungane mu kwivuza, bigatuma Musanze nk’Akarere kishyura ubuvuzi bwabakorewe ndetse n’ibindi bijyanye no kubitaho.

Imibare yatanzwe mu mwaka ushize n’Abajyanama b’ububizima yagaragaje ko mu karere ka Musanze hose harimo abafite uburwayi bwo mu mutwe bagera kuri 389, n’abarwaye igicuri bagera kuri 775.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kuba akenshi bagira umubare munini w’abarwayi bo mu mutwe, ngo biterwa n’uko hari umujyi ngo ‘abenshi baza basatira mu mujyi’ ngo abenshi ntabwo ari ho bavuka, ariko ngo iyo barwaye bibazwa Musanze.

Umwe mu bakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yagize ati: “Hari bamwe mu bafatwa na Polisi ikabatuzanira, abo nta n’abarwaza bagira, ikindi ntiwamubaza ngo ni uwa he ngo agusubize, aho bamukuye ni ho tuvuga ko abarizwa, kandi imiti y’abarwayi bo mu mutwe irahenda cyane, hari n’abayihagarika bakazamugarura byararushijeho gukomera.”

Claire Nancy Misago, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko hari gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije muri RBC, yo kwegera uturere bakamenya imibare y’abo barwayi, ndetse n’abadafite ubwisungane mu kwivuza.

Muri iyi gahunda barimo yahereye mu karere ka Musanze, ngo ni iyo kuganira ku buryo abatite uburwayi bwo mu mutwe bakwitabwaho bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda, bagakurwa mu mihanda, ndetse bagashakirwa ubwishingizi bwo kwivuza.

Ku kibazo cy’uko batagira Kivurira, Nancy Misago yavuze ko hari uburyo bwemewe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, gicunga Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ko bari gutegurirwa uburyo bwabo bwihariye mu kubavuza.

Ati: “RSSB yatwemereye ko abarwayi bo mu mutwe izabashyiriraho uburyo bwihariye mu kwivuza ‘Special cases’ kugira ngo na bo bajye bitabwaho;  bazahabwa amakarita yihariye nk’abantu batagira indangamuntu ndetse b’ibyiciro by’Ubudehe nk’abandi Banyarwanda kugira ngo babashe kubona Mituweli. Kubera ubuzima bwabo, hari n’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoresha igikumwe ‘Finger print’ kugira ngo aho bazajya bagera hose bajye bavuzwa kubera ko kizaba kigaragaza umwirondoro wabo.”

Avuga ko kuba hari abarwayi benshi bo mu mutwe bagifite ibibazo byo kutitabwaho, akenshi biterwa n’ubukene bwo mu miryango bakomokamo, imibereho mibi ndetse n’akato bahabwa bigatuma bajya mu mihanda, ikindi kandi ngo mu ibarura RBC irimo gukora ritararangira, Intara y’Amajyaruguru ngo iza imbere mu kugira benshi bafite iki kibazo, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yavuze ko bishimiye cyane iyi gahunda ya Leta y’u Rwanda, kubera ko nka Musanze habonekamo abarwayi benshi baza bakurikiye umujyi, bigatuma mu gihe bagize ikibazo bajyanwa mu bitaro, ariko bakitabwaho n’Akarere.

Ati: “Iyi gahunda ni nziza rwose, nka hano tujya dusabwa kwishyura ibitaro iyo bagize ikibazo, hari amafaranga menshi tugenda twishyura mu bitaro bya Ruhengeri ndetse n’i Ndera, bijya bitugora kubera ko baba bafite amazina abashyira mu kato, ugasanga ntaho yabarirwaga [mu muryango], bizajya bidufasha kumenya aho bakomoka. Icyo gikumwe cyabo cyajya kidufasha.”

Ubu buryo bwitezweho ko buzakura mu mihanda abantu bafite ububwayi bwo mu mutwe, bakajya banavuzwa nk’abihariye ‘batishoboye’ mu rwego rwo kubaha agaciro nk’Abanyarwanda bose.

Aba ni abayobozi bashinzwe imibereho y’abaturage mu mirenge, abayobozi b’Ibigo nderabuzima, n’abayobora ibitaro bikuru bya Ruhengeri

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Utazi aho barwayi bo mu mutwe b’i Musanze baturuka, azabibaze Bamporiki azamusobanurira. Nako azamusubiriramo ibisobanuro yarangije gutanga, ku mpamvu abenshi muri twe twagombye kuba twarawutaye twiruka ku misozi. Umuntu uzi ibyabaye muri kariya gace kuva 1991 kugeza 1998, abaza aho abo bwayaze bavura bava koko?!!!

    • Hahahaha ! nawe ubanza byarakugezeho. Nta kuntu wakwiruka ukwepana na bombes za helicopter ngo uzongere kuba umuntu muzima ! Ariko ikintu njya nibaza, uwo muntu we uba ahiga abo ba civiles na helicopter we ubwo ntaba yaramaze gusara cg gupfa ahagaze ? Abenshi ubasanga muri aya madini y’inzaduka barasariyemo ngo ni abaramyi cg abaririmbyi kandi ahubwo nabo ari ihahamuka ry’ibyo bakoze mu myaka y’ubuto bwabo. Generation perdue we !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *