• 28/11/2020 12:04 43

Musanze: Mu Murenge wa Gacaca hashize imyaka nta mazi meza bagira

Abo mu Murenge wa Gacaca bamaze imyaka ibiri nta mazi bafite. Bavuga ko nta cyizere cyo kuzongera kuyabona kuko hari hamwe mu hanyuraga imiyoboro hagiye kubakwa ibikorwa remezo.

eshaga mazutu amazi kagera ku baturage ahenze. Aho baboneye amashanyarazi na bwo bategereje amazi barayahebaIbigega byabo byarumye ngo materi yakora

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko bari mu nzira zo gukemura iki kibazo hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi.

Amazi yazamurwaga hifashishijwe imashini ikoresha mazutu, intandaro y’ibura ryayo ngo ni ukuba (pompes) zayazamuraga zarangiritse hakiyongeraho no kuba yarageraga ku baturage ahenze cyane.

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Gacaca bavuga ko igihe amazi amaze ntayo bafite icyizere bafite cy’uko azaboneka kiri hasi.

Maniriho Angelique wo mu Kagari ka Kabirizi yabwiye Umuseke ati “Igihe amazi amaze ni kinini pe, hari ubwo higeze kuza Abayobozi bakomeye kugira ngo babereke ko hari amazi bafata impombo bazishyira mu bigega by’amashuri bahuza n’ikigega kiri hepfo amazi araboneka. Ibyo biba hashize nk’umwaka.”

Kutagira amazi bifite ingaruka kuko hari igihe bavoma amabi ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abana babo ndetse n’ubw’abantu bakuru.

Ati “Hari abakoresha amazi y’ikiyaga, hari uvoma amazi mabi, urumva mu gihe atari hafi abana be ni yo banywa. Dukeneye ubuvugizi aya mazi twarayabonye turishima, ariko kuba amaze iki gihe cyose adahari ni ikibazo.

Umwe mu bubatse ku bigega byakiraga amazi avuga ko bayamurikiye abaturage bakayakoresha igihe kirekire ariko ko baje kubwirwa ko impombo zaturitse bityo ko hazifashishwa amashanyarazi kugira ngo amazi agaruke.

Ati “Batubwiye ko tuzongera kubona amazi ari uko amashanyarazi yageze inaha.

Avuga ko kutagira amazi bituma hari imirimo igenda biguru ntege ndetse n’abana bakadindira mu masomo.

Yagize ati “Nk’aha udusanze turi kubaka, kugira ngo amazi aboneke ni ukujya mu kabande, urumva nawe uwo mubyizi. Niba umwana akoze urugendo rw’isaha, yagera ku mugezi agasangayo abandi nka 80, urumva se hari ikindi azakora. Iki kibazo ni nk’aho kiri mu Murenge wose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine avuga ko iki kibazo kiza gukemuka vuba muri uyu mwaka.

Yagize ati “Uriya muyoboro warangiritse. Kuko wakoreshaga mazutu amazi akagera ku baturage ahenze, byabaye ngombwa ko tuvugana na WASSAC na REG kugira ngo “Pompes” zihinduke zikoreshe amashanyarazi. Ibyo rero bigomba taransifo (Transformateur). REG twarabirangije bari kudushakira Taransifo, hanyuma WASSAC ikazaturanira Pompes. REG na WASSAC babifite muri gahunda, turizera ko muri uyu mwaka bizaba byakemutse.”

Andi makuru Umuseke wakuye mu Kagari ka Kabirizi muri uyu Murenge, ni uko ariya mazi abaturage bavuga yakuwe mu bigega by’amashuri, bitari ukwereka abayobozi ko hari amazi ahubwo ko hari umuterankunga washakaga kubaka ivomo ariko rwiyemezamirimo akaba yaragombaga kubanza kugaragaza niba koko aho rizubakwa hashobora kugera amazi.

Abaturage bavuga ko hari ubwo Abayobozi “Bakuru” babasuye abo aho batuye bavoma amazi muri ibi bigega berekana ko nta kibazo gihari

THIERRY NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *