• 29/01/2020 1:36 14

Musanze: Munyambanza mu rugo rwe nta tungo atoroye. MINAGRI iramugira inama

Kuva ku mbwa, inka, ihene, inkoko, imbata ndetse n’intamati rwamuturagara ku bijumba, Munyambanza abyororeye iwe mu rugo. Ni umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, iwe nta tungo na rimwe atagerageza kuhororera arwanya ubukene ashaka ubukire no kwihaza. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko ku buso buto umuntu yahororera ariko bikaba byiza ahisemo itungo rimwe ryamuha umusaruro utubutse.

Munyambanza yoroye amatungo yose mu rugo iwe, inka, ingurube, inkoko, imbata, ihene, imbwa, kandi ngo buri tungo rimuha umusaruro
Munyambanza yoroye amatungo yose mu rugo iwe, inka, ingurube, inkoko, imbata, ihene, imbwa, kandi ngo buri tungo rimuha umusaruro

Umuseke muri iyi minsi wasuye urugo rwa Munyambanza Celestin w’imyaka 56, akaba atuye mu mudugudu wa Rutenga, mu kagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve.

Ni umwe mu baturage basobanukiwe akamaro ko gufata neza umusaruro w’ibinyampeke, by’umwihariko uruhumbu rufata ibigori.

Uyu muturage yubatse ubwanikiro mu rugo iwe, ibigori yejeje arabimanika ku buryo ntaho bihurira n’itaka n’amazi bishobora kubyanduza uruhumbu.

Ati “Ubwanikiro nkurikije nk’imisumari naba narakoresheje n’ibiti nkabiha agaciro yenda nabara nk’amafaranga y’u Rwanda 50 000 natanze, ariko nayakura mu musaruro nteganyamo ibihumbi 300Frw kandi nzabukoresha imyaka nk’itatu nkumva nta gihombo kirimo.”

Munyambanza avuga ko ubwanikiro butagoye cyane ku muturage ubushaka kuko ngo bimuvuna muri uwo mwaka abwubaka ubutaha bikamworohera.

Niba uyu muturage ahinga akeza, akoresha n’izindi mbaraga nyinshi yorora amatungo y’ubwoko bunyuranye, avuga ko bugamije kumuha ifumbire y’imborera.

Iwe yoroye inka, inkoko, imbata, ingurube, ihene, intama yewe na nyarubwana zibirinda, ngo yabyihambiriyeho kubera ko ifumbire y’imborera ihenda cyane, bityo ngo ubushake bwonyine nibwo bumufasha mu kazi ke.

Ati “Ifumbire nshobora kuyigurisha ngakemura ikibazo gito. Mfite ingurube 15 iyo imwe ibwaguye, ikibwana ni Frw 15 000, iyo ibwaguye 10 ubwo ni amafaranga ibihumbi 150 nkakuramo ibyo yariye nkarya asigaye.”

Inka ye ifite inyana kandi ngo iramutse yitaweho neza buri mwaka iba ifite inyana [Aha yatebyaga ariko yashaka kuvuga ko itungo ryitaweho ribyara mu gihe kigufi].

Anenga cyane abaturage bagaya ukora, akavuga ko akazi kose ari akazi igihe umuntu afite ubushake ngo nta cyamunanira.

Ati “Buri wese yumve ko nta kazi yasuzugura. Yenda hari uwabona wikoreye ubwatsi akumva ko uri umuntu utagira gahunda, ariko burya icyangombwa ni ugutinyuka gukora akazi kose.”

Munyambanza Celestin yagaza imw emu ngurube ze

Ku bijyanye n’ubworozi bw’amatungo avangavanze cyangwa guhinga ibintu bivangavanze ku butaka buto, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine avuga ko ubutumwa buri rusange ku bantu bahingira cyangwa bororera ku butaka buto, ari uguhitamo ikintu gitanga umusaruro munini kurusha ibindi akaba ari cyo babukoreraho.

Ati “Iyo umuntu afite ubutaka buto yagombye guhitamo icyo akora, ariko icyo tubasaba ni ugukora ibintu bibaha umusaruro mwinshi, ushobora korora inkoko, ingurube, ushobora guhinga intoryi, amashu…ikintu gifite umusaruro munini kuri Hegitari kugira ngo hagire ikivamo.”

Shirimpumu n’ingurube ngo ntiyanenga umworozi nka Munyambanza ariko…

Ku murongo wa telefoni, Umworozi w’ingurube wabigize umwuga mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko atarwanya ko umworozi agira amatungo menshi, gusa ngo byaterwa n’urwego ashaka kororamo ayo matungo.

Ati “Ubundi sinabirwanya kuko amatungo aruzuzanya, byaterwa n’urwego umuntu agiye kororamo. Jyewe noroye ingurube nyinshi ariko n’inka ndazoroye. Iyo ingurube ibwaguye ibibwana byinshi nshobora kongera amata mu igaburo ryabyo.”

Shirimpumu usanzwe ari Umutekiniye mu by’Ubworozi avuga ko umuntu woroye amatungo menshi atatanya ingufu ugasanga kugabura ayo matungo cyangwa kuyaragira bivunanye ariko ngo ku bwe mu mirire biruzuzanya kuko umuntu aba afite amata iyo yoroye inka, anafite amagi kuko yoroye inkoko.

Inama atanga ku borozi, ngo ni uko igihe umuntu ashaka korora amatungo y’ubwoko bunyuranye akwiye kuyatandukanya ntagire aho ahurira kugira ngo ataba yakwanduzanya indwara.

Ati “Urugero ibiguruka birwara ibicurane kandi byafata n’abantu, inkoko irwara uburoro bwajya mu bantu bakarwara imvunja cyangwa bwajya mu ngurube bukazitera indwara z’uruhu. Byaba byiza ko ugiye korora ayo matungo atagira aho ahurira. 

Jye mfite ayo matungo umushumba w’inkoko si we wajya mu ngurube, si na we najyana mu nka kuko ashobora kuzanduza. Byaba byiza yoroye amatungo ahantu hatandukanye, ntagire aho ahurira ariko kuyorora yose kuri jyewe ni byiza.”

Ibumoso ni ikiraro k’inka, naho iburyo hari ik’ingurube n’ik’inkoko
Inka ye ifite inyana ntoya ngo imuha ifumbire n’amata
Abahanga mu by’ubworozi bavuga ko korora amatungo menshi ari byiza kuko yunganirana ariko ngo bisaba ko yororwa ahantu atagira aho ahurira
Ingurube ze ngo ku mwaka zishobora kumwinjiriza Frw 150 000 yakuyemo ibyo azigaburira
Shirimpumu Jean Claude worora ingurube kijyambere, avuga ko byaba byiza amatungo yororewe ahantu hategeranye igihe atari ubwoko bumwe
Munyambanza yamenye kwita ku musaruro w’ibigori kuko akora ibishoboka byose ngo bitazamo uruhumbu
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana agira inama abahinga n’abororera ku butaka buto guhitamo kimwe bakora gitanga umusaruro

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Uyu mugabo ndamushyigikiye cyane iyaba yagiraga you tube ngo yigishe na abandi
    Benshi bamenye ko byose wabyorora Kandi nta kibangamiye ikindi hari you tube nkunda gukurikira y umuhinzi wu umuzungu akanorora neza wagirango uyu munyarwanda niho yakuye amasomo Kandi bose ndabona bibatubze neza
    Dukeneye aborozi nkaba waba warumbije aha urwunguko rukazimya igihombo
    Ndagushyigikiye pe

  • Mworore inka mworore intama, inkoko inkwavu ihene n’ingurube, ukena ufite itungo rikakugobokaaaaaaa! Uyu mumureke azi ibyo arimo. Ahubwo n’abandi barebereho!

  • Iyo abaturage bose babashaga kubikora nkawe ahubwo ngo murebe ko tuzongera kugira ikibazo cy’inyama, amata n’amagi. ahubwo abandi twese tumwigireho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *