• 23/01/2020 1:35 12

Musanze: Igitero cy’abataramenyekana cyahitanye abantu…biravugwa ko abapfuye barenga 10

UPDATE: Police yavuze ko iki gitero cyahitanye abantu 8 biganjemo abicishijwe intwaro gakondo gikomeretsa abandi 18.

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga irimo uwa Musanze bica abaturage. Biravugwa ko abahasize ubuzima barenga 10 abandi 18 bagakomereka.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yabwiye Umuseke ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.

Yabwiye Umuseke ko muri iki gitondo inzego zitandukanye zahagurutse ubu ziri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ritangire.

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zahise ziwukaza kugira ngo aba bagizi ba nabi badakomeza iyi migambi mibisha.

Avuga kandi ko inzego zitandukanye zirimo guhumuriza abaturage kubera ubu bwicanyi bwaraye bukorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butagira icyo buvuga kirambuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi [gusa bwemera ko cyabaye], buravuga ko buri kwegeranya amakuru arambuye ku buryo mu masaaha ari imbere umuyobozi w’akarere agiye guhura n’abanyamakuru agatangaza amakuru arambuye.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Musanze aravuga ko abatuye mu mujyi w’aka karere batahise bamenya iby’ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye ndetse ko no muri iki gitondo ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.

 

Police yemeje ko hishwe abantu umunani (8)

Ibiro by’umuvugizi muri Police y’igihugu byatangaje ko iki gitero cyaraye kibaye mu ijoro ry’ejo ku wa 04 Ukwakira rishyira uyu munsi ku wa 05 Ukwakira.

Police ivuga ko bariya bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro ziganjemo iza gakondo, bakica abantu umunani (8) barimo batandatu (6) bicishijwe intwaro gakondo n’abandi babiri bishwe barashwe.

Itangazo cyashyizweho umukono n’umuvugizi wa Police ku Rwego rw’Igihugu, CP John Bosco Kabera, rivuga ko abandi bantu 18 bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi ubu bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Thierry NDIKUMWENAYO 
UMUSEKE.RW/Musanze

21 Ibitekerezo

  • Abo bantu bashakwe aho bari hose babiryozwe, kandi ababikora bose ntacyo bizabamarira uretse gusesa amaraso azababazwa amaherezo.

    • Ni za “mburagasani zongeye kwitwikira ijoro” zishe abantu.Zige zibuka ko imana izazishyuza amaraso y’abanyarwanda zimena.Ubwo zashatse guhorera General Mudacumura.Nibarekeraho ahubwo batahe mu mahoro.Kuba mu mashyamba bituma ubaho nabi.Kurwana ntabwo bikemura ikibazo kandi imana irabitubuza.

    • Nta ntambara nimwe idahitana ABASIVILE.Hagati ya 1990-1994,hishwe ibihumbi byinshi by’Abasivile kandi bishwe n’impande zombi.Nkuko Albert EINSTEIN yavuze,umuti nyawo w’intambara nuko abantu bakanga kurwana (nothing will end war unless people refuse to go to war).Bihuye nuko bible ivuga yuko abakristu nyakuri batagomba kujya mu ntambara zibera muli iyi si.That is the only solution.

  • Ese mwagiye mushaka abbasirikare mukarwana nabo, mwica abaturage ngo bigende bite, muteye isoni, gusa bizabahame!!

  • Birababaje, abanyarwanda bazakomeza kwicwa gutya kugera ryari? Uwabukoze uwo ariwe wese kimwe nukomeza kumenaamaraso yacu ni ikivume kandi amaraso azamusama.

  • Abica aba civiles aba ari imbwa zitwikira ijoro zikamena amaraso.ubwo se nibwo buryo bwiza bwo gukuraho leta?cg ni ukugirango bavuge ko urwanda nta mutekano rugira.reka tuzarebe amaherezo

    • Buri kwezi turiha umutekano ariko ngo bakabaca mu rihumye! Nonese abashinzwe umutekano babihemberwa ntibakwiye kubazwa ibyangiritse?

  • Ubwo ni fdlr ishaka kwihimura kubera mudacumura wabo wishwe! Inzego zumutekano zigomba kuba maso kuko ubu bafite umujinya nibiba ngombwa bayisange hakurya bayikosore!

  • Umuntu ushoboye kandi ufite icyarwanira ntatera mungo zaba Civile atera ikigo cya Police cg cya Gisirikare. Naho aba bayobowe na Spoon COmmander se bakigeza kuki ? Ubu yamaze kugera nako ikuzimu sha nayubusa RDF iraje ibakoremo umuganda ubundi dukomeze twirire neza turyame mumahoro

  • Murabarenganya, kwica abaturage byerekana ubushobozi bafite ko ari aho bugarukira ariko nta mahoro y’ inkoramaraso. Iminsi izabibabaza kdi n’ ijisho ry’ Imana rirabareba. Niba ari abagabo nibaze bahangane n’igisirikare kuko kwica aba civil nta nyungu nimwe

  • Birababaje. MuRwanda kwica abantu bizahagarara ryari koko? Ngaho 10 bapfuye, reba abamaze iminsi bicwa cg baburirwa irengero. Yewe Rwanda ukeneye impinduka. Metanoia

    • Ndihanganisha ababuze ababo
      Gusa ubwicanyi nkubwo bwo kwica inzirakarengane zidafite n’intwaro mutanahanganye no kurugamba n’ubugwari. Gusa turizera ko police n’igisirikare cyacu bazabafata bakashyiriza ubutabera bagahanwa byintanga rugero.

  • ESE UBUNDI WABA URWANIRA GUFATA IGIHUGU UKICA ABATURAGE UKAZAYOBORA BANDE??
    NTAMUSILIKALE WICA UMUTURAGE AHUBWO ARAMURINDA NONE MWEBWE MURI KWICA ABATURAGE
    UBWOSE MURI ABASILIKALE KWELI? AHUBWO MURI IMISEGA MUGENDE MUREBE IKIGO CYAGISILIKALE MUKIRASE
    TUREBE. AYO MARASO MUZAYABAZWA

  • Fdrl buri gihe igaragaza ububwa aho guhangana n’igisirikare bafite imbunda nkuko n’abo bazifite berekeza mû baturage akaba aribo bica , ntwabwo bahindutse muribuka muri 94 aho guhangana n’inkotanyi bishoye mu baturage akaba aribo bahohotera .Nimba Fdrl ari umutwe witwara gisirikare aho guhangana na RDF bishoye mu baturage bigaragaza ubugwari tubaziho ndetse n’ubugegera bagaragaza .

  • Nkubu nkawe gicucu musirikali, ufite E K A47, ukagira udutunda , naza Arapig, namasheni yamasasu, nkiyo uhetse imbunda yawe k’urutugu, inkota, ukayishyira mugubati, ukarombereza, aho umuturage, sivilian , utazi na KURIA GEUKA, KUSHOTO, TEMBEYA, nabwo ukaza ubundabunda, haryango, wowe utekereza ko urumusirikali?( Uri ibua) hangana, na adui wawe. Uturekere abanyagihugu. General. Wanyu ni FEKE,. Ababikoze, mwitekerezeho, aho mwihishe. Murifeke sana

    • Wowe wiyise Mudacumura uri inzirabwenge kabisa. Uzabaze abandi bari batuye ku mupaka guhera 1990 uzababaze icyo bahungaga kugeza za Nyacyonga aho ngaho. kandi niba utabizi amafoto arahari bari muri za bulende aho mu gihugu cyabo.

      • Birababaje kubara inkuru utahagazeho bikarangira winyuzemo.
        Iyo ibyo uvuze byo ku border biba ntituba twarageze Nyacyonga.
        inkotanyi zitera ntacyo zadutwaye twageze Nyacyonga ntanuturiye u Rwara.
        Ntitwahunze ubwicanyi twahunze intambara .
        mujye muvuga ibyo mufitiye amakuru

  • FDLR iravugwa hano nkaho tuzi uwakoze ariya mahano! Gusa ari bariya bahohotewe, ari abamaze iminsi bavutswa ubuzima kubera ishyaka barimo, nta munyarwanda ugomba gukomeza kwicwa nk’aho tukiri mu ntambara.

  • Wowe wiyise kanyamanza , none icyo gihe muri 1990 abo bantu uvuga bacengerega batinya guhangana n’igisirikare hanyuma bagasubira mu gihugu bateye baturutse !? Ndabona wigira bamenya wasanga nawe uri mu bantu bateje umutekano muke aho imusanze hanyuma ukavuga amahomvu ngo ari abandi babikoze niyo mpamvu mufite uburenganzira bwo kwica ! Nimba mwiyemeje muhangane n’ingabo zigihugu aho kwica umurage udafite ikimurengera .

  • UBUSE KOKO IBI NIBIKI , MURI IMBWA KWERI , UMUNTU MUZIMA YITWIKIRA IJORO AGATERA AHANTU AKICA ABASIVIRE AREBA , ABASIRIKARE ,ABAPORISI . KUKI MUDAHANGANA NABASIRIKARE BAGENZI BANYU NIBA MURABASIRIKARE KOKO . SHYA NTABUSIRIKARE BWANYU KBX UZI WENDA KIBAYE MWARASHE IKIGO CYA GISIRIKARE . NONE ABASIVIRE MBEGA MWEBWE MURABABAJE PE .

  • Alice ubivuze neza. Umunyarwanda akomeje kwicwa nako guhonyorwa nk’ikimonyo cyangwa urushishi muri 2019 biteye agahinda.Abantu binjira ku kigo bagasogota umuntu barangiza bakagenda hakabura n’umutangabuhamya numwe mu gihugu gifite umutekano urinzwe 100% biteye kwibaza muri 2019.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *